Abagitekereza ko abiga imyuga ari abadashoboye barasabwa guhindura imyumvire

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ndetse n’abandi bafatanyabikorwa baba abo mu Rwanda ndetse no mu mahanga, bahuriye mu biganiro tariki 19 Gicurasi 2022, bagamije kurebera hamwe uko amashuri ya TVET yatezwa imbere, ndetse n’uko abize TVET bafasha mu guteza imbere umurimo.

Irere Claudette asanga abagisuzugura TVET bakwiye guhindura imyumvire
Irere Claudette asanga abagisuzugura TVET bakwiye guhindura imyumvire

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, mu kiganiro n’abanyamakuru, yagaragaje ko inama nk’iyi ari ingirakamaro, kuko iri muri gahunda yo gukomeza kumenyekanisha TVET mu rwego rwo kugira ngo abantu bahindure imyumvire itari myiza bamwe bayifiteho, ariko n’abandi bafatanyabikorwa barusheho kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere rya TVET.

Ni muri urwo rwego batumiye inzego zitandukanye, bazisobanurira TVET icyo ari cyo, ibyo imaze kugeraho, n’ibyo bifuza kugeraho nk’Igihugu, habaho no kungurana ibitekerezo. Habayeho no kuganira n’abikorera kugira ngo bemeranye uko bazajya bafasha abiga muri TVET.

Ni byo Irere yasobanuye ati “TVET ntabwo yashoboka abikorera batabigizemo uruhare. Mu bindi bihugu tureberaho, tubona abikorera ari bo bafata iya mbere. Rimwe na rimwe n’amasomo yigishwa muri TVET ni bo baba bayateguye, kubera ko baba bazi umukozi bashaka ibyo aba agomba kuba yujuje.”

Ikindi cyatumye ibi biganiro bitegurwa ngo ni uko MINEDUC idashaka ko TVET itegura gusa abakozi, ahubwo bashaka ko havamo n’abashobora kwihangira imirimo.

Ibiganiro kuri izi ngingo byahuje abayobozi mu nzego zitandukanye zo mu gihugu imbere cyane cyane amashuri yigisha ibijyanye na TVET, abikorera bo mu Rwanda, ndetse n’abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda kugira ngo basangire ubunararibonye bw’uko ibijyanye na TVET bikorwa mu bihugu byabo.

Baganiriye ku hazaza ha TVET mu Rwanda
Baganiriye ku hazaza ha TVET mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda ruteganya kurushaho gukangurira abantu kumva akamaro ka TVET no kuyigana, hari ikibazo cy’abiga TVET nyamara nyuma bakaba abashomeri kubera kubura ubushobozi, abahanga akazi na bo bakaba bakiri bake. MINEDUC ivuga ko mu bo baganira harimo n’ibigo by’imari kugira ngo bibe byafasha abiga TVET mu buryo bwa tekiniki, kugira ngo niba bashaka guhanga imirimo barebe ibikenewe ku isoko. MINEDUC kandi iteganya ko ibigo by’imari byakorana n’abari muri TVET bikabafasha mu buryo bw’ubushobozi bw’amafaranga, bityo abihangira imirimo biyongere.

U Rwanda rugaragaza ko iterambere rwifuza ruzarigeraho rubifashijwemo no guteza imbere ibyerekeranye na tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro.

Irere Claudette ati “Urebye mu nganda, mu bukerarugendo, mu bwikorezi nko kubaka ibibuga by’indege, imihanda ya gari ya moshi, n’ibindi, iyo witegereje usanga aho hose hazakenerwa abantu bafite ubumenyi ngiro buhagije bwo kubasha gukora ibyo Igihugu gikeneye.”

Uyu muyobozi yaboneyeho kongera gusaba abagisuzugura TVET guhindura imyumvire, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko abarangiza muri TVET 66% babona akazi cyangwa se bakakihangira, hakaba n’igihe batangira gukora badategereje ko barangiza kwiga.

Ni mu gihe hari abarangiza Kaminuza zisanzwe nyamara bagasanga ibyo bize bidahagije ngo bibafashe ku isoko ry’umurimo, ahubwo bakagana n’amashuri ya TVET kugira ngo bongereho ubwo bumenyi, kugira ngo babashe kubona imirimo.

Irere ati “Ababyeyi bibagirwe imyumvire ko abiga imyuga ari abadashoboye, kuko uyu munsi barashoboye, barakora, turababona, ndetse batunze n’imiryango yabo, kandi bafitiye n’Igihugu akamaro. Ikindi ni uko ntacyo bitwaye iyo icyo wize cyose wongeyeho umwuga kuko nawe uba wiyongereye agaciro.”

Abagize uruhare mu guteza imbere TVET bahawe ibyemezo by'ishimwe
Abagize uruhare mu guteza imbere TVET bahawe ibyemezo by’ishimwe

U Rwanda ruteganya ko muri 2024 abanyeshuri bangana na 60% barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bazajya bahita bakomereza amasomo yabo mu mashuri ya TVET.

Ubu u Rwanda ngo rugeze kuri 31% by’abanyeshuri bagana TVET, bakaba bizeye ko intego bihaye bazayigeraho, ari na yo mpamvu bategura inama zitandukanye zigamije kureba ahazaza ha TVET mu Rwanda. Barimo no kongera ibyumba by’amashuri, kongera abarimu kandi bashoboye, kongera ibikoresho, ndetse no kugabanya amafaranga abanyeshuri bishyura muri TVET kuko kwishyura amafaranga menshi byakunze gufatwa nk’imbogamizi ku bashaka kugana muri aya mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka