ZIGAMA CSS yungutse miliyari 2,4 umwaka ushize

Koperative yo kubitsa no kuguriza ZIGAMA CSS yagize urwunguko rwa miliyari ebyiri na miliyoni 400 mu mwaka ushize wa 2012 ugereranyije na miliyari eshatu n’igice bateganyaga. Iyi nyungu bayibaze nyuma gucyemura ibibazo byose bijyanye no gufasha abanyamuryango bayo.

Ubuyobozi bwa ZIGAMA CSS buvuga ko n’ubwo umwaka ushize waranzwe n’ihungabana ry’ubukungu bw’u Rwanda kubera itinzwa n’ihagarikwa rya zimwe mu nkunga, babashije gutanga inguzanyo zihagije ku banyamuryango babo, bakanarenzaho bakabona inyungu.

Nyuma y’inama rusange yigaga ku mikorere ya koperative yahuje abanyamuryango b’iyi koperative ikora nka banki, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19/04/2013, Dr. James Ndahiro uhagarariye inama y’ubutegetsi yatangaje ko bishimira ibyo bagezeho umwaka ushize.

Yagize ati: “Icya mbere n’uko umwaka ushize banki yakoze inyungu igera hafi kuri miliyari ebyiri n’igice, cyane cyane nk’uko muzi umwaka ushize hagiye habaho ibibazi byinshi ku isi by’ubukungu byagiye bigira n’ingaruka no ku mihugu byacu no mu ma banki.

Ariko ibyo ntago byadushegeshe ntago twageze ku byo twashakaga ijana ku ijana ariko twageze ku musaruro ushimishije”.

Bamwe mu bari bitabiriye inama rusange ya Kperative yo kubitsa no kuguriza ZIGAMA CSS.
Bamwe mu bari bitabiriye inama rusange ya Kperative yo kubitsa no kuguriza ZIGAMA CSS.

Brig. Gen, Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, yatangaje ko kubwe abona intego yaragezweho kuko icyo baba bagendeyeho cya mbere ari ugutuma imibereho y’abanyamuryango babo imera neza.

Ati: “Ku byerekeye intego yo gukora inyungu ya miliyari 3,5 aba ari ukuvuga ngo tumaze gufasha abasirikare abapolisi abacungagereza bafashe inguzanyo, bafite ikibazo.

Ariko nyuma y’aho ZIGAMA CSS iba ishaka kugira ngo inakore n’inyungu izanashobore gukomeza kuguriza abanyamuryango”.

Iyi nama yari yitabiriwe n’inzego za Gisirikare, iza Polisi n’iz’ababacungagereza bose bahuriye muri iyi koperative. Gusa buri Muntu wese afite uburenganzira bwo kubitsa muri iyi koperative yatangiye ari iy’abasirikare.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Banditsi b’iki kinyamakuru, mugerageze gukosora amakosa y’imyandikire agaragara ari menshi mubyo mudutangariza.

Tphils yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

NECESSARY NI SALARY NIBONGEZE INGABO ZACU NAHO INGUZANYU ZITEZA IBIBAZO BABIKORE NU RWEGO RWO KUZAMURA IMIREHO Y’IMIRYAGO Y’INGABO ZACU.

jmy yanditse ku itariki ya: 20-04-2013  →  Musubize

Ndi umusirikare, ariko ibyiza GICAMA css yangejejeho kereka mbitanzemo ubuhamya burebure , sinigeze nyikenana na rimwe. Imana ikomeze iyongerere umutungo natwe ntituzayitenguha.

sugira yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

Iyi Bank yazanye ibisubizo byinshi cyane ku banyarwanda cyane cyane ku ngabo z’igihugu na police ndetse n’abandi bayikoresha..inguzanyo zayo ntako zisa n’u rwunguko ntagereranywa.

rutinywa yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

Ikibazo rero k’inkuru zanyu ziravuguruzanya, mwebwe muvuga ko bungutse 2.4 miliyari bateganyaga 3.5 naho ighihe.com bo bakavuga ko bungutse 3,6 kandi bateganyaga 3.5 ubwo rero réellement sinzi ubwo ibyo twakwemera.

Lisa yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

ayanjye yaboreyemo ndinda njya iburayi ntarayafata sha uzi imishara yanjye bari gukiraho hatiya muri iriya bank ayayayay iyo mbibutse numva nzashaka umu avocat akayakurikirana ninyunguzayo zoseeeee kuko amezi 7 yose ntawembwe
nimeshi peee

kalisa yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

ayanjye yaboreyemo ndinda njya iburayi ntarayafata sha uzi imishara yanjye bari gukiraho hatiya muri iriya bank ayayayay iyo mbibutse numva nzashaka umu avocat akayakurikirana ninyunguzayo zoseeeee kuko amezi 7 yose ntawembwe
nimeshi peee

kalisa yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka