Abanyarwanda biga amashuri yisumbuye na kaminuza baracyari bake- PS Murindwa

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Samuel Murindwa, avuga ko Banki y’isi yagaragaje ko impuzandengo y’imyigire mu Rwanda igaragaza ko Abanyarwanda biga mu mashuri yisumbye na kaminuza bakiri bakeya, kuko imibare igaragaza ko Abanyarwanda biga imyaka itandatu n’ibice bitandatu (6,6).

Ibi ngo bigaragaza ko kugeza ubu abantu bitabira kwiga amashuri abanza ari bo bakiri benshi ugereranyije n’abakomeza mu mashuri yisumbuye ndetse na kaminuza.

Avuga kandi ko ibi binagaragarira mu mibare y’abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye agira ati “Kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatandatu w’amashuri abanza, dufitemo abana miliyoni ebyiri n’igice. Ariko mu mashuri yisumbuye dufitemo ibihumbi 540”.

Ubwo yifatanyaga n’Akarere ka Nyaruguru gutaha ibyumba 31 by’amashuri byahubatswe muri uyu mwaka wa 2019, yabajije abari bitabiriye ibi birori ku ishuri ribanza rya Kivuru mu Murenge wa Ngoma niba babona u Rwanda ruzatera imbere batohereza abana kwiga mu mashuri yisumbuye.

Yagize ati “Hari igihugu cyatera imbere, abantu bize imyaka itandatu gusa? Nta gihugu na kimwe kigeze gitezwa imbere n’abize amashuri abanza gusa”.

Ababyeyi bamwe bo mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko akenshi abana babo badakomeza kwiga kubera ubukene.

Régine Mukamfizi abe bariga, ariko avuga ko abaturanyi be batohereza abana kwiga kubera ubukene.

Agira ati “Abana biga mu mashuri abanza bakenera ibikoresho bikeya, ariko mu mashuri yisumbuye si ko biri. Basabwa iniforume (uniforme), inkweto, amakayi menshi n’amafaranga y’ifunguro rya saa sita. Hari n’umubyeyi usanga afite umwana urenze umwe. Ubushobozi bukeya butuma ibyo byose ababyeyi batabibona, abana bakava mu ishuri”.

Ni na yo mpamvu atekereza ko ababyeyi bakwiye gukora cyane, bakazabyara abana baramaze kubateganyiriza, kugira ngo batazananirwa kubarihira amashuri.

Icyakora Murindwa avuga ko hari n’abatohereza abana kwiga kubera kutumva akamaro ko kwiga, kuko hari abo usanga banze kugurira abana amakaye nyamara bakabona ayo kujyana mu kabari.

Aba abasaba guharanira ko abana babo biga kuko ibyo Leta iba yatanze kugira ngo babashe kwiga ari byinshi.

Ati “Mu burezi ni ho Leta ishora amafaranga menshi kugira ngo abana bose b’u Rwanda babashe kwiga muri gahunda ya ‘Bose bige’. Urebye Leta itanga 98% by’ibikenewe. Kabiri gasigaye ari ko ko gushakira umwana amakaye na iniforume, umubyeyi na we aba akwiye kubikora”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Colette Kayitesi, avuga ko n’ubwo abana bitabira kwiga mu mashuri yisumbuye bakiri bakeya, mu Karere ka Nyaruguru hakiri n’ amashuri makeya yisumbuye.

Nko mu mashuri abanza hari ibigo by’amashuri 91 naho mu mashuri yisumbuye hakaba 48.

Icyakora ngo nta bucucike muri aya mashuri, kuko abitabira gukomeza kwiga mu mashuri yisumbuye bakiri bakeya, ahanini kubera imyumvire y’ababyeyi ariko no kubera ko hari ababa batuye kure y’amashuri ku buryo kujya kwiga byabatwara nk’amasaha atanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka