Abana barasabwa kumvira ababyeyi kugira ngo bibarinde ingorane mu buzima

Ukuriye Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye, Marie Hélène Uwanyirigira, hamwe n’abahagarariye umuryango Soroptimist Club ya Huye, barasaba abana kumvira ababyeyi kugira ngo bibarinde ingorane bahura nazo mu buzima.

Aba bana bahamya ko Umwana utumvira ababyeyi ahura n'ingorane
Aba bana bahamya ko Umwana utumvira ababyeyi ahura n’ingorane

Babigarutseho ubwo baheruka kugenderera abana bo ku ishuri ribanza rya Matyazo mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abagore, ndetse abana biga mu mwaka wa gatandatu muri iryo shuri bakaba na bo bemeza ko kutumvira ababyeyi bitera ibibazo mu bizima.

Ubwo Uwanyirigira yaganirizaga abo bana yagize ati “Bana, mujye mwumvira ababyeyi. Iyo umwana yatangiye kwigira icyigomeke, akigira utabwirwa, ni ho ajya mu ngeso mbi, ugasanga aranywa ibiyobyabwenge, akaniyandarika hanyuma bikazamuviramo ingaruka nyinshi harimo no gutwara inda ku bangavu”.

Abana yabwiraga na bo bavuga ko koko bagiye babona abakobwa babyaye bakiri batoya, bikabaviramo kubaho nabi hamwe n’abana babo, bivuye ku kutumvira ababyeyi.

Kelia Irakoze afite imyaka 14, avuga ko azi abana baturanye batatu batwaye inda bafite hagati y’imyaka 12 na 18, biturutse ku gusuzugura ababyeyi, kuko babasabaga kuguma mu rugo ngo bakore uturimo, bo bagahitamo kuzerera.

Ati “Umubyeyi yabahaga impanuro ntibazikurikize, rimwe na rimwe ugasanga bagiye mu tubari, bakishora mu ngeso zitari nziza nk’ubusambanyi, biza kubavirimo gutwara inda”.

Yunganirwa na Ange Wihogora uvuga zimwe mu mpanuro ababyeyi be bamuha, akanavuga ko we azazikurikiza kugira ngo atazagwa mu mutego w’abamutera inda akiri mutoya.

Ati “Ababyeyi usanga bakubwira ngo mwana wanjye kwishora mu busambanyi ni bibi, kuva mu ishuri ni bibi kuko urivuyemo utazabona ibigutunga, ejo hazaza hawe hazaba habi cyane. Ubwo ugasanga ababyeyi bari mu kuri. Izo mpanuro bampa, hamwe n’izindi nyinshi, ndazikurikiza kugira ngo nzagire ahazaza heza”.

Frank Uwiduhaye w’imyaka 12, na we avuga ko ajya abona abana b’abakobwa babyaye bakiri batoya bakabaho mu buzima bubi, kandi ko hari igihe inda baba bazitewe n’abahungu bangana, na bo bigize ibirara.

Ati “Abo bahungu baba barishoye mu biyobyabwenge, bitera inshinge zitemewe, hanyuma bakanishora mu busambanyi”.

We ngo yiyemeje kutazigera amera nka bo, kandi ngo icyo ashyize imbere ni ukwiga akaziteza imbere.

Soroptimist Club ya Huye yatanze impano za cotex, amasabune n'udupfukamunwa
Soroptimist Club ya Huye yatanze impano za cotex, amasabune n’udupfukamunwa

Uretse kuganiriza abana biga ku ishuri ribanza rya Matyazo, umuryango Soroptimist Club ya Huye wanashyikirije iryo shuri amapaki ya cotex 100 yagenewe icyumba cy’umukobwa, ndetse n’udupfukamunwa 450 twagenewe abarimu n’abanyeshuri biga guhera mu mwaka wa 4 kuzamura hamwe n’amakarito icumi y’amasabune yo kwifashisha bakaraba intoki, mu rwego rwo kurwanya Coronavirus muri iryo shuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka