13% by’abana basoza amashuri abanza ntibazi gusoma ikinyarwanda

Ubushakashatsi bw’Umuryango "Save the Children" ukorera mu Rwanda, bugaragaza ko abana 13% basoza amashuri abanza batazi gusoma ikinyarwanda.

Ababyeyi bafasha umwana kumenya gusoma (Photo: Save the Children)
Ababyeyi bafasha umwana kumenya gusoma (Photo: Save the Children)

Inyigo yakozwe n’uwo muryango muri Nyakanga na Kanama mu mwaka ushize wa 2016, ivuga ko abana bangana na 24% biga amashuri afashwa na Leta, ari bo bonyine bashobora gusoma igitabo bari mu rugo, nibura inshuro imwe mu kwezi.

Iyi nyigo ngo yakozwe mu midugudu 108 yo mu turere twose tugize igihugu mu ngo 2,600, ku bayobozi 209 b’ibigo by’amashuri, ndetse no ku bayobozi 419 b’inama z’ababyeyi.

Monique Abimpaye ushinzwe ubushakashatsi muri ‘Save the Children’ agira ati"Urwo rugero ni ruto cyane, abana bangana na 13% bagera mu mwaka wa gatandatu batazi gusoma ibitabo byo mu wa gatatu w’amashuri abanza".

Impamvu zibitera ngo ziraterwa n’uko ababyeyi bavuga ko nta gihe bafite cyo gufasha abana gusoma, ariko ngo hari n’ubukene bukabije mu ngo, butuma abana batabona ifunguro ntibabashe gutekereza neza.

Abimpaye asobanura kandi ko hari bamwe mu babyeyi bafite ubujiji butuma badatekereza gufasha abana gusoma, ndetse ngo hari n’ikibazo cyo kubura ibitabo bihagije.

Ku ruhande rwa Ministeri y’uburezi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi, Dr Marie Christine Gasingirwa yasabye abanditsi b’ibitabo kwandika vuba kandi byinshi.

Umuyobozi w’Umushinga wiswe ‘Mureke Dusome’ wa ‘Save the Children’, Alex Alubisia avuga ko bateganije miliyoni 7.7 z’amadolari y’Amerika yagenewe guteza imbere umuco wo gusoma.

Abana bari mu kigero cyo hagati y’imyaka 6-13 mu mashuri yose abanza afashwa na Leta, ngo bazashyirwa mu matsinda kugira ngo bigishwe gusoma bari iwabo mu midugudu, mu gihe batari ku ishuri.

Alubisia avuga ko uyu mushinga uzahera mu kwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka kugeza mu mwaka wa 2020. Save the Children ikavuga ko izakenera guhinduka kw’imyumvire y’ababyeyi kugira ngo bayifashe gukundisha abana gusoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Akazi ka ministry na save the children bafatanije kazaduha umusaruro mwiza..
ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka

rutinduka yanditse ku itariki ya: 16-09-2017  →  Musubize

Byashoboka ko kutamenya gusoma ikinyarwanda kwabo byaba biterwa no kutiga neza kubera ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.Kuko hari ubwo umwana amara igihe kinini ataza kwiga ngo kubera ko iwabo nta ko bimereye ngo aba yajyanye nabo guca incuro.Bityo rero ndabona Leta ikwiye gufasha abana nk’abo batiga neza kubera inzara.

baptiste yanditse ku itariki ya: 14-08-2017  →  Musubize

Muri Kigali ho hari imiryango ibuza abana kuvuga Ikinyarwanda. Ubu koko Ikinyarwanda ni igisebo? Koko?

J.P.. yanditse ku itariki ya: 3-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka