Rutsiro : Imirenge SACCO irasabwa kurekura miliyoni 171 z’imisanzu ya mituweli yaheranye

Imirenge SACCO yo mu karere ka Rutsiro iranengwa kuba mu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2013/2014 yarafatiriye imisanzu y’abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza ingana na miliyoni 171 n’ibihumbi 579 ntiyarekure ngo ajye gukora ibyo yatangiwe bijyanye no kwishyura ubuvuzi bwakorewe abo banyamuryango, ahubwo ikayikoreshereza mu nyungu zayo bwite.

Ubuyobozi bwa mituweli mu karere ka Rutsiro buvuga ko hariho amabwiriza ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangiye kubahirizwa guhera mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2012. Ayo mabwiriza ateganya ko amafaranga abaturage bakusanyirije hamwe mu kimina cyangwa se umuntu ayatanze ku giti cye ashyirwa kuri konti y’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza iri mu murenge SACCO.

Umukozi w’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza asaba umucungamutungo w’umurenge SACCO kuzamura ayo mafaranga akavanwa kuri konti y’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza iri mu murenge SACCO agashyirwa kuri konti y’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza ku rwego rw’akarere iri muri banki y’abaturage.

Iyo iyo misanzu igeze kuri konti y’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza, umucungamutungo w’icyo kigo ni we uyikuraho akayishyira kuri konti y’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza iri muri banki nkuru y’u Rwanda (BNR) noneho ayo mafaranga akabona gutangira gukoreshwa ibyo yateganyirijwe birimo kwishyura ubuvuzi bwakorewe abanyamuryango ku rwego rw’ibitaro n’ibigo nderabuzima ndetse no guhemba abakozi bakora mu bijyanye na mituweli.

Umuyobozi w'ikigo cy'ubwisungane mu kwivuza cy'akarere ka Rutsiro asaba ko SACCO zubahiriza amasezerano yumvikanyweho n'impande zombi.
Umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza cy’akarere ka Rutsiro asaba ko SACCO zubahiriza amasezerano yumvikanyweho n’impande zombi.

Ubuyobozi bwa mituweli mu karere ka Rutsiro bugaragaza ko aya mabwiriza imirenge SACCO itayubahirije uko bikwiye kuko kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2013/2014 hari amafaranga asaga miliyoni 171 akiri ku mirenge SACCO kandi na yo yaragombaga kuba yarazamutse akanyura kuri iyo konti y’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza iri muri banki nkuru y’u Rwanda noneho akishyura ubuvuzi bwakorewe abanyamuryango.

Mu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2012/2013 na bwo imirenge SACCO yo mu karere ka Rutsiro yari yagaragaweho amakosa yo gutinda kurekura miliyoni 200 z’imisanzu ya mituweli yari yazinyujijwemo.

Icyo gihe imirenge SACCO ndetse n’ubuyobozi bwa mituweli bagiranye amasezerano yanditse, bemeranywa ko ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza kizajya gihemba imirenge SACCO ifaranga 1% ku mafaranga yose umurenge SACCO wabashije kuzamura ku itariki bemeranyijweho, ni ukuvuga tariki ebyiri za buri kwezi.

Ku rundi ruhande, ayo masezerano yateganyaga ko mu gihe imirenge SACCO izajya itindana iyo misanzu na yo izajya itanga amande angana na 1.5% by’amafaranga yose yatinze kuzamura.

Icyakora ayo masezerano ntabwo yigeze yubahirizwa kuko imirenge SACCO igeze mu mpera z’umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2013/2014 ikibitse imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza yatanzwe n’abaturage isaga miliyoni 171.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza cy’akarere ka Rutsiro, Mukantabana Anne Marie, yagize ati “ubu dufite ikibazo gikomeye, ndabamenyesha ko ku rwego rw’akarere nta mafaranga dufite yo kwishyura ibigo nderabuzima ndetse n’ibitaro kubera ko SACCO ziyafite zikaba zaranze kuyarekura, twakoze amasezerano, amasezerano yanze kubahirizwa.”

Abakozi b'imirenge SACCO, abakozi ba mituweli hamwe n'abo mu nzego z'ibanze barebeye hamwe ikibazo cya za SACCO zanga kurekura imisanzu ya mituweli izinyuzwamo.
Abakozi b’imirenge SACCO, abakozi ba mituweli hamwe n’abo mu nzego z’ibanze barebeye hamwe ikibazo cya za SACCO zanga kurekura imisanzu ya mituweli izinyuzwamo.

Imwe mu mpamvu abacungamutungo b’imirenge SACCO batanga zituma bayatindana ngo ni uko iyo bayarekuye ajya guteza imbere andi mabanki, bityo imirenge SACCO yo ntigire inyungu iyabonaho.

Indi mpamvu ituma ayo mafaranga atinda mu mirenge SACCO ngo ni uko imirenge SACCO iyatangaho inguzanyo kimwe n’andi mafaranga yose abitse muri SACCO. Mu gihe imirenge SACCO yaramuka iyohereje yose ku yandi mabanki ngo SACCO zahomba kubera ko zitabasha gutanga inguzanyo.

Nubwo imirenge SACCO igaragaza izo mpungenge, umukozi ushinzwe mituweli mu karere ka Rutsiro we asanga amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi yakagombye kubahirizwa, uwatindanye amafaranga agacibwa amande yemeranyijweho nk’uko biri mu masezerano.

Mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’icyo kibazo, ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro burateganya gutumiza inama mu minsi ya vuba igamije kwiga kuri icyo kibazo cya za SACCO zanga kurekura amafaranga ya mituweli azinyuzwamo.

Imwe mu myanzuro ishobora gufatwa ngo ni uko SACCO zitindana ayo mafaranga zishobora kwamburwa uburenganzira bwo kuyakira, kuko ziyaherana ntakomeze ngo ajye gukoreshwa mu kuvura abaturage nk’uko aba ari cyo yatangiwe.

Imwe mu mirenge SACCO yo mu karere ka Rutsiro ivugwaho guherana amafaranga menshi kugeza mu mpera z’umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2013/2014 harimo SACCO y’umurenge wa Nyabirasi yanze kurekura asaga gato miliyoni 18, SACCO y’umurenge wa Kivumu yanze kurekura miliyoni 21 n’ibihumbi 800, Sacco y’umurenge wa Boneza yanze kurekura miliyoni 14.

SACCO y’umurenge wa Rusebeya yanze kurekura miliyoni 11 n’ibihumbi 600, SACCO y’umurenge wa Kigeyo yanze kurekura miliyoni 16 n’ibihumbi 600, SACCO y’umurenge wa Gihango yanze kurekura miliyoni 18 na SACCO y’umurenge wa Mushonyi hamwe na Clecam byo muri uwo murenge byanze kurekura asaga gato miliyoni 10.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka