Zigama CSS irashaka ko kwizigamira biba umuco

Gukuraho umuco wo kumva ko kwizigamira ari iby’abafite amafaranga menshi, kongera umutungo no kongera amafaranga azigamwa n’abanyamuryango ni zimwe mu ngamba zafatiwe mu nama rusange ya Zigama CSS yateranye kuri uyu wa 06/11/2012.

Zigama CSS yafashe icyemezo cyo gukangurira abanyamuryango bayo kongera ubwizigamire kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kongera inguzanyo zitangwa hagamijwe kuzamura imibereho y’abanyamuryango; nk’uko byasobanuwe na Dr James Ndahiro, uyobora inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS.

Yagize ati ““kuzigama si ukugira amafaranga menshi, ahubwo ni umuco. Nidukoresha umutungo twishatsemo, mu banyamuryango twatanga inguzanyo ku kigero utasanga ahandi”.

Iyi nama rusange yari igamije kumurikira abanyamuryango gahunda y’ibikorwa by’umwaka utaha wa 2013; harimo aho umutungo uzava n’uburyo uzabungabungwa, ingamba zafashwe kugira ngo iki kigo cy’imari kigere ku ntego zacyo ndetse no kwerekana ingengo y’imari izakoresha n’aho izava.

Mu byagezweho na Zigama CSS muri uyu mwaka wa 2012 harimo nk’inguzanyo yatanzwe mu banyamuryango ingana n’amafaranga miriyari 61 naho umwaka utaha ikaba izagera kuri miriyari 69. Amafaranga yinjiye (income) ararenga miriyari 12,5 naho ayakoresheshejwe (expenses) arengaho gato miriyari 7.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita nawe yunze mu ry’umuyobozi w’Inama yubutegetsi ya Zigama CSS ashimangira ko kwizigamira bituma abanyamuryango bashobora gufatanya bakazamurana mu mibereho myiza.

Inama rusange ya Zigama CSS igiye kuvugana n’abo bireba bose kugira ngo amafaranga azigamwa yiyongere hagamijwe kugabanya ubusumbane hagati y’amafaranga abitswa n’atangwaho inguzanyo.

Inama yari yitabiriwe na ba minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe, Musa Fazili w’umutekano mu gihugu, abayobozi b’ingabo na polisi n’abanyamuryango ba Zigama CSS bahagarariye abandi.

Zigama CSS ni koperative yo kubitsa no kuguriza ihuriweho n’igisirikare cy’u Rwanda, polisi n’urwego rushinzwe gucunga amagereza.

Edouard Turatsinze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kereka abagore b’abanyamuryango n’abandi baba bakorera cyangwa bakorana na MINADEF.

Habimana yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

n’ abacivile bemererwa gufungura compte, bakanagurizwa nk’abapolisi n’abasilikare se?

nizeyimana jean marie remy yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Bazadusobanurire impamvu inguzanyo bazihagaritse.Thx

elie yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka