Abanyarwanda bajya kwiga muri Amerika biyongereye kuri 215% mu myaka 10

Mu myaka icumi ishize, umubare w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) wariyongereye ku rugero rwa 215%, kuko umubare wakomeje kuzamuka cyane guhera mu 2006.

Kaminiza ya Harvard muri USA
Kaminiza ya Harvard muri USA

Mu mwaka w’amashuri 2019/20, muri rusange USA zakiriye abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1.444, uwo akaba ari wo mubare munini cyane icyo gihugu cyari cyakiriye uhereye mu myaka ya za 1960, aho abantu babiri gusa bavuye mu Rwanda bagiye kwiga muri Amerika nk’uko bitangazwa n’urubuga ‘Erudera.com’ rukora ubushakashatsi ku burezi.

Nyuma y’ubwo byiyongere bwa 11.8 % mu mwaka w’amashuri wa 2019/20 ugereranyije n’imyaka yabanje, byatumye u Rwanda rushyirwa ku mwanya wa gatandatu mu bihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, hagendewe ku mubare w’abanyeshuri bohereza kwiga muri Amerika.

Dore imibare igaragaza uko abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiye biyongera mu myaka y’amashuri yabanjirije 2019/20:

Mu mwaka w’amashuri wa 2011/12, bari Abanyeshuri 465
Mu mwaka w’amashuri wa 2012/13, bari Abanyeshuri 565
Mu mwaka w’amashuri wa 2013/14, bari Abanyeshuri 720
Mu mwaka w’amashuri wa 2014/15, bari Abanyeshuri 800
Mu mwaka w’amashuri wa 2015/16, bari Abanyeshuri 928
Mu mwaka w’amashuri wa 2016/17, bari Abanyeshuri 1,088
Mu mwaka w’amashuri wa 2017/18, bari Abanyeshuri 1,232
Mu mwaka w’amashuri wa 2018/19, bari Abanyeshuri 1,292

Urubuga ‘Erudera’, ruvuga ko impamvu y’iyo mibare y’Abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri Amerika, byaba biterwa n’uko Kaminuza zo muri Amerika zifite ubuhamya bwiza mu banyeshuri mpuzamahanga, hakiyongeraho imikoranire myiza hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi mu bijyanye n’uburezi bwo ku rwego rwa Kaminuza, kuko hari ‘Buruse’ nyinshi USA ziha Abanyeshuri b’Abanyarwanda.

Kuko umubare w’Abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri Amerika wakomeje kwiyongera guhera mu 2006, Erudera ivuga ko umubare ushobora kuzamuka cyane kurushaho mu mwaka utaha, hashingiwe ku kuba 86 % bya Kaminuza zo muri Amerika zifite uburyo bushya zitangira kwigishamo mu mwaka utaha w’amashuri .

Intego ya ‘Erudera’ ni uguhindura uburyo abanyeshuri bashakisha za Kaminuza, n’amasomo baziga bakoresheje ikoranabuhanga, ikaborohereza gukora amahitamo bagendeye ku makuru arambuye, ndetse igafasha n’abandi banyeshuri bafite inzozi zo kwiga mu mahanga zikaba impamo.

Nk’uko bitangazwa na Erudera, “Mu gukoresha Erudera, abanyeshuri bazashobora kubona Kaminuza bifuza, kubona Porogaramu bahabwa kwiga hashingiwe ku byo bakunda, uko batsinze, ibyo bifuza kuzakora mu buzima n’ibindi. Yabafasha gushakisha no guhitamo neza, ugereranyije n’uburyo buhari muri iki gihe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka