Abanyeshuri 10 bigaga gukina umupira barirukanywe none babuze aho berekera

Abanyeshuri 10 bigaga gukina umupira w’amaguru mu ishuri ry’imyuga riherereye ku Kabutare (bakunze kwita EAV Kabutare) mu Karere ka Huye, birukanywe bazira imyitwarire mibi none babuze aho berekera.

Abanyeshuri 10 bigaga muri iri shuri barirukanywe
Abanyeshuri 10 bigaga muri iri shuri barirukanywe

Muri aba banyeshuri harimo umunani bari barangije umwaka wa gatanu na babiri bari barangije umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Aba banyeshuri bavuga ko batazi icyatumye birukanwa. N’ikimenyimenyi ngo nta na rimwe ubuyobozi bw’iri shuri bwigeze bubasinyisha ku bijyanye n’amakosa bagiye bakora.

Uwitwa Emmanuel Nsabimana agira ati “Nta hantu bigeze batwandikisha ngo uvuge ngo wasinyiye amakosa. Hari n’ukuntu iyo bagiye kukwirukana babanza bagatumira umubyeyi bakamubwira ngo umwana yarananiranye. Ibyo byose nta na kimwe bakoze”.

Ababyeyi babo na bo bavuga ko batigeze bamenya ko abana babo birukanwe kuko ngo nta ndangamanota bazanye. Yemwe ngo nta n’ubwo bigeze babatumaho.

Umubyeyi umwe agira ati “Nta n’ubwo bigeze babadutuma bya bindi bita weekend. Ni na yo mpamvu kumenya ko birukanwe byadutunguye”.

Kuba nta rindi shuri ryigisha ibyo gukina umupira w’amaguru mu Rwanda, byatumye babura aho berekera. Ababyeyi babo bavuga ko babumvishije ko bakwiye gusubira mu mwaka wa kane bagatangira ibindi, ariko ngo barabyanze.

Uwitwa Julienne Dusabe agira ati “Twabuze aho bamwemera mu wa gatanu ngo keretse asubiye mu wa kane, kandi na we ntabikozwa. Yarambwiye ngo ntiyaba yari ageze mu wa gatandatu ngo asubire mu wa kane. Ubu yibereye i Kigali kwa mushiki we”.

Bifuza ko ishuri aba bana bigagaho ryaca inkoni izamba, nubwo ngo babaha kwiga bataha hanze, ariko bakabareka bakarangiza amashuri yabo.

Umuyobozi w’iri shuri, Christophe Nkusi, we avuga ko aba banyeshuri birukanywe kubera imyitwarire mibi, yatumaga muri iki kigo hagaragara imyitwarire mibi muri rusange, kuko bari urugero mu myitwarire idakwiye.

Agira ati “Amakosa yagiye abagaragaraho muri rusange ni ugusohoka hanze y’ikigo nta ruhushya, no mu gihe cy’amasomo, bakanagenda ijoro. Hari n’abafashwe n’abashinzwe umutekano mu mudugudu, twagiye kubafata kuri polisi bukeye”.

Aba bana ngo nta n’ibikoresho byo ku meza bagiraga, bakava gukina, nta no gukaraba, bagashora intoki mu biryo abandi bana bagomba kwiyarurira. Ngo ntibanashakaga kwitwara nk’abanyeshuri basanzwe, bagatereka imisatsi, basabwa kwiyogoshesha bakabyanga.

Uyu muyobozi yungamo ati “Hari n’abagaragayeho gutwara ibiryo muri dortoir (aho barara), kandi bikurura umwanda bikaba byatuma n’imbeba zihaza zikaba zarya imyenda n’ibikapu bya bagenzi babo. Hari n’uwari warajujubije bagenzi be abiba. Yagendanaga akanyundo ko kwicisha ingufuri z’ibikapu byabo”.

Ibi byose ngo babyiyamye aba bana kenshi, bakabasaba kwisubiraho, ku biga gukina umupira w’amaguru hakongerwaho ubutumwa bubabwira ko nibatihana bazabirukana kandi ko batazabona ahandi bigira kuko nta rindi shuri ribyigisha mu Rwanda.

Ibi binemezwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Annonciata Kankesha, uvuga ko yabibwiwe n’umubyeyi uhagarariye abandi.

Agira ati “Umuyobozi yarababwiye ati nimutisubiraho ngo mube abana beza, bizabasaba gusubira mu mwaka wa kane kuko football ni hano iri honyine”.

Ibi kandi ngo bagiye banabibwira ababyeyi iyo habaga hateranye inama z’ababyeyi, cyane ko iyo harangiraga iya rusange, abafite abana biga gukina umupira w’amaguru bagiraga inama ya kabiri ibereka ko abana babo bitwara nabi.

Ku bijyanye no kuba ababyeyi bavuga ko batigeze bamenya ko abana babo birukanwe, uyu muyobozi avuga ko nubwo batabahaye indangamanota z’umwimerere bitewe n’uko hari amafaranga bari bakirimo ikigo, bari babahaye kopi zazo kugira ngo bazazereke ababyeyi.

Naho ku bijyanye n’uko bavuga ko batabahamagaye mbere ngo bababwire iby’imyitwarire idahwitse y’abana babo, ushinzwe imyitwarire muri iri shuri avuga ko bitoroshye kubona ababyeyi kubera ko abana b’imyitwarire mibi batanga nomero zitabaho, wahamagara ababyeyi ukababura.

Ku bijyanye n’uko abana bavuga ko nta hantu bigeze basinyira amakosa, ushinzwe imyitwarire avuga ko aba banyeshuri batemeraga na rimwe gusinyira amakosa, ko basuzuraga cyane ababarera.

Kimwe na bagenzi babo 12 bigaga mu yandi mashami na bo birukanywe, ariko bo bakaba barabonye ahandi biga bitewe n’uko ibyo bigaga biba n’ahandi, ngo nta n’ubwo batumwaga ababyeyi ngo batahe bajye kubazana.

Bagumaga mu kigo bagacengana n’abayobozi, cyangwa bakaguma bugufi y’ishuri, igihe bahawe cyo kugaruka cyagera bakigaragaza, bakabura uko babagira. Iyi myitwarire kandi ngo yabwirwaga ababyeyi mu gihe cy’inama, ariko nta cyahindukaga.

Kuba abanyeshuri bo kuri iri shuri barazereraga, binemezwa na Théogène Turabumukiza, umukuru w’umudugudu wa Kabutare iri shuri riherereyemo.

Agira ati “Imyitwarire yabo yigeze no kunengwa mu nama y’umutekano y’Akarere. Havuzwe ko bazerera, bagataha mu gicuku, rimwe na rimwe ukanabasanga mu ngo zituriye ishuri ku buryo hari n’abakekaga ko bashobora kuba biba”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko nta mubyeyi wigeze aza kumureba ngo amukemurire iki kibazo, ariko ko baza kubikurikirana bakareba niba nta cyakorwa kugira ngo abo bana boye kubura uko biga.

Ati “Aho menyeye iki kibazo sindabasha kuvugana n’umuyobozi w’ikigo, ariko tuzakurikirana turebe niba aba bana barabonye ahandi biga. Dusanze ntaho, twasaba umuyobozi agaca inkoni izamba, ariko n’abana bagasabwa kwiyemeza kwihana”.

Ku kibazo cy’uko kugarura aba banyeshuri byatuma ubwitonzi bwari busigaye mu kigo biturutse ku kwirukana abitwaraga nabi kurusha bwakongera guhungabana nk’uko byari bimeze mu mwaka ushize, uyu muyobozi agira ati “Ntabwo duteganya kubagarura ku mbaraga”.

Akomeza agira ati “Ni ukubanza kuvugana n’ubuyobozi. Ntabwo mu bana 400 barenga biga muri ririya shuri wazanamo abana bigisha imico mibi abandi, hatabanje kubashyira imbere yabo ngo biyemeze guhinduka, hatanabayeho kubanza kureba niba na bagenzi babo ubwabo bemera ko bagaruka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Abana tobohereza kw’ishuri ngo barerwe,ugasanga amashuri arasiganya babyeyi buri gihe.
Ubuyobozi bw’ishuri nabwo bwemere ko myaka 2 cg 3 abo banyeshuri bahamaze nabwo bwananiwe akazi kabwo kuko iyo myitwarire ntiyaje mu munsi umwe?
Kandi burya umwana iyo umwihoreye ntuhozeho byose bipfa ubusa kandi ntiyabizira kuko aba ataramenya icyatsi n’ururo.Iyo wapanze kumuhana ukamureka agakora amakosa kugira ngo werekane ko yananiranye nabyo ni irindi kosa.
Nimugarure abana noneho impande zose zikosore,ari ubuyobozi ari n’abana.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Reka mbabwire,abakinnyi b’umupira w’amaguru bagomba kurangwa na discipline nk’abasirikare b’u Rwanda.
Impamvu:ushobora kwitwara nabi mu kibuga ugatsindisha bagenzi base kuko baguha carte rouge.
Buriya bans bahawe carte rouge.
Ndabasabira imbabazi ariko n’abandi bamenye kwitwara neza mu kigo.ESE ugiye uhagarariye igihugu mu maganga,ukajya kugaragaza indiscipline hanze ntuba usebeje igihugu.

Rutagambwa Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Mwiriwe ! ubuyobozi bw’ikigo nibuce inkoni zamba kuko nabwo buziko ntahandi abo bana bagana.naho kubareka ngo bagende ni ukubagira ibirara burundu kdi batesha umutwe ababyeyi babo.(kubirukana ni ukongerera ababyeyi ibibazo).

steven yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

nitwa UFITEYEZU kAREGEYA Patrick mubyukuri ntabwo twahakana ko abana biga ibijyanye no gukina umupira biyumva ubusitari rimwe na rimwe ugasanga badashaka no kwitwara nkabandi banyeshuri bagenzi babo ariko nanone abayobozi bagomba kumenyako umwanzuro wokwirukana abana kandi baziko ntahandi bari bwerekere nibace inkoni izamba ubwo ndakeka abo bana nabo bamaze kubona aho byari bibagejeje

MURAKOZE

UFITEYEZU PATRICK yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

babohereze iwawa ahubwo discpline bazagaruka bayifite, mushaka ko babareka bagakomeza kubangamira abandi se?

Dsp yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Abana nkabariya bibirara bazengereje abarimu secondaire bajye babirukana bajye kwiga imyuga iwawa. Ubundi ko football isaba discipline nimba batagifite mubatezemo abakinnyi bahehe

Leon yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Abana nk’abo bigize nabi bajye babirukana rwose aho kugira ngo banduze abandi, wenda bazisubiraho. Na ho abavuga ngo bararenganye sinzi icyo bashingiraho

Rwema yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Bakwisubiraho bate se bararangije kuba ba mayiboba kubera kuvanwa mw’ishuri bakiri bato. Ubwo ntakindi gihano bahabwa bakagororoka bakiri bato aho kuvutswa ejo habo hazaza!!!!!

