Abana Perezida yahaye imbabazi bari bafunze bararara barekuwe

Perezida Kagame yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare, nyuma yo kwitwara neza mu bizami bya Leta biheruka.

Abana 16 bafungiye muri Gereza y'i Nyagatare nibo bakoze ibizamini
Abana 16 bafungiye muri Gereza y’i Nyagatare nibo bakoze ibizamini

Aba bakoze ibizami by’amashuri abanza n’iby’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), bemerewe kugira ngo bakomeze amasomo yabo mu cyiciro gikurikiraho kuko bahawe n’ibigo, nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’Urwego rushinzwe Amagereza CIP Hillary Sengabo.

Yavuze ko abatsinze ikizamini gisoza amashuri abanza bazakomereza mu mashuri y’icyiciro cya mbere aho bemereww, na ho abarangije icyiciro rusange batatsinze bazakomereza mu ishami ry’amashuri yisumbuye y’imyuga na ryo riri muri gereza.

Tariki 13 Ugushyingo 2017, ubwo hatangiraga ibizami bya leta, bamwe muri aba bana bari bashimye leta yabahaye amahirwe yo kongera kwiga.

Umwe muri bo yagize ati "Turashima Leta y’ubumwe yatwemereye kwiga dufunze, twagoganye n’amategeko ariko ntiyadukuyeho amaboko turiga neza."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko rwose munyamakuru wanditse iyi nkuru, ntabwo ibiyirimo bihura na title yayo: Uravuga ko president of republic yabababariye kandi ko bararara barekuwe. Ariko mo imbere biragaragara ko bazakomeza kuba bafunze kuko amasomo yo mubyiciro nikurikira ibyo vatsinze ko bazayakurikiranira muri gereza!!! So, gerageza ushyiremo link kubyanditswe no kubiri kuri title. Urakoze

karenzi yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka