REB ngo nibazwe impamvu abanyeshuri boherejwe mu bigo ari benshi

Uyu mwaka wa 2019 watangiranye impinduka zidasanzwe muri Minisiteri y’uburezi mu Rwanda.

Byinshi mu bibazo byagaragaye cyane nyuma yo gutangazwa kw’amanota y’ibizamini bya Leta ku bana basoje amashuri abanza, n’abasoje icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

Nyuma yo gutangaza ayo manota, hakurikiyeho gushyira abanyeshuri batsinze mu mashuri bazigamo, aho Minisiteri y’Uburezi yavuze ko byagombaga gukorwa n’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi, REB.

Ababyeyi n'abanyeshuri ntiborohewe n'itangira ry'uyu mwaka w'amashuri
Ababyeyi n’abanyeshuri ntiborohewe n’itangira ry’uyu mwaka w’amashuri

Uku gushyira abanyeshuri mu myanya bikozwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi, REB, byateje ikibazo gikomeye kugeza ubu, aho hari amashuri yohererejwe abana barenze ubushobozi bw’abo yemerewe kwakira.

Ecole Notre Dame de la Providence Karubanda ryo mu Karere ka Huye, riri mu ryohererejwe abanyeshuri benshi, barenze ubushobozi bw’abo rishobora kwakira.

Imibare yo ku cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019, yerekanaga ko iryo shuri ryari rimaze kwakira abanyeshuri bashya 126, nyamara rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bashya 80 gusa.

Umuyobozi waryo Goreth Mukarubayiza yabwiye ababyeyi bahageze mu masaha y’umugoroba ko imyanya yamaze kuzura, bityo ko bajya gushaka REB ikabashakira indi myanya ahandi.

Uyu muyobozi aharira n’umubyeyi amwirukana yagize ati ”Nta mpamvu yo kunyinginga, iri shuri ribereyeho abana. Niba nkubwiye ngo subirayo ni uko imyanya idahari. Urumva hari ikintu mfa nawe gituma nkubwira ngo subirayo?! Ntibishoboka huzuye, umbabarire ubyumve, ahubwo niba uri umugabo ugende ubaze REB impamvu babeshya Abanyarwanda bakabohereza ahantu huzuye”.

Nyuma yo kumvikana n’ikigo gishinzwe uburezi, iri shuri ryemeye kwakira abanyeshuri 120, abandi bose bagashakirwa ahandi.

Uretse kuri iryo shuri kandi, ku ishuri Ecole secondaire Stella Matutina ryo mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, na ho hagaragaye ikibazo cy’abanyeshuri bashya bahoherejwe na REB, barenze ubushobozi bw’ishuri.

Iryo shuri ryari rifite imyanya 80 gusa, ariko ryohererezwa abanyeshuri bashya 180.
Mu gukemura iki kibazo, ishuri ryasabye ababyeyi ko hakorwa tombola kugira ngo risigarane 80 rifitiye ubushobozi.

Umwe mu babyeyi wabuze umwanya w’umwana kuri Stella Matutina kandi ari ho yari yoherejwe, yabwiye Kigali Today ko iyo tombola yakozwe yashyize umwana we mu ishuri riherereye mu karere ka Nyamasheke, kandi we ari uwo mu mujyi wa Kigali.

Mugisha (izina twamuhaye kuko adashaka ko irye ritangazwa), yabwiye Kigali Today ati” Tekereza umwana w’imyaka 11 ugiye mu mwaka wa mbere akajya i Nyamasheke avuye i Kigali! Nari narishyuye amafaranga y’ishuri, ariko nahisemo kwishyuza amafaranga yanjye nkamujyana mu ishuri ryigenga”.

Iki kibazo na n’ubu kiracyahangayikishije abanyeshuri n’ababyeyi, kuko kugeza n’ubu hari abatarabasha kwinjira mu mashuri boherejwemo.

Kigali Today yagerageje kuvugana n’umuyobozi mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irénée, kuri iki kibazo, avuga ko azakivugaho mu minsi iri imbere.

Nyuma gato yo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2018, ku banyeshuri barangije amashuri abanza n’abarangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye, hadutse impinduka mu buryo abatsinze ibyo bizamini bazoherezwaga mu mashuri.

Ubusanzwe nyuma yo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta, hakurikiragaho ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bajyaga mu kigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), bagatoranya abanyeshuri bakurikije imyanya bafite mu mashuri yabo.

Muri uyu mwaka si ko byagenze, kuko nyuma yo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Isaac Munyakazi yatangaje ko gutanga imyanya ku banyeshuri batsinze, bizakorwa na REB gusa.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo abayobozi b’amashuri bazongera kwitoranyiriza abanyeshuri batsinze neza ngo abe ari bo bahabwa. Ubu abanyeshuri bose bazasaranganywa imyanya mu bigo byose bya Leta n’ibifatanya na yo ku bw’amasezerano. Ibyo bizakorwa na REB, mu minsi micye cyane tuzaba tumaze gushyira ahagaragara buri mwana n’ishuri azajya kwigamo”.

Izi mpinduka zakurikiwe n’uruhuri rw’ibibazo ku babyeyi bafite abana batsinze bakoherezwa mu bigo batasabye, ndetse hakaba n’aboherejwe mu bigo bafata nk’ibidatsindisha neza ugereranyije n’amanota abana babo babonye.

Umwe mu babyeyi yagize ati ”Byihorere jye sinabona icyo mvuga. Jyewe ubwanjye nakoresheje ibishoboka byose ngo umwana wanjye atsinde neza, mushakira umwarimu ku ruhande, muraza amajoro yiga, aratsinda none bamwohereje ku kigo kidatsindisha. Icyo dusaba Leta ni uko abanyeshuri batsinze neza bajya mu bigo baharaniye. None se ubu nkanjye nk’umubyeyi, watanze ayo mafaranga yose, ubu nungutse iki”!

Kubera iki kibazo kandi, benshi mu babyeyi bari bafite abana bigaga mu mashuri yigenga bari baratsinze neza, bahisemo kubagumisha mu mashuri yigenga, aho kubohereza mu mashuri REB yaboherejemo.

Mbere gato y’uko uyu mwaka mushya utangira, hari amakuru yasakaye avuga ko umwaka w’amashuri wa 2019 wagombaga gutangira tariki ya 07 Mutarama 2019, bidatinze MINEDUC itangaza ko itangira ryimuriwe tariki ya 14 Mutarama.

Mbere yo gutangaza iyo itariki nyiri izina ariko, Minisiteri yasabaga ababyeyi kudaha agaciro iyari yatangajwe mbere (07/01/2019), ahubwo bagategereza indi tariki Minisiteri yavugaga ko izatangazwa ‘bidatinze’.

Ni ikibazo ababyeyi batavuzeho rumwe, kuko hari abavuze ko uku guhindagura amatariki yo gutangiriraho hari abo bituma batabasha gutegura neza ibyangombwa abana bazakenera.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA) cyatangaje ko gifunze amashuri arindwi yigishaga imyuga n’ubumenyi ngiro kuko atari yujuje ibisabwa.

Mu byo ayo mashuri yaziraga, harimo kuba adafite ibikoresho bihagije, kuba adafite inyubako zihagije, isuku nke, n’ibindi.

Iki kigo kandi cyatangaje ko hari n’amashuri 62 na yo y’imyuga n’ubumenyi ngiro yari yasabwe kubanza gutunganya ibyo yasabwe n’icyo kigo akazabona gutangira umwaka w’amashuri wa 2019.

Bukeye bwaho, Minisiteri y’uburezi yahise ivuga ko ayo mashuri atagifunzwe, ko ahubwo agomba gutangira umwaka kimwe n’andi, ibyo yasabwe akazabikora abanyeshuri biga.

Bamwe mu bafite amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bavuga ko uku guhuzagurika byabateye igihombo, kuko Minisiteri ikimara gutangaza ko ayo mashuri yahagaritswe, hari abanyeshuri bari baramaze kuyiyandikishamo bahise bigira mu yandi mashuri, ndetse ngo hari n’abari baramaze kwishyura basubijwe amafaranga yabo.

Gutangira umwaka w’amashuri muri Nzeri

Mu mwaka ushize wa 2018, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyatangaje ko mu mwaka wa 2020 umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda ushobora kuzahindurwa, ukajya utangira muri Nzeri nk’uko byahoze mbere.

Nyamara ariko witegereje neza, wasanga ibi bisa n’ibitazashoboka, kuko niba uyu mwaka w’amashuri wa 2019 waratangiye muri Mutarama ukaba uzarangira mu Ugushyingo.

Ibi bivuze ko umwaka w’amashuri wa 2019- 2020 utatangira muri Nzeri 2019 ngo bishoboke.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019 kandi, nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko itewe impungenge n’amashuri azamura amafaranga y’ishuri bya hato na hato.

Icyo gihe yihanangirije amashuri yose ko bibujijwe kongera amafaranga y’ishuri muri iki gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2019.

Ibi na byo bisa n’aho byabaye kwivuguruza kuri iyi Minisiteri, kuko mu minsi yashize yavugaga ko ishuri rishobora kuzamura amafaranga y’ishuri, nyuma yo kubyumvikanaho n’ababyeyi barirereramo mu nama y’ababyeyi.

Kuri iki kibazo, MINEDUC yavuze ko ishuri rishobora kuzamura amafaranga y’ishuri, nyuma yo kugaragaza raporo y’ubugenzuzi bw’imari (audit report) ku mikoreshereze y’amafaranga yatswe ababyeyi ndetse n’ayatanzwe na Leta, mu mwaka w’amashuri ubanziriza uwo ibigo byifuza kongeramo amafaranga.

Iyo raporo ngo izajya ishyikirizwa akarere ishuri riherereyemo, MINEDUC ihabwe kopi, kandi amashuri azabirengaho ngo akazahanwa.

Ibi ariko ntibikuraho kubanza kumvikana ku mubare w’amafaranga y’ishuri hagati y’ubuyobozi bw’ishuri n’ababyeyi barirereramo, binyuze mu nama y’ababyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka