Ababyeyi barasabwa gushaka akanya bagasabana n’abo babyaye

Muri iyi minsi bikunze kugaragara henshi ko ababyeyi batakibona umwanya uhagije wo guhura n’abana babo, bitwaje ahanini ko bakora amasaha menshi babashakira imibereho.

Dr Ntaganira Vincent uhagarariye ababyeyi bafite abana barererwa muri Stella Matutina
Dr Ntaganira Vincent uhagarariye ababyeyi bafite abana barererwa muri Stella Matutina

Ibi bituma akenshi usanga abana nta mubano bagirana n’ababyeyi babo ntibabisangeho, ahubwo ugasanga bawugirana n’abakozi bo mu rugo basigarana nabo, rimwe na rimwe ugasanga banatoye imico yabo kuko ari bo bamarana igihe.

Ubuyobozi bw’ikigo Stella Matutina giherereye mu Karere ka Rulindo, bugira inama ababyeyi yo gushaka umwanya Bagasabana n’abana mu mikino no mu myidagaduri, ngo kuko ari ryo banga ryonyine rituma abana barushaho kubatinyuka bakabibonamo, bigatuma babisangaho ntibagire icyo babahisha.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwashyiriyeho abanyeshuri umunsi Ngarukamwaka, wo gusabana n’ababyeyi bakarushanwa mu mikino itandukanye ndetse bagasangira n’amafunguro baganira ndetse ababyeyi bakagira inama abana mu myigire yabo.

Muri uyu mwaka uyu munsi wabaye tariki ya 13 Nyakanga 2019.

Mbabazi Clara Ange uhagarariye abanyeshuri biga muri iki kigo avuga ko uyu munsi ubashimisha cyane ukanashimisha ababyeyi, kandi ukanabafasha kurushaho gutinyuka ababyeyi bakababwira ibibazo bafite.

Mbabazi Clara Ange uhagarariye abanyeshuri biga muri Stella Matutina (Doyenne)
Mbabazi Clara Ange uhagarariye abanyeshuri biga muri Stella Matutina (Doyenne)

Ati" Uyu munsi uratunezeza cyane nk’abana kandi udufasha cyane cyane kwisanga ku babyeyi tukabatinyuka tukababwira ibibazo byose duhura nabyo birimo ibyari kuzatuma twangirika mu mibereho yacu tutabonye abo tubigishamo inama."

Ibi bishimangirwa na Dr Ntaganira Vincent, uhagarariye ababyeyi bafite abana barererwa muri iri shuri, aho avuga ko kwegera abana no gusabana nabo bituma abana baba inshuti z’ababyeyi bityo bakaba ntacyo babahisha cyana kiza cyangwa ikibi.

Ati "Burya kurera abana si ukubabera intare. Ababyeyi nibegere abana babo, basabane bakine na bo bababere inshuti , kuko iyo umwana umugize inshuti akubwira byose. "

Dr Ntaganira anongeraho ko ababyeyi badakwiye kumva ko umwana arerwa n’amafaranga gusa, ahubwo aba akeneye abamuba hafi kugira ngo amafaranga ahabwa ajyanishwe n’uburere bumuganisha kuzavamo umuntu muzima.

Soeur Kankindi Christine uyobora Stella Matutina
Soeur Kankindi Christine uyobora Stella Matutina

Soeur Kankindi Christine uyobora Stella Matutina, avuga ko iki gikorwa cy’ubusabane n’ababyeyi gifasha cyane cyane mu kurera abana bafite roho nzima kandi ijyana n’umubiri muzima kuko baba banakora Siporo.

Anashimira ababyeyi b’abana bitabira iki gikorwa ari benshi, anabasaba kurusha kwimakaza ubufatanye bafite hagati yabo n’ubuyobozi bw’ikigo, butuma babasha kurera abana bazigirira akamaro bakakagirira igihugu ndetse n’isi muri rusange.

Stella Matutina ni ikigo cy’Ababikira kirera abana b’abakobwa ubu kikaba gifite abagera kuri 578.

Bakoze siporo z'uburyo butandukanye
Bakoze siporo z’uburyo butandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

k today dukunda ko mutugerera hose kuko mudukumbuje umubyeyi wacu Nyakubahwa NTAGANIRA Vicent watureze muri kaminuza turabashimiye
marachy mumu dusuhurize

muvara Gustave yanditse ku itariki ya: 18-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka