Abana b’abakobwa baributswa gukoresha amahirwe bahawe mu burezi

Senateri Makuza Bernard arahamagarira abana b’Abanyarwanda gukoresha amahirwe bashyiriweho n’igihugu baharanira kugera kure mu byo bateganya kuzageraho mu hazaza habo.

Senateri Makuza Bernard ahemba abana b'abakobwa batsinze kurusha abandi
Senateri Makuza Bernard ahemba abana b’abakobwa batsinze kurusha abandi

Hari mu muhango w’Umuryango Imbuto Foundation wo guhemba abana b’abakobwa 33 bo muri Rubavu batsinze neza ikizamini cya Leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2016, kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2017.

Yagize ati “Bana bacu mufite ubuyobozi bwiza bubitayeho cyane, bushyira imbere ejo hanyu heza,ayo mahirwe ndabasaba ko mutayapfusha ubusa.”

Yakomeje agira ati “Muharanire rero gukora ibifite akamaro, ibifite ireme, muharanire kugera kure hashoboka kuko umuhanda warafunguwe, kandi mumenye ko mufite ubushobozi bwo kugera kure cyane birenze ibyo mwebwe ubwanyu ubu mutangarira.”

Senateri Makuza Bernard arasaba abakobwa gukoresha amahirwe bahawe mu burezi
Senateri Makuza Bernard arasaba abakobwa gukoresha amahirwe bahawe mu burezi

Perezida wa Sena yabwiye abana batsinze neza ibizamini ko kugera ku ndoto zabo bazabifashwamo no gukorera hamwe bagira umuhate mu byo bakora byose, birinda gucika intege ari nako bubaha indangagaciro n’umuco by’Abanyarwanda.

Mugisha Amen, wize Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo akaba umwe mu bahembwe aho yanabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu, yabwiye Kigali Today ko ibanga yakoreshe ari ukudacika intege mu myigire ye kuva yatangira ishuri.

Ati “Ibanga nakoreshe nta rindi ni ukudacika intege ukumva ko niba utsinzwe uyu munsi bitarangiye, ahubwo ejo cyangwa ejobundi ugomba gukora neza.”

Bimwe mu bihembo byatanzwe birimo ibikapu, inkoranyamagambo z’Icyongereza, igitabo cy’Icyongereza cyitwa ‘Common Mistake in English’, mudasobwa zahawe abarangije amashuri yisumbuye, ibahasha irimo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 kuri buri mwana n’ibindi.

abana b'abakobwa batsinze neza kurusha abandi muri Rubavu bahembwe
abana b’abakobwa batsinze neza kurusha abandi muri Rubavu bahembwe

Abana b’abakobwa 4438 nibo bamaze guhembwa muri gahunda y’Umuryango Imbuto foundation,igamije guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa yatangijwe na Madamu Jeanette Kagame mu mwaka wa 2005.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka