Umurenge SACCO watumye batinyuka inguzanyo

Abatuye umurenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma baravuga ko kwegerwa n’umurenge SACCO byatumye bigishwa babasha gutinyuka inguzanyo biteza imbere.

Kwegerezwa umurenge SACCO hafi byatumye n'abakecuru babasha kubitsa bakanizigamira
Kwegerezwa umurenge SACCO hafi byatumye n’abakecuru babasha kubitsa bakanizigamira

Abatuye mu tugari twa Rwikubo, Rugese na Rujambara muri uyu murenge, bavuga ko kuba banki zari zibari kure byatumaga batekereza ko banki zigibwamo n’abafite za miliyoni gusa, uretse no kuba bafatamo inguzanyo bakanatinya kuzijyamo.

Nzeyimana Innocent avuga ko nta kigo cy’imari kigeze kibegera aho batuye, ku buryo byabasabaga gutanga ibihumbi bitanu ngo bagere kuri banki.

Kutabona ibigo by’imari n’amabanki hafi ngo byatumaga abahatuye bagira imyumvire yo gutinya kuzigana no kuguriza banki bakibikaho amafaranga mu ngo.

Agira ati “SACCO imaze kutwegera byaradufashije kuko twayiyumvisemo, baratwegera baratwigisha, dutangira gufata n’inguzanyo twiteza imbere. Nkanjye nkora ubucuruzi na restaurant ariko ubu ngeze ku kiciro cyo guhabwa miliyoni na SACCO.

Niteje imbere ndubaka, ngura imyaka, nkora ubucuruzi nanjye n’ubu ngiye kwaka indi miliyoni ku nshuro ya gatanu.”

Izi mpinduka mu iterambere kandi zigaragazwa n’udusantire tugenda tuvuka, aho abantu bagenda bitabira ubucuruzi n’ubuhinzi bifashishije inguzanyo za SACCO Rurenge ubu ituye rwagati hafi y’abaturage.

Tabaro Jean de Dieu, umucungamari wa RP SACCO Rurenge, avuga ko bamaze gutanga inguzanyo zigera kuri miliyoni 400Frw ku baturage .Izi nguzanyo ngo zahinduye byinshi kuko iterambere rigenda ryihuta ugereranije na mbere hataregera ikigo cy’imari.

Ati “Ikigaragara cyo iyi SACCO yaje ikenewe kandi ijya hagati na hagati kuburyo buri wese imwegereye.Yaritabiriwe tumaze gutanga inguzanyo zikabakaba miliyoni 400.Murumva ko ahantu hamaze kugera miliyoni 400 hagomba kugaragara impinduka.”

Aba baturage bavuga ko ibigo by’imari nka SACCO bitabagora mu kubona inguzanyo bityo bigatuma barushaho kubyiyumvamo ngo kubigana bisanzuye.

SACCO Rurenge ubu ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi bitanu, bari mu byiciro byose, urubyiruko, abakecuru, abasaza n’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho banditsi namwe basomyi. muzadutegurire nigaragaza ukobaka ingwate %yinyungu mumyaka nabemerewe ibyo basses. Murakoze

Iyaturemye Theoneste yanditse ku itariki ya: 1-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka