Abahize abandi mu mashuri abanza n’icyiciro rusange bazishyurirwa amafaranga y’ishuri
Bimaze kumenyerwa ko abahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro runaka, bahembwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) mu rwego rwo kubashimira no gutuma bongera umuhate.

No kuri iyi nshuro ni ko byagenze ku banyeshuri basozaga amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye, kuko ubwo hatangazwaga amanota yabo ku wa 19 Kanama 2025, MINEDUC yahembye 11 bahize abandi muri ibyo byiciro byombi, naho koperative Umwarimu SACCO ibemerera kuzabishyurira amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka.
Mu cyiciro gisoza amashuri abanza abanyeshuri bahize abandi ni batandatu barimo batanu banganyije amanota bakaba bayobowe na Arakaza Leo Victor, wigaga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze, wagize amanota 99,4%.
Harimo kandi Impano Brave Gloria wiga mu Karere ka Bugesera yagize amanota 98.8%, wanganyije na Ihirwe Kanimba Honnette wigaga muri New Vision Primary School mu Karere ka Huye wagize 98.8%.
Aba kandi banganyije na Duhirwe Gall Gavin Darcy wigaga muri Ecole International La Racine mu Karere ka Bugesera na we wagize 98.8%, Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga mu Karere ka Bugesera na we yagize amanota 98.8% hamwe na Ashimwe Keza Gerardine wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98.%.
Batanu bahize abandi mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye barimo batatu bigaga mu kigo kimwe cyo mu Karere ka Gasabo, by’umwihariko bane muri bo bakaba ari abigaga mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali, bayobowe na Izere Hennock Tresor wigaga kuri E.S Kanombe yo mu Karere ka Kicukiro, wagize 98.67%, akurikirwa na Albert Uwumuremyi wigaga kuri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo wagize 98.00%, Flora Elyse Ineza na we yigaga muri Hope Haven School wagize 97.89%.
Harimo kandi Jean D’Amour Ndayishimiye na we wo muri Haven School wagize 97,.9%, wakurikiwe na Happy Jean Eudes Agaba wize kuri Petit Séminaire St Aloys yo mu Karere ka Rusizi, wagize 97.78%.
MINEDUC ikimara gutangaza amazina y’abanyeshuri 11 bahize abandi mu byiciro byombi, Koperative Umwalimu SACCO, yemeye kubishyurira amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka wose ku bazaba biga mu mashuri ya Leta cyangwa afashwa na Leta ku bw’amasezerano.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyo Koperative yagize ati “Umwalimu SACCO ni ikigo gishamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi ariko nanone cy’abarezi. Abarezi rero binyuze mu buyobozi bw’ikigo bahisemo ko aba banyeshuri nk’uko dusanzwe tubigenza, ubundi twajyaga duhemba abana batanu ba mbere mu mashuri abanza n’abandi mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye.”
Yongeye ati “Ariko ngeze aha ngaha nka kwa kundi umuntu aba atwite ariko atarajya kwa muganga ngo umenye utwite abana bangahe, habayeho impanga muri ibi birori, nanjye nk’umuntu uhagarariye ikigo ntabwo twavuga ngo twahembaga abana 10 none babaye 11, n’uwo wa 11 azajya mu bandi bazishyurirwe amafaranga y’ishuri umwaka wose, ku bazajya mu bigo bya Leta n’ibikorana na Leta ku bw’amasezerano.”
Uretse kuzishyurirwa amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka wose, aba banyeshuri banahawe ibihembo birimo mudasobwa kuri buri wese, bahabwa seritifika (Certificate) hamwe n’ibindi bikoresho by’ishuri bizabafasha mu masomo yabo.
Enock Tresor Izere wahize abandi mu barangije icyiciro rusange, yavuze ko kwiga yabihaye umwanya uhagije ari nabyo byamufashije kugera ku ntsinzi, nubwo atiyumvagamo kuba uwa mbere.
Yagize ati “Kwiga ntabwo byangoraga cyane ku buryo ndara amajoro, ariko nabihaga umwanya akaba ari byo nibandaho mu gihe ari byo ngiye gukora. Naravugaga ngo reka ngerageze ndebe ko byakunda ko nza mu ba mbere, ariko naravugaga ngo iki gihugu kirimo abanyeshuri benshi wenda banandusha kwiga cyane bashyizeho umwete. Ntabwo navuga ko nabyiyumvagamo ko bizaba nkaba uwa mbere.”
Ibihembo abanyeshuri bahawe ni izindi mbaraga baba babonye, zituma bongera umuhate no kurushaho kugira intego, kuko uretse kwishyurirwa amafaranga y’ishuri bituma umunyeshuri yiga adahangayitse umutima atekereza aho ayo mafaranga azava. Mudasobwa ni ikindi gikoresho cy’ingenzi ku banyeshuri bitewe n’aho Isi igeze mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kuko umunyeshuri ashobora kuyifashisha muri gahunda zitandukanye bikarushaho kumwagura mu bumenyi.
Ibi byose byiyongera ku ishema umunyeshuri aba yaratewe no guhura n’abayobozi bakomeye mu gihugu barimo Minisitiri, biba ari inzozi za buri wese kugera kuri urwo rwego, ku buryo urugezeho aba atifuza kuzongera kubura muri izo ndashyikirwa, bigatuma ahora akora cyane aharanira kuzongera kuba ku isonga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|