Abana batabona amafaranga yo kubagaburirira ku ishuri ntibazabuzwe kujya kwiga - MINEDUC

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Gaspard Twagirayezu, yasabye amashuri n’ababyeyi kutabuza abana kwiga bitewe no kubura amafaranga yunganira ifunguro ryatanzwe na Leta.

Abana ntibagomba kubuzwa kwiga kuko batabonye amafaranga yo kubagaburirira ku ishuri
Abana ntibagomba kubuzwa kwiga kuko batabonye amafaranga yo kubagaburirira ku ishuri

Ababyeyi ni bo basabwa gutanga ayo mafaranga muri gahunda yatangiranye n’uyu mwaka w’amashuri 2021-2022, igamije kugaburirira abana bose ku ishuri ku manywa, guhera ku biga amashuri y’incuke kugera ku yisumbuye ya Leta cyangwa afashwa na yo.

Twagirayezu yaganiriye na Radio Rwanda ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022, avuga ko iyi gahunda itaragera ku banyeshuri bose mu gihugu, ariko ko ari cyo kigamijwe.

Yakomeje agira ati “Leta hari uruhare igira kuri buri mwana buri munsi, ariko n’ababyeyi hari amafaranga basabwa kugira ngo babe bakunganira Leta. Aho ni ho twagiye tubona ibibazo mu mashuri amwe n’amwe aho ababyeyi bamwe batitabira iyi gahunda, icyakora iyo ayo mafaranga atabonetse ntibyaba impamvu y’uko umwana atajya ku ishuri”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC asaba umubyeyi utuzaboba amafaranga yo kwishyurira umwana ifunguro, kwegera ishuri uwo mwana yigaho akareba ikindi yatanga kirimo ibiribwa yejeje cyangwa ibindi bakumvikanaho.

Abayobozi b’amashuri ya Leta cyangwa afashwa na yo baganiriye na Kigali Today bavuga ko henshi bahurije ku kuba buri mwana azajya atangirwa amafaranga ibihumbi bitandatu (6,000Frw) buri kwezi, ariko uwayarenza bikaba akarusho.

MINEDUC ntiratangaza amafaranga iha buri mwana kugira ngo abonere ifunguro rya ku manywa ku ishuri buri munsi, ariko hari abayobozi b’amashuri bavuga ko Leta itanga ½ cy’ayo ababyeyi basabwa gutanga.

MINEDUC ivuga ko ahenshi ku bigo by’amashuri hamaze kubakwa ibikoni byo guteguriramo amafunguro y’abana, ariko n’aho bitaragera ngo ni gahunda ikomeje kugezwa mu mashuri ya Leta n’afashwa na yo yose mu gihugu.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kagugu Catholique ruri mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Jean Baptiste Habanabashaka, avuga ko nta mwana uzirukanirwa kuba atishyuriwe ifunguro, ariko ko kugeza ubu we atarabona amasafuriya manini yitwa Muvelo yo gutegurirwamo amafunguro ahagije abana barenga ibihumbi birindwi biga muri icyo kigo.

Habanabashaka yagize ati “Nta mwana ugomba kwirukanwa ngo ntiyishyuye amafaranga ya ‘School feeding’ ariko ntabwo muvelo zageze hose, jyewe kuva ndacyazitegereje”.

Habanabashaka avuga ko abana biga kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa kane w’amashuri abanza, bataragerwaho mu gufatira amafunguro ku ishuri, kubera icyo kibazo cyo kutagira inkono zo gutekamo.

Icyakora yavuze ko afite icyizere cy’uko abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Uburezi bazamusura vuba, akabagezaho ibibazo birimo no kutabona muvelo mu gihe ibindi bigo mu gihugu byamaze kuzibona.

Ikigo gishinzwe amashuri makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), ni cyo cyatsindiye isoko ryo gukora muvelo zigera ku bihumbi bitanu zizakorwa hatanzwe Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwagiye mureka kubeshya Abanyarwanda???Ubu aho abana bange biga twishyura 15000frw Sclool fees 16500frs yo kurya ubu noneho babatumye Buri mwana ibihumbi 4000 byo kugura Muvelo murumva uburyo Ibigo byamashuri bidukabdamizamo??? Ngaho reba ayo frws yumwana wiga Primaire

Mmjjhh yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka