Ab’amikoro aciriritse bishimiye icyemezo cyo kunganya amafaranga y’ishuri
Bamwe mu babyeyi bishimiye ibyemezo n’amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), aherutse gusohoka arebana n’imisanzu ndetse n’amafaranga y’ishuri atagomba kurenga ibihumbi 85Frw mu mashuri yisumbuye acumbikira abana, agomba gutangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Mukarugwiza Marie Letitia ni umubyeyi ufite umwana wiga muri G.S. Butare, avuga ko iki cyemezo Minisiteri y’Uburezi yafashe ari cyiza kandi kigiye kugirira akamaro abana bavuka mu miryango iciriritse.
Ati “Hari ibigo bisanzwe bizwiho kwigisha neza, umwana yatsindaga ugasanga avuka mu muryango uciriritse utabasha kubona amafaranga icyo kigo gisaba bikaba ngombwa ko uwo mwana ajya kwiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9, kandi yari kujya kwiga hamwe Leta yamwohereje.”
Mukarugwiza avuga ko hari ibigo byishyuzaga amafaranga bikurikije ubushobozi bw’imiryango abana bakomokamo, ku buryo wasangaga hari abashobora kwishyura amafaranga agera mu bihumbi 130 ndetse anarenga, bitewe n’ibyo icyo kigo cyabaga cyatumye abanyeshuri bagomba kwitwaza mu gihe cyo gutangira ishuri.
Aha avuga ko hari n’ibigo byagenaga agahimbazamusyi bikurikije impamyabumenyi z’abarimu bahigisha, ndetse bakurikije n’ubunararibonye n’uburambe ikigo gifite.
Kuba rero hashyizweho amafaranga angana ndetse hakagenwa n’uko ibindi bikenerwa muri ayo mashuri bizajya byishyurwa, asanga ari byiza kuko abana bose bazaba bafite amahirwe angana yo kwiga mu kigo Leta izaba yamwoherejemo.
Turikumwe Innocent ni umubeyi ufite abana 4 biga mu mashuri yisumbuye, avuga ko afite ubushobozi bwo kuvugisha Minisitiri w’Uburezi yamushimira ko azi gushishoza.
Turikumwe avuga ko umwana we umwe muri abo 4 biga mu mashuri yisumbuye, yatsinze akoherezwa mu kigo atashatse kuvuga izina ryacyo, ariko akangirwa kwiga kuko atari yabashije kubona ibihumvi 187000frw kugira ngo atangire.
Ati “Umubikira yarambwiye ngo niba ntabashije kwishyura ibihumbi ijana nimujyane aha makeya harahari, numva birambabaje kandi umwana wanjye ni umuhanga yari yatsinze mu cyiciro cya mbere n’amanota meza.”
Turikumwe yavuze ko byabaye ngombwa ko amujyana mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, akigamo ataha mu rugo kuko yari yabuze ubushobozi bwo kumushyira kuri icyo kigo Leta yari yamwoherejeho.
Ati “Aya ni amahirwe Leta yahaye abana bacu yo kugira ngo bige mu kigo izaba yaboherejeho. Ndishimye rwose ubu umwe natsinda icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye nzaba naramaze guteganya aya mafaranga Minisiteri y’Uburezi yavuze”.
Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Mutunda riherereye mu Karere ka Huye mu murenge wa Mbazi, Nkundineza Valens, avuga ko iki cyemezo ari cyiza ku babyeyi bahuraga n’imbogamizi zo kutabasha kujyana abana babo mu mashuri yacaga amafaranga menshi.
Nkundineza avuga ko ari byiza ku babyeyi ariko amashuri ashobora kuzagira imbogamizi zo guhahira abanyeshuri.
Ati “Nkatwe twishyuraga ibihumbi 94000 hakiyongeraho ayo kubaka uruzitiro rw’ishuri urumva rero ko yagabanutseho makeya”.
Tariki ya 14 Nzeri 2022 nibwo MINEDUC, yashyizeho amabwiriza mashya arebana n’imisanzu ndetse n’amafaranga y’ishuri, agomba gutangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye uruhare rw’umubyeyi ntirugomba kurenga amafaranga 19,500 ku gihembwe, ku munyeshuri wiga aba mu kigo mu mashuri yisumbuye, umusanzu w’umubyeyi ntugomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 85,000”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|