Peter yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

bajye iwawa harahari

Dsp yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Ariko rero aba babyeyi bameze nkabana, nigute muri 2020 umwana ataha akakubwira ngo bamwirukanye kandi ntazi impamvu, ntage kukigo kubaza iko bimeze!?!? Akiyicarira!?!?
Naho ibyo muvuga ngo ababyeyi ntibamenyeshejwe, twese twarize tuzi nezaku muri Secondaire abenshi banavugaga ko ntababyeyi bakigira, babatuma bakazana uwo bakuye mu isoko bamwishyuye nka 100frw ngo ni uncle bikarangirira aho.
Ikosa ni arya ababyeyi badashobora nogufata fone ngo bahamagare ku ishuri babaze,kuko bo number zishuli bazishatse ntibazibura kandi baba babona abana babo uko bitwara

Kibwa2 yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Murakoze twumve neza uko bimeze abanyeshuli nabo babimenye igihe kitangira kigeze basubiye ku ishuli ntago nabo batashye babizi

Coutinho yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Ndabona abantu benshi banditse hano bashobora kuba ntawe uba muri field ya education kbs,aban 10 ngo ni benshi,nge nkurikije discipline isigay iriho,ni bake kbs,ese ko muvuga ngo ababyey ntibabimenye,munama byavugirwagamo bagiye hh?ese mayor yarinze kumenya abananirany,ababyeyi babo batarabimeny gute?

Bruce yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Abo bana ndumva barananiranye kuko n’ubu birukanywe ku ishuli, bakagombye gutaha iwabo ikibazo kigakurikiranwa bari mu rugo, none numvise umubyeyi avuga ngo"ibyo ntabikozwa n’ubu yibereye i kigali kwa mushiki we" kwa mushiki we se arahakora iki ni iwabo? Ikindi numva mo ni uko ababyeyi babo nabo si shyashya ntacyo babamariye, ntabwo wahana umwana ngo nakunanira uterere iyo nk’aho utamubyaye ahubwo nkurikije uko barimo kuvuga bisa n’aho ababyeyi bashyira amakosa ku buyobozi bw’ishuli nk’aho batigeze babagezaho imyitwarire mibi mibi mibi yabo.jye ndabagira inama yo gusaba imbabazi mu mazina y’abana banyu, abayobozi nabo ni ababyeyi batange amahirwe ya nyuma. Kandi ntibibe kuvuga ngo basoze amashuli yabo ahubwo bisubireho kuko na nyuma yo gusoza ayo mashuli ubuzima burakomeza,bityo rero nihatabaho guhindura imyifatire ni hahandi ntacyo muzigezaho mu buzima.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Nitw girimbabazi sinibaza ukuntu abanyeshuri 10 Bose birukanywa icyarimwe iyo decision bamfashe sinziza pee bigaragara ko harimo ababirenganiyemo rwose niba ntahandi bakwiga bace inkoni izamba bige ariko bashyireho igitsure ndetse ababyeyi babo bajye baza kureba imyitwarire yabo buri kwezi murakoze

Girimbabazi yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

ni nziza cyane, imbobo ijya iwawa zikagororwa, naho kubnagamira abandi wapi. ubwo abo murumva biga kweli? ishuri ntabwo ryaremewe bose, utarishoboye ajya mu bindi kabisa akabisa abashaka kwiga. Isi iyo imaze kumukosora ari bwiriza agasubira mu ishuri

Dsp yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Hello mwakoze pee! Ahubwo se aba bayobozi birukana abana ababyeyi batabuzi murumva uwabarega muri RIB bitamfata njye nimba nta proof ifatika ihari umwana yishyuye mines yiwe yabarega daa. Arko mubikurikirane muzatubwire bisebya ireme yuburezi ngo birukanye abanyeshuri 50 ntabuyobozi buhari kbsa

Girimbabazi yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Ariko ibyo bibazo ko bikomeyo bwo kwirukana abo bana kndi ababyeyi batabuzi urumva hatarimo akarengane Koko bace inkoni izamba kndi abo bana bacishe bugumfi ntago dushaka kurera inyeshyamba hano mugihugu cyacu niba bamfte iyo myitwarire igayice singombwa guhita umfata umwanzuro wo kwirukana direct Kandi nuwo mu direct agomba gucisha make nkumubyeyi hababaye ababarera kbsa.

Kamanayo yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka