Abangilikani banze ubutinganyi mu Rwanda bimwa inkunga

Itorero rya Anglican mu Rwanda rivuga ko rizashakira ahandi amikoro yo guteza imbere uburezi, aho kwakira inkunga y’abarisaba kwemera ubutinganyi.

Abakozi ba MINEDUC barimo gusura amashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu, basaba abayobozi bayo n'abafatanyabikorwa gushaka ibisabwa byose mu kunoza ireme ry'uburezi
Abakozi ba MINEDUC barimo gusura amashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu, basaba abayobozi bayo n’abafatanyabikorwa gushaka ibisabwa byose mu kunoza ireme ry’uburezi

Umushumba w’Itorero Anglican muri Diyoseze ya Gahini, Manasseh Gahima yabimenyesheje abakozi ba Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC), bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo konoza ireme ry’uburezi.

MINEDUC isaba ibigo by’amashuri birimo ibishyigikiwe n’amadini n’amatorero gushaka iby’ibanze byose birimo abarimu bashoboye, inyubako n’ibikoresho byafasha abana kugira uburere n’uburezi bushyitse.

Bishop Manasseh Gahima avuga ko bajyaga baterwa inkunga n’Itorero ry’Abangirikani b’Abanyamerika n’Abongereza, ariko ngo iyo nkunga ntayo bazongera kwakira bitewe n’uko basabwa kwemera ubutinganyi.

Agira ati"Hari inyubako n’ibikoresho dusabwa gushakira ishuri rya GS Gahini n’ahandi; abakristo bacu barakize tugomba kubashakamo ayo mikoro aho kwemera abadutegeka ibyaha by’ubutinganyi".

Itorero Anglican siryo ryonyine mu Rwanda ririmo gutaka ikibazo cyo kubura ubushobozi kubera guhagarikirwa inkunga yavaga mu bihugu by’i Burayi na Amerika.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda) nawo uvuga ko bibiliya zisigaye zihenda kandi zagabanutse, kuko ngo abanyamahanga bawuteraga inkunga basaba amatorero yose kwemera ubutinganyi.

Bamwe mu bakiristu bo mu matorero atandukanye baganiriye na Kigali Today basaba amatorero yabo gushyiraho ikimeze nk’ikigega "Agaciro Development Fund" cyajya gitera inkunga ibikorwa bya gikirisitu.

Uwitwa Brigitte usengera muri ADEPR agira ati "Ubutinganyi turabwanze iwacu mu Rwanda, amafaranga nsabwa nayatanga aho kugira ngo nemere ibyo byaha Imana yanga urunuka".

Umukiristu mu Bangirikani witwa Innocent, avuga ko atazabura umusanzu atwerera Itorero rye, aho kugira ngo ryemere ishyingirwa ry’abagore ku bagore cyangwa abagabo ku bagabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nta mpamvu yo kwemera ubutinganyi kuko nibwo bwatumye sodoma na gomora irimbuka.Ikindi twaba tugaragaje ko turi undercontrol y’abo bazungu.

Bukuru yanditse ku itariki ya: 11-02-2018  →  Musubize

KO nta cyacumi ubaha ubabajwe Niki wakomeje kwandikira ikigirwamana cyawe imana koko abahamya mwaragowe uzabwire so(satani) wagutumye KO wababuze wa ndyadya we .

bobo yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize

Ubwo se umutukiye iki?Hitimana yavuze ibintu kandi aduha imirongo ya Bible dusoma.Ubwo se utaniye he n’Abafarisayo?Aho kumva ibyo Yesu yababwiraga,bamwitaga Berzebul,chef w’abadayimoni.None nawe wise Hitimana ngo ni indyadya.Ubabajwe se nuko yavuze ko munyunyuza imitsi y’abayoboke banyu mubasaba icyacumi mugashyira mu mifuka yanyu?Nkuko Hitimana yakubwiye,Yesu yasabye abakristu nyakuri "kubwiriza ku buntu" (Matayo 10:8).
Aho kubabara,nimwikosore niba mushaka ko imana ibemera.Baca umugani ngo "Qui se sent morveux se mouche" (If the shoe fits,wear it).Bisobanura ngo:Jya wikosora aho kurakara.

kabare yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

Nibyo koko Ubutinganyi ni icyaha.Ariko sicyo cyaha cyonyine.Amadini akora ibyaha byinshi.Amenshi asezeranya abakobwa batwite,akivanga muli politike,etc...
Ikindi kandi,abakuru bayo barya amafaranga y’abayoboke bayo,nyamara Yesu yaradusabye gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).Uramutse utabahaye icyacumi n’umushahara wa buli kwezi,nta pastor wakongera kubona.Basigaye barushanwa kugura imodoka za V8,bakohereza abana babo kwiga I Burayi,n’abagore babo kubyarira muli Amerika.Mulibuka abakuru ba ADEPR bashinjwa kwiba 3 millirds Frw.PAWULO yadusabye kumwigana,tukabwiriza tudasaba amafaranga (Ibyakozwe 20:33).Iyo wahaga amafranga Abigishwa ba Yesu,barakubwiraga ngo "Uragapfana n’ayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).Icyaha ntabwo ari UBUTINGANYI gusa.This is Hypocrisy.Nibashaka babwemere kuko ni hahandi ntabwo imana ibemera.

hitimana yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize

Ibyo uvuga byose nibyo, ariko kosora imyandikire yawe wandika" Imana" mu cyimbo cy’"imana" kuko Imana y’ukuri ari imwe kandi mu kuyubaha tuyandika mu inyuguti nkuru aho kuba into.

Ignace yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka