Ububiko bw’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda bwiyongereyeho ibigega bibika litiro miliyoni enye

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko nyuma yo gusana ububiko bwa Rwabuye byatumye ububiko bw’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda bwiyongeraho litiro miliyoni enye.

Ibi ngo byatumye ubushobozi bwo kubika Peteroli mu bubiko bw’Igihugu bwiyongera buva kuri litiro miliyoni 113 bugera kuri litiro miliyoni 117,2.

Nubwo bimeze bityo ariko, MINICOM igaragaza ko yari ifite umuhigo w’uko umwaka wa 2023-2024 ugomba kurangira mu Rwanda ibigega bifite ubushobozi bwo kubika nibura litiro miliyoni 334.

U Rwanda rurateganya kongera ingano y'ububiko bw'ibikomoka kuri Peteroli
U Rwanda rurateganya kongera ingano y’ububiko bw’ibikomoka kuri Peteroli

Muri 2021 mu Rwanda hari ibigega bya Leta n’iby’abikorera bishobora kubika ibikomoka kuri peteroli bingana na litiro miliyoni 72. Muri byo harimo nk’ibiri i Jabana bya Sosiyete yitwa OilCom, ibya SP biri i Rusororo, ibya Leta biri mu Gatsata, Rwabuye na Bigogwe hamwe n’ibya ERP biri i Kabuye. Ibibika amavuta y’indege biri i Kanombe ku Kibuga cy’indege n’i Rusororo.

Ubwo yari kumwe n’itsinda yari ayoboye bitabye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo w’Igihugu (PAC), kugira ngo batange ibisobanuro kuri bimwe mu bibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, tariki 09 Gicurasi 2024, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti, yavuze ko nubwo batabashije kugera ku ntego bari barihaye, ariko hasanwe ibigega bya Rwabuye biri mu Karere ka Huye.

Yagize ati “Mu igenamigambi ry’umwaka dusoza wa 2023-2024 twagombaga kuba dufite ibigega bya Peteroli bifite ubushobozi bwa litiro miliyoni 334, uyu munsi dufite ubushobozi bwa litiro miliyoni 117 z’ubwizigame. Ikindi ni ibintu bibiri, icya mbere ni uko Rwabuye uyu munsi irimo gukoreshwa kandi yongereyeho miliyoni enye ku bubiko, bivuze ko twazamutse tuva kuri miliyoni 113 tugeze kuri miliyoni 117 mu bubiko bwa Peteroli, kubera inyongera ya miliyoni enye nyuma y’isanwa ry’ububiko bwa Rwabuye.”

Yongeyeho ati “Ubushize twari twababwiye ko hafashwe icyemezo ko hashakwa ubundi butaka dushobora kuba twakoreramo ububiko bw’ibijyanye n’ubucuruzi, abikorera bashobora no kubaka ubwo bubiko, hari hateganyijwe ubutaka bwanafashweho icyemezo, dukora n’inyigo itugaragariza ibisabwa kugira ngo abaturage cyangwa imitungo iri muri icyo gice kiri za Rugende habashe kuba hategurwa.”

Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri MINICOM, Richard Niwenshuti (ubanza ibumoso) avuga ko nubwo batageze ku ntego, ariko hari icyakozwe
Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri MINICOM, Richard Niwenshuti (ubanza ibumoso) avuga ko nubwo batageze ku ntego, ariko hari icyakozwe

Ubuyobozi bukuru bwa MINICOM buvuga ko kuri ubwo butaka bamaze kubona inyigo isaba hafi Miliyari 22 kugira ngo hategurwe, hatangwe ingurane ku mitungo y’abahaturiye, bakaba barimo gukorana n’abikorera kugira ngo bafatanye na Leta muri iyo gahunda.

Mu bindi MINICOM yasobanuriye Abadepite bagize PAC, ni uko ibindi bigega birimo ibyo mu Bigogwe byatanzwe bikaba birimo gukoreshwa n’inzego z’Igihugu ku buryo byatangiye gusanwa kandi bikazakoreshwa, bikaba ari byo byari bisigaye byonyine, hamwe no kureba uko ibyo mu Rwabuye byakongerwa.

Mu ngengo y’imari ya 2023/2024 hagaragaramo ko Leta yari ifite umushinga wo kubaka ibigega bya litiro miliyoni 60 by’ibikomoka kuri peteroli na byo bikubakwa i Rusororo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka