101 barangije muri Kepler bahawe impamyabumenyi zo muri Amerika

Ikigo Kepler cyigishiriza mu Rwanda amasomo ya Kaminuza ya Southern New Hampshire University SNHU (USA), cyatanze impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ku barangije imyaka itatu bacyigamo bagera ku 101.

Abize muri Kepler ngo babona akazi batararangiza kwiga
Abize muri Kepler ngo babona akazi batararangiza kwiga

Ikigo Kepler kivuga ko izi mpamyabumenyi zizahesha aba banyeshuri akazi byihuse, bitewe n’ireme ry’uburezi riri ku rwego mpuzamahanga ritangwa na Kaminuza ya Southern New Hampshire.

Iki kigo gifata abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bakomoka ahanini mu miryango itishoboye barimo impunzi, abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abafite ubumuga babonye amanota meza mu bizamini bya Leta.

Icyakora kugira ngo haboneke umubare wifuzwa ujyanye n’ubushobozi bw’Ikigo, abemewe na Kepler bongera gukora ibizamini by’ijonjora bifasha gutoranyamo abarenga 150 buri mwaka.

Uwemerewe kwiga muri Kepler imwigisha atanga ibihumbi 100Frw yo kwitunga (buruse), hanyuma amafaranga y’ishuri akazayishyura arangije kwiga ndetse yarabonye akazi.

Abishyurirwa na Kepler amafaranga yo kwitunga ku Ishuri ni abadafite ubushobozi na buke mu miryango hamwe n’abafite ubumuga.

Kepler ivuga ko abarangiza kuyigamo barenga 90%, bajya babona akazi kabahesha umushahara batararenza amezi atandatu bavuye ku ntebe y’ishuri.

Abenshi ndetse ngo babona akazi bakiri mu Ishuri nk’uko byatanzwemo ubuhamya na Charles Habonimana, kuri ubu uyobora Ikigo gishinzwe imicungire y’Ibibuga by’Indege mu Rwanda (RAC).

Habonimana unayobora Umuryango w’Abarangije kwiga muri Kepler, avuga ko batangiye urugendo rwo kwiyubaka bavuye kuri zero ariko ngo bose bageze ku bikorwa by’ubutwari (from zero to hero).

Habonimana imbere y’abanyeshuri bo muri Kepler babonye impamyabumenyi, yagize ati "Ni ubwa mbere ku Isi numvise abantu barimo guhabwa impamyabumenyi ariko banafite akazi."

Uwitwa Angelique Utamuriza wari mu bahawe impamyabumenyi, mu by’itumanaho rijyanye n’ubucuruzi, avuga ko bize mu buryo butari ubw’amagambo gusa, ahubwo ko bahera mu mwaka wa mbere bitoza gukora.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri Kepler, Jean Pierre Mutambarungu, akomeza asobanura ko impamvu abanyeshuri ba Kepler bihutira kubona umurimo ari uko biga bameze nk’abigana ubuzima bwo hanze mu Banyarwanda aho bazakorera.

Ati "Babanza kujya gukora bakagerageza, noneho bakagaruka tukareba ibibura, hanyuma bwa bumenyi tubahaye bakabusubiranaho bugatanga umusaruro."

Kuva muri 2013 ubwo Kepler yashingwaga kugeza ubu abamaze kuhigira amasomo y’igihe gito n’ikirekire baragera ku 3,050, intego ikaba ari iyo gufasha abarenga 25,000 kugera mu mwaka wa 2026.

Ubutumwa bw’Abayobozi ubwo hatangwaga impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire wari umushyitsi Mukuru yahaye inshingano abarangije kwiga muri Kepler, zo guteza imbere imiryango yabo, Ikigo bizemo ndetse n’Igihugu muri rusange, bifashishije ubumenyi n’uburere bahawe.

Minisitiri Ingabire yakomeje agira ati "Turizeza inkunga ya Leta y’u Rwanda yo kuzakomeza gufasha kwaguka no gukura kw’iki kigo(Kepler) uko tubishoboye kose."

Visi Perezida wa Kaminuza ya Southern New Hampshire University (SNHU), ari yo itanga amasomo kuri Kepler, Rachael Sears arizeza abarangije kwiga muri icyo kigo ejo hazaza heza, n’ubwo ngo Isi ikomeje guhinduka umunsi ku wundi.

Sears ati "Isi dutuyemo none itandukanye n’Isi y’igihe mwatangiraga kwiga muri SNHU, kandi izakomeza guhinduka uko imyaka ishira, mugomba kuvana imbaraga mu byo mwize kandi mwagezeho, kandi muzakomeza kwereka Isi ko mushoboye.

Umuyobozi Mukuru wa Kepler(Vice Chancellor), Prof Baylie Damtie Yeshita we yibutsa abarangije kwiga, ko guca bugufi no gutega amatwi ari intwaro izabafasha hanze mu kazi.

Umukuru w’Inama y’Ubuyobozi ya Kepler, Oliver Sabot ashimira ubufatanye bwa Kepler na Kaminuza ya SNHU ndetse n’Umuryango Global Education Movement (GEM) uhesha abanyeshuri ba Kepler impamyabumenyi zo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka