Abana bo mu mashuri y’incuke bazatangira kwiga tariki 18 Mutarama 2021

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’abo kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’abanza bari bamaze igihe batiga, bazasubira ku ishuri ku ya 18 Mutarama 2021.

Ibyiciro by'abana bari basigaye barajya kwiga tariki 18 Mutarama
Ibyiciro by’abana bari basigaye barajya kwiga tariki 18 Mutarama

Byavugiwe mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Mutarama 2021, akaba yanasabye abayeyi kwitegura kugira ngo abana bose bazajye ku ishuri kuri iyo tariki.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko uwo mwanzuro ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa ari yo mpamvu asaba abyeyi n’abana kwitegura, gusa ngo bizagendera k’uko icyorezo cya Covi-19 kizagenda cyitwara.

Yagize ati “Abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu, kuva ku wa Mbere tariki 18 Mutarama uyu mwaka bazasubira ku ishuri. Turasaba rero ababyeyi n’abanyeshuri kwitegura kugira ngo uwo munsi nugera abana bose bireba bazajye kwiga, gusa tuzagenda tunareba uko icyorezo kizakomeza kwitwara”.

Yavuze kandi ko umwaka wa 2020 wabaye umwaka udasanzwe ku burezi kubera Covid-19, kuko ubwo amashuri yafungaga muri Werurwe, yumvaga ari iby’igihe gito.

Ati “Kubera ko tutari tuzi iby’icyorezo, twumvaga ari nk’ibyumweru bibiri gusa amashuri azahagarara tukongera tugasubukura ku buryo twumvaga ntacyo bizabangamira ku masomo. Hanyuma ukwezi kumwe kurashira, abiri arashira, atatu, n’aho ibikorwa bitangiye gufungurirwa urwego rw’uburezi ni rwo rwafunguye nyuma y’izindi hashize amezi umunani”.

Abo bana bagiye gutangira kwiga nyuma y’aho icyiciro cya mbere cya bakuru babo cyatangiye kwiga ku ya 2 Ugushyingo 2020 na ho icya kabiri kikaba cyaratangiye ku ya 23 Ugushyingo 2020.

Minisiteri y’Uburezi kandi yanagaragaje ingengabihe y’amasomo kuri icyo cyiciro cya gatatu cy’abana bazatangira kwiga ku ya 18 Mutarama 2021, aho umwaka wabo uzasoza ku ya 3 Nzeri 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka