Abakosora ibizamini bya Leta babangamiwe n’imyandikire y’abarangiza amashuri abanza

Abakosora ibizamini bya Leta baratangaza ko babangamiwe n’imyandikire y’abanyeshuri barangiza amashuri abanza bandika nabi ku buryo inyuguti nyinsi ziba zisa izindi zireshya bikagorana rimwe na rimwe gusobanukirwa n’ibyo umunyeshuri aba yanditse.

Abakosora ibizamini bya Leta bavuga ko bahura n'imbogamizi mu hyandikire y'abanyeshuri idasobanutse
Abakosora ibizamini bya Leta bavuga ko bahura n’imbogamizi mu hyandikire y’abanyeshuri idasobanutse

Abakosora ibizamini bavuga ko kugira ngo umunyeshuri abashe kwandika neza ku buryo ibyo yanditse bitanga ubusobanuro, byaba byiza hasubijweho uburyo bwakoreshwaga mbere bwo kwiga kwandika inyuguti hifashishijwe imbaho cyangwa amakayi y’imirongo, kuko usanga ababyeyi batakibyitaho.

Ni icyifuzo gitanzwe mu gihe umwaka w’amashuri 2024-2025 usigaje iminsi mike ngo utangire, abakosoye ibizamini bakifuza ko hashyirwa imbaraga mu guhindura imyigishirize y’imyandikire y’inyuguti kuko byafasha abana kuzamuka bazi kwandika neza.

Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye wari witabiriye igikorwa cyo gukosora ibizamini by’Ikinyarwanda, aherutse kugaragariza Minisitiri w’Uburezi ko mu gihe cy’ikosora bahuye n’imbogamizi ikomeye yo kuba abanyeshuri barangije amashuri abanza, batazi kwandika ngo batandukanye inyuguti ndende n’into kandi imyandikire iba ifite aho ihurira n’igisubizo.

Abarangiza amashuri abanza benshi ngo baba bandika nabi
Abarangiza amashuri abanza benshi ngo baba bandika nabi

Agira ati, “Urebye imyandikire twahuye nayo, ugasanga n, d, l, m, n, y z n’izindi nyuguri zirareshya kuko umwana yigiye mu ikayi y’utuzu, icyo gihe ntumenya icyo yanditse turifuza ko bayasubira nk’uko byahoze hagashyirwaho amabwiriza amwe y’uko umunyeshuri wo mu myaka ya mbere y’amashuri abanza yiga kwandika mu ikayi y’uturongo, twazaba tumufashije rwose”.

Undi mwarimu nawe ati, “Urumva ko iyo umwarimu ukosora atabasha gutandukanya inyuguti atamenya icyo umwana yashakaga kwandika icyo gihe akaba abuze amanota kubera imyandikire, habeho uburyo buvuguruye bwo kwigisha inyuguti mu mashuri y’abana mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu nibwo azazamuka azi kwandika neza”.

Haracyekwa abarimu batize uburezi mu myandikire idahwitse y’abana

Abayobozi b’ibigo by’amashuri basaba ko gahunda yo kwigisha kwandika inyuguti yahera mu barimu biga uburezi, kugira ngo aho bari bahagarariye abandi bajye bakomeza kwibutsa n’abatarize uburezi ko ari ngombwa kwita ku myandikire kuko bishoboka n’abo batize uburezi baba bagira uruhare mu myandikiye mibi.

Haracyekwa abarimu batize uburezi mu myandikire idahwitse y'abana
Haracyekwa abarimu batize uburezi mu myandikire idahwitse y’abana

Abo bayobozi b’ibigo by’amashuri basaba ko ibigo byigisha uburezi byakorerwa ubugenzuzi niba koko abarangizamo bazi nabo kwandika neza, hagakurikiraho guha amahugurwa abatarize uburezi basigaye binjizwamo.

Umwe agira ati, “Niba utarize uburezi ni ukuvuga ko udasobanukiwe n’uko umwana akwiye gukura yandika neza, kuko nawe hari igihe waba warazamutse utazi kwandika neza urumva ko ntawatanga icyo adafite”.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard avuga ko muri rusange uburezi bw’umwana wiga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu bukwiye kwitabwaho kuko niho apfira, kuko iyo azamutse atazi kwandika arabikurana kandi ntiyameya ubwenge atazi kwandika, ntiyamenya gusoma atazi kandika.

Minisitiri w'Uburezi ubwo yatangizaga ibizamini bya Leta by'amashuri abanza uyu mwaka
Minisitiri w’Uburezi ubwo yatangizaga ibizamini bya Leta by’amashuri abanza uyu mwaka

Asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri nk’abahagarariye uburezi kuba intangarugero mu gufasha abarimu kunoza imyigisihirize y’ururimi gakondo kuko ari rwo abana baheraho bamenya izindi ndimi.

Agira ati, “Mbere na mbere ni mwe ibyo byose bireba niba hakiboneka amakosa ni mwe mukwiye kuyakosora, naho ibyo gushaka uburyo rusange bwo kwigishamo imyandikire ni byo tuzakomeza kubiganiraho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abatarize uburezi SI bo kibazo ikibazo abana ntibakiga amwe mu masomo y’imyandikire bagendeye ku rubaho cyangwa ku muhungwa nota

Twishime Alexis yanditse ku itariki ya: 7-09-2024  →  Musubize

Ni byiza ko ikibazo kibonwa n’abakagikemuye. None se uwigisha kwandika asiga iyo competency yo kwandika itumvikanye agatangira Indi gute ko bikaze

Theo yanditse ku itariki ya: 7-09-2024  →  Musubize

Njye mbona bikwiye ko isomo ryo kunoza imyandikire ryakongerwa mu byigwa. Kuko rwose , abana bandika nabi pe!

Alias yanditse ku itariki ya: 6-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka