Zigama CSS yungutse miliyari 3Frw zirenga ku yari ateganyijwe

Ubuyobozi bwa koperative Zigama CSS buvuga ko mu mwaka ushize yungutse miliyari 3Frw zirenga ku rwunguko rwari ruteganyijwe.

Inama rusange ya Zigama CSS yari yateranye
Inama rusange ya Zigama CSS yari yateranye

Byavugiwe mu nama rusange y’iyo koperative y’Ingabo z’u Rwanda, yabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Werurwe 2018, yari igamije kumurikira abanyamuryango ba Zigama CSS uko umwaka ushize wagenze nk’uko ngo bisabwa n’amategeko agenga iyo koperative.

Inyungu yari iteganyijwe umwaka ushize ngo yari miliyari 6.3Frw ariko ngo iyabonetse ni miliyari 9.3Frw, bigaragara ko harenzeho miliyari eshatu.

Umuyobozi mukuru wa Zigama CSS, Maj Gen Albert Murasira, yavuze ko ibyo byatewe n’imicungire myiza y’amafaranga ya koperative.

Yagize ati “Byatewe n’uko twagabanyije cyane amafaranga dusohora ajyanye n’imirimo ya koperative nk’ay’ibikoresho, guhemba n’ibindi. Ahubwo twatanze inguzanyo nyinshi ndetse andi mafaranga tuyashora mu mpapuro mpeshwamwenda bituma twunguka arenze ayari ateganyijwe.”

Abayobozi bakuru ba Zigama CSS muri iyi nama
Abayobozi bakuru ba Zigama CSS muri iyi nama

Avuga kandi ko ahanini akazi ari bo bakikorera cyane ko ngo icyo bashyira imbere ari uguteza imbere abanyamuryango.

Ati “Icyo tugamije ahanini si inyungu n’ubwo bitatubuza kunguka. Nk’ubu umunyamuryango uhawe inguzanyo iri munsi ya miliyoni eshanu asabwa inyungu ya 13% naho iri hejuru yayo inyungu ikaba 15%, gusa kubera ko akazi kenshi ari twe tukikorera inyungu ziraboneka.”

Yongeraho ko iyo koperative iteganya kunguka miliyari umunani muri uyu mwaka ariko kandi ngo zishobora no kurenga.

Dr James Ndahiro avuga ko bishimira uko Zigama CSS ikomeje gutera imbere haba muri servisi no mu rwunguko
Dr James Ndahiro avuga ko bishimira uko Zigama CSS ikomeje gutera imbere haba muri servisi no mu rwunguko

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr James Ndahiro, avuga ko bishimira ko koperative yabo igenda itera imbere.

Ati “Twishimira ko koperative yacu ikomeje gutera imbere, bigaterwa n’uko abanyamuryango bose bakorera hamwe bikaturinda ibibazo. Ibyo ni byo bituma buri mwaka hari ikigenda cyiyongera haba muri servisi ndetse no mu mibare ijyanye n’inyungu.”

Akomeza avuga ko ubu icyo bashyize imbere ari ukongera ikoranabuhanga muri iyo koperative kugira ngo borohereze abanyamuryango, bajye bakora ibyo bifuza batabanje kujya kuri banki ahubwo bakabikorera kuri terefone zabo.

Zigama CSS ngo imaze gutanga inguzanyo zingana na miliyari 145 zikaba zarahawe abanyamuryango bagera ku bihumbi 140.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko,hari amategeko menshi yo mu Isezerano rya kera atareba Abakristu.Urugero,Imana yategetse Abayahudi Gukebwa (circumcision).Ndetse ivuga ko uzanga Gukebwa bazamwica.Ariko Isezerano Rishya,ntabwo ridusaba Gukebwa.Icyacumi nacyo,imana yasabye Abayahudi ko bazajya baha ubwoko bw’Abalewi,kubera ko itabahaye AMASAMBU.Bisome muli Kubara 18:21,22.Isezerano Rishya,ridusaba gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).Nyamara pastors bose barahembwa ku kwezi.Ni icyaha kuko Yesu yabitubujije.

Cyarahani yanditse ku itariki ya: 30-03-2018  →  Musubize

Ni byiza ko Microfinance nka CSS yunguka 9,3 billions.Byerekana ko yakoze neza.Gusa yibuke ko Leta iyiha Subventions kandi igashyiraho izindi rigid conditions umuntu atavugira hano.Niyo mpamvu Leta yanze ko CSS iba Commercial Bank Ltd nk’izindi banks.Ariko nk’umukristu,ndibutsa abantu ko imana itubuza kwibwira ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...
Yesu yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana".Nukuvuga gushaka ubutegetsi bw’imana bwenda kuza,bukarimbura ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,nkuko Daniel 2:44 havuga.Hanyuma Yesu akaba ariwe utegeka isi yose ikaba paradizo.Soma Ibyahishuwe 11:15.Imana isobanura neza ko abantu bibera mu byisi gusa,batazaba muli iyo paradizo,kandi ko batazazuka.Rwose nk’abakristu,mujye musoma iyi mirongo ya Bible tubaha.Kuko abanyamadini batajya bayibigisha,ahubwo bibanda ku cyacumi.Nyamara icyacumi cyari kigenewe gusa Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara/Numbers 18:21-24.Yesu yasabye abakristu nyakuri gukorera imana ku buntu,badasaba amafaranga.Byisomere muli Matayo 10:8.

Nkerabigwi yanditse ku itariki ya: 29-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka