
Umunyeshuri uhagarariye abandi, Frank Murangwa, yavuze ko ayo masomo bahawe muri iyi kaminuza y’intangarugero ku isi mu kwigisha ubukerarugendo, biteze ko ubumenyi bahakuye buzabafasha mu mirimo basanzwe bakora.
Avuga ko amasomo bize ari meza kandi yabaguye cyane kuko bakuyemo ubwenge bwinshi.
Ati “Amasomo twizemo ni meza yaratwaguye cyane, twavanyemo ubwenge bwinshi, tukaba twizera ko tugiye kubishyira mu bikorwa bityo tugakomeza guteza imbere serivisi z’ubukerarugendo, no kugira ngo dukomeze duhe icyizere abarimo kujya mu bukerarugendo, babone ko ari ibintu byiza bikorwa kinyamwuga, aho abantu bakomeza kongera ubushobozi bwabo n’ubumenyi”.
Mugenzi we ati “Bizadufasha cyane gutanga serivisi nziza turusheho kwita ku batugana, no kongera imikorere yacu yaba mu kazi ndetse no guteza Igihugu imbere”.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo mu rwego rw’abikorera, Frank Mugisha, avuga ko urwo rwego rukeneye abakozi bashoboye.
Ati “Dukeneye abakozi bafite ubushobozi buhagije, batanga serivisi zinoze, zituma ubucuruzi bugenda neza, abakiriya bakatugana, ubucuruzi bukikuba bitewe n’uko twakiriye abakiriya”.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu rwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), Ariella Kageruka, avuga ko abarangije muri kaminuza ya Cornell bagiye kongera ikibatsi mu iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda.
Ati “Ni ukuvuga ko urwego rw’ubukerarugendo turimo turarwubaka neza, dufatanyije n’abafatanyabikorwa barimo Mastercard, ibinyujije muri gahunda yayo ya Hanga Ahazaza, duhanga ejo heza duhereye mu kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda, kugira ngo ubukerarugendo twamamaza, dushyiramo imbaraga nyinshi nk’Igihugu abantu bashoboye kandi nabo bumva ko bashoboye, bakore ibyo bashinzwe bafite ubumenyi bwisumbuyeho”.

Kaminuza ya Cornell irazwi ku isi, nk’imwe iri mu za mbere zitanga ubumenyi mu bukerarugendo, ndetse no mu rwego rwo kwakira abantu, abayirangijemo bagera kuri 400 bakaba basanzwe mu bikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo, za hoteli, ndetse n’abandi bakora muri kompanyi y’Igihugu itwara abantu n’ibintu (RwandAir).
Bahawe amasomo atandukanye arimo ubukerarugendo, bayiga bakoresheje iyakure (Online), mu gihe kingana n’amezi atandatu hamwe n’abandi bayakurikiranye mu gihe cy’amezi umunani.

Ohereza igitekerezo
|