Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyaraye gisohoye itangazo ryerekana uko abanyeshuri bazagenda mu kujya gutangira igihembwe cya mbere ku byiciro bitandukanye, kizatangira ku ya 26 Nzeri 2022.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, risaba ababyeyi kohereza abanyeshuri hakiri kare kugira ngo babashe kugera ku ishuri butarira.

Imodoka zitwara abanyeshuri bajya mu ntara ziba ziri i Nyamirambo, NESA ikaba ivuga ko isaha yo guhagarika ingendo ari saa Cyenda z’amanywa.

Ababyeyi basabwe guha abana amafaranga y’urugendo abajyana ku ishuri, ndetse n’azabagarura basoje igihembwe cya mbere. Basabwe kandi kubaha amafaranga y’ishuri (minerval) y’igihembwe cya mbere.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’abo mu myuga n’ubumenyingiro, kuva ku rwego rwa mbere kugeza ku rwa Gatanu bazatangira tariki 26 Nzeri 2022, igihembwe cya mbere kikazasozwa tariki 23 Ukuboza 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni shyaka nyagatare turashimira nesa kwitangazo yatugejejeho ryingendo tukabatugiye kwitegura gusubira kwishuri murakoze

Shyaka yanditse ku itariki ya: 14-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka