
Ibyo bitangajwe nyuma y’uko Leta ivuze ko amashuri azasubukura amasomo muri Nzeri 2020, mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko amasomo yahagaze hari imirimo yakoreshejwe ayo mafaranga y’ishuri ababyeyi bishyuye, ku buryo ntawavuga ko bazayaheraho umwaka w’amashuri wongeye gutangira.
Agira ati “Hari ibyo amashuri yari yarakoresheje birimo no gutegura kwakira abana ku buryo amafaranga bishyuye utavuga ko ayo mafaranga agihari kandi bayaheraho kuko yakoreshejwe ibyo yagombaga gukora n’ubwo igihembwe cyari kitararangira, ntabwo bazayasubizwa cyangwa ngo bayahereho”.
Twagirayezu avuga ko hazabaho uburyo bwo gufasha ababyeyi batishoboye uko batazahura n’ibibazo byo kubona amafaranga y’ishuri y’abana ku buryo badahagarika amasomo yabo, naho ku bijyanye n’ibikoresho byari byaraguzwe ku mashuri kandi bikaba byaragombaga kumara igihe kirekire batazitwaza ibindi.
Agira ati “Ntabwo ibigo bizongera gusaba abanyeshuri kujyana ibikoresho bishya kuko ibya mbere biracyahari, ariko amafaranga y’ishuri yo azishyurwa nk’uko bisanzwe”.
Naho abishyuye amafaranga y’umwaka wose, uyu muyobozi avuga ko bizaganirwaho n’ikigo cy’ishuri kugira ngo harebwe uko bafashwa bigahabwa umurongo, kandi ko hatangiye kurebwa ibijyanye no kugena amafaranga y’ishuri ku buryo bizahabwa umurongo kuko intego ari ugufasha abanyeshuri kujya ku mashuri bitabaye umutwaro ku babyeyi.
Abatangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza bazaba benshi. Hateganyijwe iki?
Umunyamabanga wa Leta muri Minsiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, avuga ko muri iki gihe Leta iteganya kongera ibyumba by’amashuri no gutegura abarimu bazifashisha mu kwigisha umubare munini w’abanyeshuri bazatangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza n’ay’inshuke.
Agira ati “Birumbvikana ko amashuri azatangira hageze n’igihe abana bashya bageze igihe cyo gutangira amashuri. Turi gutegura uko Leta izubaka ibyumba bihagije by’amashuri n’abarimu bahagije kugira ngo abana bazabone uko biga badacucitse cyangwa ngo babure aho bigira”.
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko kuba hari amasomo yari asigaye atangirwa mu bitangazamakuru, ndetse n’ikoranabuhanga rya interineti no kuri za telefone, byose ari uburyo bwo gufasha abanyeshuri gukomeza kwiyungura ubumenyi ku buryo batakora ibizamini.
Ati “Ntabwo ari uburyo bwizewe ko bugera kuri bose, ni yo mpamvu nidusubira ku ishuri abanyeshuri bose bazigishwa kugira ngo bagere ku gipimo kimwe, ariko nibura abashobora kugera kuri ayo masomo babibone”.
Minsiteri y’Uburezi igaragaza ko abana bakwiye gukomeza gukurikira ayo masomo kugira ngo bakomeze kwihugura, ariko ko kugeza ubu guhuriza hamwe abana ngo bahabwe amasomo na mwarimu bitemewe mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza ya Minsiteri y’Ubuzima yo kwirinda Coronavirus.
Ku bijyanye na za Kaminuza zigisha hifashishijwe ikoranabuhanga na zo ngo ntabwo hizewe ko rigera kuri bose, ku buryo ntawakwizera ko barangiza amasomo batongeye kwiga bisanzwe, ariko izujuje uburyo bwo kwigisha hifashishijwe iryo koranabuhanga ryujuje ibisabwa bazakomeza kwiga hakoreshejwe ubwo buryo.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Turashima cyane ubwenge ingufu umuyima ukunda Leta yagaragaje mu ngamba zafashwe mu gukumira iki cyorezo yemwe no mu kugira ngo zishyirwe mu bikorwa. Biragaragara ko ku mpande nyishi habayeho ibihombo bikabije kwisuganya bikazasaba imbaraga nyinshi no kwigomwa. Njye ndumva bino by’amashuri nisabwa ingufu nyinshi. Ndibaza ukuntu amashuri adutwara amafaranga menshi nkibaza nk’ababyeyi bafite abana 4;5 mu mashuri yisumbuye bariha Frw 98.000, 120.000 buri wese noneho akaba yaratakaje n’akazimuri kino hihe ??!! Nta kuntu hakwigwa uko abana bazakomeza umwaka batawutangiye bundi bushya? Ngo twese tubyungukiremo?
Ibiki bintu biragoye banyakubahwa eraga mwibukeko harabantu bamaze ikigihe cyose badakora kd no mumashuri harimo abishyura mbere nababatarishyuye Miri buriya bihe twatahiyeho