Ababyeyi bibukijwe ko umwana atari uwa mwarimu gusa

Umushumba wa Diyosezi ya Angilikani ya Shyira, Musenyeri Mugisha Mugiraneza Sammuel, ntiyumva impamvu ababyeyi bakomeje gutererana abarimu, aho usanga imibereho y’umwana haba ku ishuri no mu ngo yose ireba umwarimu.

Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel
Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel

Yabivugiye mu ishuri rya Sonrise riherereye mu Karere ka Musanze, rimwe mu mashuri ya EAR, mu muhango wo ku itariki 11 Ukwakira 2022, hashimirwa abanyeshuri n’abarezi bigisha mu mashuri abanza muri iryo shuri, banishimira uburyo abana batsinze neza mu bizamini bya Leta 2021.

Musenyeri Mugiraneza yavuze ko zimwe mu ngorane zikomeje kugaragara muri iryo shuri, zijyanye n’ikibazo cya bamwe mu babyeyi batita ku bana, aho byagaragaye ko abana biga bataha hari ubwo bagaruka mu gitondo kwiga batameze neza.

Ati “Umwana ntabwo ari uwa mwarimu gusa, n’ababyeyi bashyireho akabo, bimwe mu bibazo duhura nabyo by’abana batarara ku ishuri, ni uko bamwe baza bashonje, bananiwe badasa neza, bigaragaza ko ababyeyi badafata umwanya wo kubonana nabo”.

Arongera ati “Icyo nasaba ababyeyi, ni uko umwana nava ku ishuri, cyane abiga bataha ababyeyi bakurikirana bakareba ibyo bize, ntabwo mwarimu wenyine yakwigisha umwana. Ikindi bakore uko bashoboye umwana ajye ku ishuri yahawe ibyangombwa”.

Ababyeyi baributswa kudatererana mwarimu mu burere bw'abana babo
Ababyeyi baributswa kudatererana mwarimu mu burere bw’abana babo

Uwo mushumba yagarutse ku bana bata amashuri, aho yavuze ko bikwiye kuba inshingano za buri Munyarwanda wese kuva ku mudugudu.

Ababyeyi nabo bariyemerera ko badohotse ku nshingano, bemeza ko mu bidindiza imyigire y’abana harimo amakimbirane yugarije imiryango, nk’uko Katabarwa Céléstin abitangariza Kigali Today.

Ati “Icya mbere kidindiza imyigire y’abana ni amakimbirane mu miryango, ntabwo umwana azaza ku ishuri ise na nyina barwanye ngo akurikire mwarimu, n’ubwo baba bamuhaye byose”.

Arongera ati “Ikindi ni ukudatangira ibikoresho ku gihe, aho mbonera amakosa yacu n’uko umwana yiga akarangiza imyaka itandatu adasuwe n’umubyeyi. Ikindi ntitureba mu makaye yabo, ngo tumenye niba imikora umwana yahawe ayikora, usanga tubajugunyira abakozi”.

Ni ikibazo mwarimu Mudahogora Scovia wigisha muri Sonrise School yagarutseho, avuga ko hari ubwo batereranwa n’ababyeyi, gusa yishimira ko mu bana 33 mu mashuri abanza bakoze ikizamini, 18 baje mu cyiciro cya mbere abandi baza mu cyiciro cya kabiri.

Avuga ko ibanga ari ukwigisha abana babereka urukundo, kandi bagirana imikoranire myiza bubahiriza n’igihe, avuga ko mu gihe ababyeyi bose bazita ku nshingano zabo iterambere ry’ubumenyi bw’abana rizarushaho kwiyongera.

Diakoni Kayitesi Jeanne, Umuyobozi w’icyiciro cy’amashuri abanza muri Sonrise School, mu butumwa bwe yashimiye ababyeyi barerera muri iryo shuri ku bufatanye bakomeje kugaragaza, ariko anasaba abafite intege nke mu gukurikirana imibereho y’abana babo kurushaho gushyiramo ingufu, dore ko ubwo buyobozi bukomeje ubukangurambaga bwo gusura ababyeyi mu ngo zabo byagaragaye ko batita ku bana uko bikwiye.

Sonrise ni ishuri rifite ibyiciro byose birimo amashuri y’incuke, abanza n’ibyiciro byombi by’ayisumbuye. Mu Ntara y’Amajyaruguru EAR ifite amashuri akabakaba 80 mu byiciro binyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka