Mu minsi ishize nibwo ubuyobozi bw’iri shuri bwashyize ahagaragara itangazo rivuga ko ryazanye gahunda yo kwigisha amasomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yo ku rwego rwo hejuru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ni amasomo azajya atangwa hifashishijwe integanyanyigisho ya ‘Plus-STEM’ iha abanyeshuri uburyo bwo kwiga bashyira mu bikorwa imishinga isubiza ibibazo biriho bityo bikabafasha kuzavamo abashakashatsi n’abajyanama biteguye guhangana n’ibibazo by’ikinyejana cya makumyabiri na rimwe.
Iryo tangazo ryavugaga ko mu kwezi kwa Nzeri 2024 abanyeshuri 240 bafite impano zidasanzwe mu masomo y’imibare, ubumenyi n’ikoranabuhanga (STEM) bazaba batsinze neza kurusha abandi mu bizamini bisoza icyiciro cy’amashuri abanza bazahabwa amahirwe yo gupiganira umwanya wo kwiga muri Ntare Louisenlund School mu mwaka w’amashuri utaha.
Ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kanama 2024, MINEDUC yatangaje ko bamaze guhitamo abanyeshuri 240 barushije abandi muri ibyo bizamini.
Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu yavuze ko Ntare Louisenlund School ari ishuri Leta y’ u Rwanda yubatse rigiye gutangira mu Karere ka Bugesera, rikazatangira rifite gahunda mpuzamahanga.
Ati “Ubundi ntabwo byari bisanzwe bimenyerewe ko ishuri ryubatswe na Leta rigira iyi gahunda, ariko akaba ari ishuri twifuzaga ko ryajyaho harimo abanyeshuri bo mu Rwanda no mu Karere ndetse n’abandi, ariko tukaba twaranashyizeho gahunda y’uko hari n’abanyeshuri bazafashwa na Leta kujya kuryigamo.”
Yunzemo ati “Kubera ko ari ishuri rizaba ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga cyane, twasabye ko abanyeshuri kimwe mu bigenderwaho ari uko bagomba kuba barakoze neza mu mibare, twamaze guhitamo abanyeshuri 240 barushije abandi, bivuze ko ntampungenge dufite zo kuzabona abanyeshuri bakora neza mu mibare.”
Bamwe mu bana bemerewe kwiga muri iryo shuri bavuga ko bishimira amahirwe bahawe n’Igihugu bakaba biteguye kuyabyaza umusaruro.
Vanessa Mahirwe Kazubwenge wigaga kuri Espoire de la Avenir mu Karere ka Bugesera, yabaye uwa gatanu ku rwego rw’Igihugu mu bana batsinze neza ibizamini bisoza amashuri abanza, avuga ko kuva yamenya ko iryo ishuri rigiye gufungurwa byari inzozi ze kuzahiga.
Ati “Nabyakiriye neza kuko kuva twamenya ko gifunguwe twumvaga ari zo nzozi zacu kuzaza kuhiga, kandi twizeye gukomeza gutsinda, kubera ko tuzi ko ari ikigo kizigisha neza kandi kikazaba gifite n’abarimu beza. Nyuma yo kwiga ndifuza kuzaba umupilote.”
Mugenzi we ati “Nishimiye kuba umwe mu bazatsindira kwiga kuri kino kigo cya Ntare Louisenlund School kubera ko ari ikigo cy’indashyikirwa, akaba ari naho Perezida Paul Kagame yize, kandi nanjye nkaba nshaka kuhiga.”
Ministeri y’Uburezi izatanga buruse ku banyeshuri 80 b’Abanyarwanda bazaba bemerewe kwiga muri Ntare Louisenlund School guhera mu kwezi kwa Nzeri 2024 mu mwaka wa 7 cyangwa ‘Grade 7’ (bihwanye n’umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye). Umwana uzahabwa buruse azakomeza kuyihabwa kugeza arangije amasomo muri iri shuri mu gihe cyose azaba yakomeje kugira amanota amwemerera kwimuka.
Ishuri ryisumbuye rya Ntare Louisenlund School ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2019, mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera, rikaba riri kuri hegitari zirenga 40.
Ni ishuri ryo ku rwego mpuzamahanga, rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 1100 baziga bacumbikiwe. Rifite ibyumba by’amashuri 35 bigenewe kwakira abanyeshuri 30 muri buri cyumba na Laboratwari eshanu za siyansi.
Iri shuri ry’igitekerezo cy’abagize ihuriro ry’abize muri Ntare School muri Uganda, ni naryo ryizemo ba Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda kuva mu 1962 kugeza mu 1966 hamwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuva mu 1972 kugeza mu 1976.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|