
Hashize iminsi mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, hakorwa ubugenzuzi ku mashuri atandukanye hagamijwe kureba aho imyiteguro yo kwakira abanyeshuri igeze.
Byukusenge, avuga ko ubu bugenzuzi bugamije kureba ibigo byamaze kwitegura kwakira abanyeshuri, ariko by’umwihariko isuku kuko ari ubukangurambaga bumaze igihe bukorwa mu Ntara.
Ati “Turareba imyiteguro y’itangira ry’amashuri, kureba ko ibikorwa bireba abanyeshuri biteguye, ibiribwa n’isuku kuko uranabizi ko ari ubukangurambaga bumaze amezi arenga abiri bukorwa hirya no hino.”

Avuga ko amashuri yamaze kwitegura neza kuko ubu amasoko y’ibiribwa yamaze gutangwa, ndetse abatsinze amasoko batangiye kubigeza ku mashuri, ibya nyuma ngo ntibigomba kurenza ku cyumweru bitarahagera.
Arasaba ababyeyi kohereza abana babo ku mashuri ku gihe, kuko yamaze kwitegura ku buryo ku wa mbere tariki ya 25 Nzeli 2023 amasomo azahita atangira.
Yagize ati “Ababyeyi barashishikarizwa kohereza abana babo ku mashuri ku gihe badatinze, nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi abiteganya, bakanabashakira n’ibyangombwa bizabafasha kwiga neza.”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri nabo basabwe kwakira neza abanyeshuri, kubitaho no kuba bafite ibyangombwa byose nkenerwa kugira ngo abana bahite batangira amasomo.
Mu Ntara y’Iburasirazuba habarirwa amashuri abanza n’ayisumbuye1,400.
Ohereza igitekerezo
|