Abana 9 mu bana 10 bafite ubumuga ntibiga

Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) riravuga ko umubare munini w’abana bafite ubumuga batiga uteye inkeke.

Iryo huriro riherutse gukorera ubukangurambaga mu Karere ka Rulindo, ubukangurambaga bwiswe ‘Kuvuza Inzogera’ bubera mu Murenge wa Rusiga ku rwunge rw’amashuri rwa Rukinga (G.S Rukinga), ahavugijwe inzogera mu gihe kingana n’umunota umwe, hagamijwe gukangurira buri wese kwita ku burezi bw’abafite ubumuga no kubahiriza uburenganzira bwabo.

Ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye cya Rukinga cyakira abana bose hatitawe ku bibatandukanya. Uwinjira muri icyo kigo asanganirwa n’amagambo agaragaza ko icyo kigo cyakira abana bose, ntawe uhejwe.

Igitangaje ni uko ubumuga bwose umwana yaba afite, bwaba ubw’ingingo cyangwa ubwo mu mutwe, yakirwa kuri icyo kigo kandi akitabwaho, ahabwa amasomo amufasha kwigana n’abandi.

Kuri icyo kigo, ururimi rw’amarenga rwigishwa abana bose ku buryo abafite ubumuga barukenera bigana n’abandi badafite ubumuga kandi bakabasha kumvikana bifashishije urwo rurimi.

Ikinyamakuru KT Press cyasanze umwarimu witwa Etienne Munyakazi arimo kwigisha ururimi rw’amarenga mu ishuri rimwe ryo kuri icyo kigo.

Abanyeshuri bose biga muri iryo shuri baba abafite ubumuga n’abatabufite bose bagaragaje ubuhanga barushanwa gukoresha ururimi rw’amarenga.

Abo banyeshuri kandi bakurikiraga ibyo umwarimu avuga mu marenga, bo bakabyandika ku kibaho kiri imbere mu ishuri.

Mwarimu Munyakazi wigishaga abo banyeshuri atabumbura umunwa yagize ati “Ururimi (rw’amarenga) ntirukwiye kwigishwa mu rundi rurimi. Ni yo mpamvu wabonye ko ntigeze mbumbura umunwa wanjye.”

Muri icyo kigo hatunganyijwe inzira zagenewe abafite ubumuga badashobora kunyura mu nzira za rusange.

Haracyari ibigo by’amashuri byo hirya no hino bitaragera ku rwego rwo gutanga uburezi buhamye ku bafite ubumuga nk’uko byakira abandi badafite ubumuga.

Mwarimu Munyakazi asanga nta kigoye kirimo, akemeza ko abana bose bashobora kwigana, ubumuga ntibube imbogamizi yo kuvutsa bamwe amahirwe.

Ati “Ni ikibazo cy’imyumvire, ntabwo ari ibintu bihenze. Turahamagarira n’abandi kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga na bo bagahabwa uburezi kimwe n’abandi.”

Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) rivuga ko ubushakasatsi bwagaragaje ko ku isi yose, abana icyenda mu bana icumii bafite ubumuga batajyanwa mu ishuri ngo bige nk’abandi.

Mu Rwanda na ho haracyari umubare munini w’abana bafite ubumuga batiga

Nubwo u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo abana bose bajye mu ishuri, ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) bugaragaza ko ikibazo cy’abana bafite ubumuga batiga kigikomeye.

Muri 2014, ibarura ryakozwe mu mashuri ryagaragaje ko abana 24,862 bafite ubumuga ari bo bonyine bigaga mu mashuri y’incuke, abanza no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Uyu mubare w’abafite ubumuga biga ni muto kuko ungana na 0,5% by’abaturage b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 17. Uwo mubare kandi ungana na 0,85% by’abanyeshuri bose bigaga mu mashuri y’incuke, abanza n’icyiciro rusange cy,amashuri yisumbuye, bikagaragaza ko hari benshi bafite ubumuga batajya ku ishuri.

Imibare igaragaza ko ku isi yose abana babarirwa muri miliyoni 150 bo mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’Amajyambere bafite ubumuga. Muri bo, abangana na 40% ntibigera bakandagira mu mashuri abanza, abageze mu ishuri na bo bakagenda barivamo buhoro buhoro, aho usanga abangana na 55% batiga nibura icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Kimwe mu bibazo bibazo bidindiza imyigire y’abafite ubumuga ngo ni uko abarezi bafite ubumenyi mu kwigisha abafite ubumuga bakiri bake.

Hari n’imbogamizi za bamwe mu babyeyi batarumva ko umwana wese agomba kwiga nubwo yaba afite ubumuga, aho kumujyana mu ishuri ugasanga ahubwo baramukingirana mu nzu, bamubuza kugaragara mu ruhame no kujya aho abandi bari.

U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kwita ku burezi bw’abafite ubumuga, muri 2008 rushyira umukono ku masezerano y’Umuryango w’Abibumbye agamije kwita ku burenganzira bw’abafite ubumuga.

Mu Rwanda hashyizweho kandi Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) nk’urwego rushinzwe gukorera ubuvugizi abafite ubumuga no kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka