Ababyeyi n’abarezi ntibavuga rumwe ku kibazo cy’abana bata ishuri

Abayobozi ba bimwe mu bigo by’amashuri, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bata ishuri, bakigira mu mirimo ibinjiriza amafaranga.

Hari abana bakunze gucikira ahacukurwa amabuye y'agaciro bagata ishuri
Hari abana bakunze gucikira ahacukurwa amabuye y’agaciro bagata ishuri

Abayobozi ba bimwe mu bigo by’amashuri, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bata ishuri, bakigira mu mirimo ibinjiriza amafaranga.

Ni mu gihe hari ababyeyi bo bavuga ko intandaro yo guta ishuri kuri bamwe, ari uko baba barabuze uko bishyura amafaranga y’ishuri. Bifuza ko habaho kudohora abana bataye ishuri bakarisubiramo, kuko muri ibi bihe abantu benshi bahanganye n’ingaruka za Covid-19 amikoro yagabanutse.

Bamwe mu bana baganiriye na Kigali today batarimo kwiga muri iki gihe, bigaga mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Musanze, uyu wo mu murenge wa Cyuve yagize icyo abivugaho.

Ati “Maze ukwezi ndi mu rugo ntiga, kuko ubuyobozi bw’ikigo bwafashe icyemezo cyo kunyirukana nyuma yo kumara iminsi nsohorwa mu ishuri kubera amafaranga batubwira ko ari ay’ifunguro rya saa sita n’agahimbazamusyi ka mwarimu ntayishyuye. Ababyeyi banjye yaba Mama ahora arwaye, Papa ni umupagasi ubona amafaranga y’ibidutunga bimugoye. Amafaranga barayabuze mpitamo kuva mu ishuri, kuko nta handi yagombaga kuva”.

Undi mwana w’umunyeshuri na we umaze iminsi ategereje ko amafaranga asabwa aboneka ngo abone gusubira kwiga, nawe ngo ikibazo ni ubukene.

Ati “Muri iki gihe birakomeye ku buryo no kubona icyo turya iwacu bigoye, rimwe na rimwe turabwirirwa cyangwa tukaburara, none ayo mafaranga atari munsi y’ibihumbi 17 nasabwaga n’ikigo yari guturuka he? Iby’ishuri nabaye mbiretse, ubu ndi gushakisha akazi ko mu rugo, ninkorera amafaranga akagwira, nzongere nsubire mu ishuri”.

Icyorezo Covid-19 mu byamunze ubukungu bwa bamwe mu babyeyi

Umwe mu babyeyi utuye mu murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, umwana we wiga ku Ishuri ryisumbuye rya Cyuve aheruka kumara ibyumweru bitatu atiga, kubera ko atari yakishyuye amafaranga y’ifunguro rya saa sita yari abereyemo ikigo.

Yagize ati “Uwo mwana yamaze ibyumweru bitatu ari mu rugo atiga, kuko ku ishuri bari bamusabye kuzasubirayo ari uko yishyuye amafaranga y’ifunguro. Kumara icyo gihe cyose atiga byatewe n’uko nari nisakasatse mbura amafaranga, nyuma nibwo nigiriye inama yo kwiyambaza inshuti n’abavandimwe aba ari bo baterateranya udufaranga ducye nabashije kubona. Icyakora ku bw’amahirwe nashoreye umwana mujyana ku kigo, ndinginga bemera kuba bamwakiriye mu gihe ngitegereje ko haboneka asigaye”.

Yongeraho ati “Muri iki gihe rwose ibigo byagombye kutwihanganira kuko ubukungu bwifashe nabi. Nkanjye natakaje akazi kubera Covid-19 ubu nirirwa ndebana n’abana ntacyo ninjiza. Urumva ko n’ubundi ikibazo kigihari kuko niba narabonye abandwanaho, ubu ndibaza uko ubutaha bizagenda”.

Undi mubyeyi urerera ku ishuri ryisumbuye rya Karinzi yagize ati: “Njye nabuze ubusobozi burundu mpitamo kumwicarana aha mu rugo. Yewe nta n’icyizere mfite cy’ahazava ubushobozi kuko nabonaga udufaranga two kwishyurira umwana ari uko nakoze akazi k’ubuzamu, none naho karahagaze. Ubu ndi kurwana no kubona ikibatunga gusa nabwo bigoranye. Kereka iyi Covid-19 nirangira nkazagira amahirwe yo gusubira mu kazi”.

Mu byo ababyeyi bifuza, birimo kuba ubuyobozi bw’ibigo bwakorohereza abana bakaba biga muri iki gihe bagitegereje ko amikoro aboneka.

Hari uwagize ati: “Njye mbona byibura ubuyobozi bw’ibigo bwajya bugenzura abagaragara ko bafite ubushobozi bucye bakabareka bakaba biga, noneho umubyeyi akajya yishyura gahoro gahoro uko yagize icyo abona. Natwe ababyeyi ntabwo twishimiye ko abana bacu birirwa ku gasozi bazerera. Abo bigaragaye ko batishyuye nk’igihe cyo gutanga indangamanota cyangwa dipolome, bakajya baziha abishyuye amafaranga yose abakirimo umwenda bakabanza bakishyura ikigo”.

Hari ababyeyi batungwa agatoki ko birengagiza inshingano zabo

Hari ababyeyi banengwa kutishyurira abana babo amafaranga y’umusanzu ibigo bibasaba ku bushake, dore ko hari abo usanga batabura ayo banywera inzoga nyamara abana babo batiga.

Umubyeyi umwe ati: “Hari umubyeyi udashobora kurara atanyoye inzoga yewe no gusinda yarabigize ihame umwana we atiga. Wamubaza impamvu akagusubiza ko yabuze ubushobozi bumwishyurira. Bituma umuntu yibaza ukuntu yabuze amafaranga y’ishuri, akabona ayo kunywera inzoga, twifuza rwose ko abo babyeyi bajya bigishwa”.

Yongeraho ko hari n’abatishyura imisanzu ishuri ribasaba bitewe n’imyumvire y’uko abana bagomba kwigira ubuntu.

Ati: “Hari ababyeyi banga kwishyurira abana babo bitwaje ko Leta yabashyiriyeho amashuri y’ubuntu, kandi nyamara n’ikigo gikeneye ko hari uruhare rw’ababyeyi basabwa kugira ngo cyuzuze inshingano zo kurera. Iyo bigaragaye ko ubushobozi bwacyo buri gukendera, ni hahandi uzajya kumva abana boherejwe iwabo ngo bajye gushaka ayo mafaranga. Ku bwanjye mbona Ubuyobozi bwashyira imbaraga mu bukangurambaga bwigisha ababyeyi, ariko hanarebwa uko ab’amikoro macye bajya boroherezwa”.

Abarezi n’Abayobora ibigo ntibemeranya n’abavuga ko abana birukanwa

Mukandutiye Justine, Umuyobozi ushinzwe amasomo ku Ishuri ryisumbuye rya Karinzi, avuga ko ikibazo cy’abana bata ishuri, ntawe ukwiye kukirebera mu ndorerwamo y’uko giterwa n’uko baba batishyuye amafaranga y’ishuri.

Ahubwo ngo hari abadasubira ku ishuri bitewe nakazi bakora kabahemba amafaranga, noneho ubwo amashuri yari amaze amezi asaga umunani afunze yari yongeye gufungura, abari bakiri muri iyo mirimo bamwe bayigumamo, banga gusubira kwiga.

Ati “Abana bagize igihe kirekire cyo kuguma mu rugo, bamwe baboneraho kwinjira mu bikorwa bibinjiriza ifaranga nk’ubucuruzi buciriritse, ubwubatsi n’ibindi. N’ubu hari abo tukijya gushakisha iwabo dufatanyije n’Ubuyobozi, tukabingingira kugaruka mu ishuri, ariko kenshi usanga hari n’ababyeyi batagaragaza umuhate wo kuba batera abana babo akanyabugabo ko kurisubiramo kubera ya mafaranga baba babategerejeho”.

Agaruka ku kibazo kigaragazwa na bamwe mu bana bavuga ko birukanwe kubera amafaranga y’ishuri, ibyo we atemera.

Ati: “Nibura buri gihembwe umwana asabwa amafaranga y’ifunguro ibihumbi 14, kandi abana bose barafungura ijana ku ijana nubwo bose bataba bayishyuye. Ababyeyi badafite ubushobozi bwo kuyabona ako kanya tuba twaravuganye na bo, bakaduha igihe bazayatangira. N’ubu hari abandi batishoboye duha akazi ko gukora isuku ku kigo nko kwasa inkwi, noneho imibyizi bakoreye yamara kugwira, igahura n’ayo umwana asabwa y’umusanzu w’ishuri”.

Ruhanamirindi François, Uyobora Ishuri ryisumbuye rya Cyabagarura, we asaba ababyeyi kujya bitabira kuba hafi y’abarezi b’abana babo, kugira ngo bakurikirane imyigire yabo n’ibibazo bafite.

Yagize ati: “Hari aho usanga umwana asa n’aho yatereranywe n’ababyeyi, nk’umwaka wose ugashira abona umwana ajya ku ishuri gusa, ariko ntakurikirane imyigire cyangwa imitsindire ye. Hari nk’uwo muganira akakubwira ukuntu ataha umubyeyi ntabe yamubaza ibyo yize, ntamubaze niba yatsinzwe cyangwa yatsinze”.

Ati: “Hari n’ukubwira ko iyo yasibye ababyeyi be baba babyungukiyemo, kuko ari wo mwanya baba babonye wo kumuha imirimo yo mu rugo. Nk’uwo mwana iyo ataye ishuri, biragoye ko uwo mubyeyi yamuhwitura ngo amwereke ko imyitwarire ye atari myiza”.

Icy kibazo ntikigaragara mu Karere ka Musanze gusa, kuko n’iyo ubajije mu bigo bitandukanye by’amashuri yaba abanza n’ayisumbuye mu tundi turere, ntihabura kugaragara abana bataye ishuri.

Mu bana bataye ishuri baganiriye na Kigali today barimo abirirwa iwabo bafasha ababyeyi mu mirimo yo mu rugo, imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi nko kwahira ubwatsi bw’amatungo, abakora ibiraka bibinjiriza amafaranga n’ibindi.

Gusa ikibazo gihangayikishije ababyeyi na bamwe mu barezi, ni uko hari n’abirirwa bazerera, ku buryo nta gikozwe mu maguru mashya, bamwe bazisanga barahindutse inzererezi, kwishora mu bujura, ibiyobyabwenge no guterwa inda ku bana b’abakobwa.

Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, ngo agire icyo atangaza kuri icyo kibazo, ntiyitaba telefoni n’ubutumwa bugufi Umunyamakuru yamwandikiye ntiyabusubiza. Mu gihe yagira icyo abivugaho twazabibamenyesha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka