Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu myigire y’abana binyuze mu ikoranabuhanga

Umukozi wa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovation ushinzwe Innovation (Guhanga udushya), Esther Nkunda, arasaba ababyeyi gukurikirana imyigire y’abana babo ariko by’umwihariko bakareba niba biga ikoranabuhanga.

Ester Nkund
Ester Nkund

Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021, mu kiganiro ‘Ed Tech’ gitambuka kuri KT Radio buri wa Mbere w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi.

Ni ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ese ikoranabuhanga mu burezi ryafasha kugeza uburezi kuri benshi?”

Nkunda avuga ko Leta yakoze ibishoboka igeza mudasobwa mu mashuri atandukanye kugira ngo abana bigishwe ikoranabuhanga.

Nyamara ngo hari aho izo mudasobwa zifungiranye mu byumba zidakoreshwa hirindwa ko ngo zakwangirika.

Nkunda avuga ko ababyeyi aribo bafite ijambo rikomeye mu mashuri bityo bakwiye kujya bakurikirana imyigire y’abana babo by’umwihariko bakamenya ko bigishwa ikoranabuhanga.

Ati “Ababyeyi mu ishuri ni bo baba bafite ijambo kuko nibo baba bazanye abana babo kugira ngo barererwe muri iryo shuri, mukabaza muti ese kuki abana bacu batiga bakoresheje mudasobwa, kuki batari gukoresha ikoranabuhanga biga kandi tubizi neza ko bazanye ibikoresho.”

Avuga ko mu gihe ishuri rifite ibikoresho byafasha mu kwiga binyuze mu ikoranabuhanga ababyeyi bakwiye guhora bahwitura abayobozi b’amashuri kugira ngo ibyo bikoresho bikoreshwe icyo byagenewe.

Umukozi wa Minisiteri y’Ikoranabuhanga Esther Nkunda avuga ko ahatari ibikoresho ababyeyi na none bakwiye kwifashisha telefone mu guha ubushobozi abana babo kugira ngo batangire bimenyereze gukoresha ikoranabuhanga.

Avuga ko ababyeyi bakwiye nabo gutangira kwihugura ku ikoranabuhanga kugira ngo bazabashe gufasha abana gukomeza kwihugura amasomo baba bize ku ishuri.

Asaba ababyeyi guha abana uburenganzira bwo gukoresha telefone zabo ariko bakanakurikirana ko barimo kuzikoresha mu kwiga.

Agira ati “Hari n’abavuga ngo telefone zirarangaza najye kwandika ariko ukwiye kubaza icyo bize ukanareba ko aribyo arimo kureba, nsomera ibyo uri kureba, ukamusobanuza ibyo aribyo ukanabaza umuyobozi w’ishuri niba ibyo arimo kureba ariyo bigiraho.”

Avuga ko ubundi ababyeyi iyo bafashije mu burezi bw’abana babo bituma biga neza kandi bakanatsinda.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe zibangamiye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi harimo ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi, amikoro y’ababyeyi batabasha kugura interineti ndetse ngo n’igiciro cyayo gihenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka