Muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), hari abanyeshuri binubira kuba hashize imyaka itatu nta mudasobwa zigendanwa zitangwa, bakaba babona bazarangiza amasomo batazibonye, nyamara barasinyiye kuzazishyura hamwe na buruse, ubuyobozi by’iyo kaminuza bukabizeza igisubizo cy’icyo kibazo
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yabwiye abanyeshuri basoje amasomo yabo mu Ishuri Agahozo Shalom Youth Village, kuzirikana ko iterambere ryabo bwite n’iry’igihugu riri mu biganza byabo, bityo ko bakwiye kubyaza umusaruro uburere bahawe kugira ngo ibyo bigerweho, ndetse anabizeza ko iyo Banki izakomeza (...)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko abana basaga 2500 bo mu mashuri abanza, bataye ishuri mu mwaka wa 2021, hagarurwa abagera ku 1,900.
Mu kiganiro EdTech Monday gikorwa na KT Radio ku bufatanye na Mastercard Foundation, hamwe n’Ishami ry’Ikoranabuhanga (ICT Chamber) mu Rugaga rw’Abikorera, abafatanyabikorwa bitwa RwandaEQUIP bijeje amashuri hafi 250 yo mu Rwanda kuzaba yabonye mudasobwa nto zitwa ‘tablets’.
Ikigo gishinzwe Ibizamini mu Rwanda (NESA) cyatangiye igihe cy’ibizamini bya Leta kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, aho abagera kuri 20,136 biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse n’abakandida bigenga 1,414, barimo gukora ibizamini ngiro(pratique).
EdTech Monday ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho cyibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye.
Minisiteri y’Uburezi yahembye abanyeshuri 30 biganjemo abiga mu mashuri abanza, bo mu turere twose tw’igihugu bahize abandi mu marushanwa yo gushushanya ibihangano bifitanye isano n’Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda muri uku kwezi.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, yiseguye ku banyeshuri 416 bari bamaze amezi arenga atatu biga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), nyuma yo kubahakanira ko nta nguzanyo(buruse) bazahabwa.
Ishuri ryigisha siyansi rya College ADEC Ruhanga ryo mu Karere ka Ngororero, ni ryo ryatsinze amarushanwa yo kwihangira imirimo mu bigo by’amashuri yisumbuye, nyuma yo kugaragaza ubuhanga mu gukora amasabune, imitobe no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali abanyeshuri biga bataha bazasubiramo amasomo bari mu rugo mu gihe cy’Inama ya CHOGM (kuva tariki 20-26 Kamena 2022), abacumbikiwe ku ishuri na bo bakazaguma mu bigo byabo.
Madamu Jeannette Kagame, Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 92 barangije amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy.
Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, avuga ko abasambanya abangavu bakanabatera inda bakwiye kumenya ko bahemuka imbere y’Igihugu n’imbere y’Imana.
Abagera ku 100 bigishijwe guteka, kuyobora ba mukerarugendo abandi na bo gutunganya ibikomoka ku biti, muri IPRC Kitabi mu gihe cy’amezi atandatu, barasabwa kwihangira imirimo, ntibahere mu gushaka akazi.
Mu nsanganyamatsiko igira iti “Kubaka no kuba mu muryango mwiza, bidufasha kwigana umwete”. Hirya no hino muri Diyosezi no muri Paruwasi Gatolika mu Rwanda, hakomeje gahunda yo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku burezi (REB) ushinzwe abarimu, Leon Mugenzi, avuga ko mu barimu bakenewe mu gihugu hose, hamaze kubone 95% n’abasigaye bakaba bagenda baboneka habanje gukorwa ibizamini, ibyo ngo bikazongera ireme ry’uburezi.
Umunyeshuri muri Univerty of the People, Cynthia Niyongira, avuga ko Ikoranabuhanga rifasha impunzi gukora ubushakashatsi mu masomo baba bize, bakishimira ko ribafasha kwiyungura ubwenge.
Ed-Tech Monday, ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho kuri iyi nshuro kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi bw’impunzi mu Rwanda.”
Abiganjemo urubyiruko bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, barifuza kubakirwa ishuri ry’imyuga (TVET) hafi, ngo haboneke umubare munini w’abafite ubumenyi buhagije baheraho bitabira isoko ry’umurimo, kandi n’abajyaga bavunwa n’urugendo bajya kwiga iyo myuga kure, bace ukubira nabyo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ndetse n’abandi bafatanyabikorwa baba abo mu Rwanda ndetse no mu mahanga, bahuriye mu biganiro tariki 19 Gicurasi (...)
Abanyeshuri biga ibya siyansi mu kigo cy’amashuri cya College ADEC Ruhanga mu Karere ka Ngororero, baravuga ko ibyo bamaze kugeraho bizagira uruhare mu kurwanya ubushomeri bwugarije urubyiruko, no guteza imiryango yabo imbere bihangira imirimo.
Mu mashuri abanza n’ayisumbuye barimo barakora ibihangano bivuga kuri Commonwealth, ibizatsinda amarushanwa bikazamurikirwa abayobozi b’ibihugu bazitabira inama ya CHOGM izabera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hamwe n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic/RP), bahaye impamyabumenyi abari abanyeshuri 2,753 barangije kwiga muri za IPRC zose zo mu Gihugu, babatuma guhindura imibereho y’Abaturarwanda.
Ababyeyi basanga gutangira kwigisha abana bo mu mashuri abanza Igifaransa, byahera mu mwaka wa mbere, kuko aribwo byatanga umusaruro uzatuma barushaho kumenya no gukoresha neza urwo rurimi.
Ikibazo cy’ibikoresho bike by’ikoranabuhanga mu mashuri by’umwihariko aya Leta, gihangayikishije cyane abanyeshuri kuko badashobora kwiga neza isomo ry’ikoranabuhanga nk’uko bikwiye, bagasaba ko byakongerwa mu mashuri yose.
Umusore ukomoka mu Karere ka Huye avuga ko kubera gukoresha ibiyobyabwenge amaze imyaka irindwi atararangiza mu mwaka wa mbere wa Kaminuza. Ibi bikubiye mu buhamya yageneye abanyeshuri ba Cleverland TVET School riherereye mu Murenge wa Matimba Akarere ka Nyagatare, mu bukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (...)
Ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ibyumba by’amashuri muri Ecole des Sciences de Musanze, byuzuye bitwaye asaga miliyoni 180 z’Amafaranga y’u Rwanda, bikazafasha abana kwiga bisanzuye.
Abana ibihumbi 237 bo mu Ntara y’Amajyepfo bari mu kigero cy’imyaka itatu kugeza ku icyenda, bashyiriweho gahunda yo kubigisha gusoma, nyuma y’uko bigaragaye ko hari icyuho mu burezi bw’abana by’umwihariko mu kumenya gusoma.
Abakoresha ikoranabuhanga mu burezi baratangaza ko nta myaka runaka ababyeyi bakwiye gutegereza, ngo bahe abana babo uburenganzira bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kwiga cyangwa kuvumbura ubundi bumenyi.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yabwiye ababyeyi ko nta rwitwazo bafite rwo kuba abana babo batiga, kubera imbaraga Leta yashyize mu gikorwa cyo kubegereza amashuri, abibutsa ibihano bigenewe uwakuye umwana mu ishuri bihwanye n’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu kugeza ku bihumbi magana atanu.
Abanyamakuru basanzwe bamenyerewe muri uwo mwuga basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru mu Ishuri rikiru rya ICK Kabgayi, bakaba bahigiye impinduka mu mwuga no kurushaho kuwuteza imbere.