Abagera kuri 200 barangije mu ishuri ry’imyuga rya Universal Beauty Academy
Abanyeshuri bagera kuri 200 basoje amasomo banahabwa impamyabumenyi z’amezi atandatu bamaze bahugurwa ibijyanye no gutunganya umubiri no gutunganya imisatsi mu ishuri ry’imyuga rya Universal Beauty Academy (UBA) riherereye mu mujyi wa Kigali.
Abahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Kane tariki 14/11/2013 nibo ba mbere barangije muri iri shuri rimaze umwaka umwe gusa ritangiye, nk’uko umuyobozi waryo akaba yaranarishinze, Alphonsine Niyigena, yabitangaje.
Niyigena yatangaje ko kuba urubyiruko rukomeje kwitabira imyuga bigaragaza ko hari ibyo bagiye bahindura mu myumvire. Akanemeza ko bizagira ingaruka nziza kuri serivisi zigenda zitangwa mu Rwanda kuko bizajya bikorwa n’ababizi.

Yagize ati: “Ni ikintu gikomeye kuko ubundi muri rusange tumenyereye ko uyu mwuga ukorwa n’abantu bagiye bawiyigisha cyangwa se bagendeye ku byo abandi bakora ariko ntago twari tumenyereye ko abantu bajya mu ishuri bagakubitaho no kwimenyereza amezi atatu.
Ni ukuvuga ngo noneho tugiye kubona abantu bize ibi bintu kandi babigize umwuga. Ni ukuvuga ko na serivisi bagiye gutanga zihwanye n’ibyo bize kandi ni serivisi zo ku rwego rwo hejuru.”
Uyu mugore watangiranye abanyeshuri bataregeje 25 avuga ko nyuma yo kubona ko abantu bitabira bakagera no kuri 200, yiyemeje gushyiraho andi mashami yo kudoda, gukoresha ibyuma bifata amashusho no gukora akazi ko mu rugo by’ubunyamwuga.

Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi bishimiye ko bagiye gukomeza akazi bakoraga ariko banabifitiye urupapuro rubibemerera, nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo usanzwe ukora akazi ko kogosha.
Ubuyobozi bw’ishuri Universal Beauty Academy kandi bwaboneyeho no gusaba Leta kugira ngo ishyireho itegeko rigena ko umuntu ukora akazi ko gutunganya umubiri bakwiye kuba barabyigiye, kuko ari imirimo ishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri mu gihe bidakozwe neza.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|