Abanyeshuri 150 ba ISPG bimwe indangamanota zabo

Abanyeshuri 150 barangije umwaka wa gatatu mu ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza Institute Superieur Pedagogique de Gitwe (ISPG) riherereye mu karere ka Ruhango, baratangaza ko ubuyobozi bw’ishuri bwabimye indangamanota.

Aba banyeshuri bavuga ko batungujwe ikizamini gisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru y’ubuforomo n’ububyaza, habura iminsi itandatu gusa ngo bakore iki kizamini kandi hari hashize imyaka itatu batazi ko iki kizamini kibaho.

Icyi kizamini cyakozwe tariki 29/10/2012, abanyeshuri ba ISPG bakaba baranze kugikora ngo kuko bagitungujwe bakaba basaba inzego zitandukanye kumva ikibazo cyabo.

Dr Jered Rugengane, umuyobozi wa ISPG ahakana ko nta munyeshuri wahawe indangamanota.
Dr Jered Rugengane, umuyobozi wa ISPG ahakana ko nta munyeshuri wahawe indangamanota.

Abanyeshuri barindwi gusa ngo bafite ubushuti bwihariye n’ikigo bemeye gukora iki kizamini ngo nibo bahawe izi ndangamonota gusa ngo ntizigaragaraho amanota y’iki kizamini cya Leta bakoze ngo ahubwo ziriho igiteranyo cy’amanota yo mu myaka itatu bari bamaze kwiga, bakibaza impamvu bo batazihawe; nk’uko aba banyeshuri babitangaza.

Twashatse kumenya impamvu aba banyesuri barindwi aribo bahawe indangamanota abandi 150 ntibazihabwe, umuyobozi w’iri shuri ISPG, Rugengande Jered, ahakana aya makuru avuga ko nta munyeshuri n’umwe bahaye izi ndangamanota ko ahubwo ari abanyeshuri barimo guharabika ishuri.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka