300 barangije kwiga ubudozi biyemeje kugendana na Made in Rwanda

Abanyeshuri 300 bigishijwe amasomo y’umwuga w’ubudozi n’uruganda rwitwa Burera Garment Ltd ku bufatanye na Rwanda Polytechnic, ku wa kane tariki ya 28 Werurwe 2019 bahawe impamyabushobozi biyemeza gukoresha ubumenyi bahawe n’uru ruganda mu kurufasha gukora imyenda ikorerwa mu Rwanda kandi ikoranywe ubuhanga.

Nyiramahirwe ni na we uri ku isonga mu banyeshuri bagaragaje ubuhanga mu masomo bahawe
Nyiramahirwe ni na we uri ku isonga mu banyeshuri bagaragaje ubuhanga mu masomo bahawe

Hategekimana Germain ni umunyeshuri uharangije amasomo yakurikiranye mu gihe cy’amezi atandatu; ashimangira ko hari urwego amaze kugeraho mu gukora imyenda y’ubwoko bwose kandi ijyanye n’igihe.

Agira ati “Ubumenyi bwimbitse dukuye hano tubukesha abarimu mpuzamahanga batwigishije bafatanyije n’inzobere mu budozi za hano mu Rwanda; ibi byadufashishe kugira ubumenyi bwimbitse burebana no kudoda imyenda igezweho kandi ikoranywe ubuhanga, ku buryo tudashidikanya ko bizadufasha kwitwara neza ku isoko ry’umurimo”.

Nyiramahirwe Esperance na we uharangije amasomo y’umwuga w’ubudozi yongeraho ko yahatangiye nta bumenyi afite bwo kudoda ariko ubu ngo nta mwenda adashobora kudoda.

Ati: “Mbere yo kuza kwiga hano nibazaga uko nzabaho mu hazaza hanjye bikanyobera, ariko uyu mwuga utangiye kumbera akabando doreko narangije ngahita mpabwa akazi muri uru ruganda, ibi bizatuma ndushaho kwaguka ngere ku rwego rwisumbuyeho”.

Bazifashisha ubumenyi bafite bakore umurimo unoze
Bazifashisha ubumenyi bafite bakore umurimo unoze

Uru ruganda ruherereye mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera rwatanze aya masomo ku bufatanye n’Ishuri rikuru ry’u Rwanda rigamije guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro Rwanda Polytechnic binyuze muri gahunda ya leta yo guteza imbere umurimo “NEP Kora wigire”.

Ikigamijwe ni ukugirango abarangiza iyi myuga mu gihe gito biteze imbere, ariko banafashe inganda zitunganya imyenda kuziba icyuho cy’abakozi b’umwuga bakiri bacye nk’uko Dr James Gashumba Umuyobozi mukuru wa Rwanda Polytechnic yabihamirije Kigali Today.

Yagize ati “Abahabwa aya masomo bayarangiza ari abanyamwuga ba nyabo ku buryo baba bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo ariko kandi no gukomezanya n’uruganda mu buryo bwo kuba abakozi barwo, bigatuma rutunganya imyenda myinshi, rukiyubaka kugeza ubwo rubasha gupiganwa ku ruhando mpuzamahanga’’.

Biteganyijwe ko nibura 70% y’abaharangije uyu mwuga bagomba guhita bahabwa akazi muri uru ruganda, kur’ubu rwanatangiye gutunganya imyenda y’ubwoko bwose, harimo iyifashishwa n’ibigo byiyongeraho n’iby’amashuri nk’uko Gisire Abdoulkarim umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’uruganda Burera Garments Ltd yabihamije.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso

Karck Ferdinand wari uhagarariye intara muri iki gikorwa na we ahamya ko biteze kubona ibibazo birimo ubushomeri, ibiyobyabwenge bigaragara mu rubyiruko n’abaterwa inda zitateganyijwe bigabanuka kuko bazaba bafite umurimo bahugiyeho kandi ari n’abakangurambaga muri bagenzi babo.

Miliyoni zirenga 180 z’amafaranga y’u Rwanda ni zo zashowe mu bikorwa byo guhugura uru rubyiruko rushoje aya masomo y’umwuga w’ubudozi muri uru ruganda.

Ni mu gihe abarenga 40,000 bo hirya no hino mu gihugu na bo bigishijwe imyuga itandukanye kuva mu mwaka wa 2014 binyuze muri gahunda ya NEP Kora wigire ku bufatanye n’inganda n’amashuri y’imyuga muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka