Rutsiro : Hafunguwe ku mugaragaro inyubako nshya 13 z’imirenge SACCO

Mu karere ka Rutsiro hatashywe ku mugaragaro inyubako 13 z’imirenge SACCO, zose hamwe zikaba zuzuye zitwaye amafaranga miliyoni 304 n’ibihumbi 270.

Umuhango wo gutaha inyubako za SACCO mu karere ka Rutsiro wafunguwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Célestin, tariki 23/05/2013 akaba yari aherekejwe n’abayobozi bo mu karere, abo mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative ndetse n’abaturage.

Guverineri Kabahizi yavuze ko kuba akarere kabashije kubaka ndetse no gutaha ku mugaragaro izo nyubako ari ikimenyetso cyo kwigira kivana abaturage b’u Rwanda munsi y’umurongo w’ubukene.

Yagize ati: “Iki ni ikimenyetso cy’agaciro mwiha nk’Abanyarwanda, agaciro muha igihugu cyacu, mu rwego rwo kugira ngo tuzagere kuri ya ntego y’intumbero 2020 yo kuvana abaturage munsi y’umurongo w’ubukene”.

Buri murenge SACCO wujuje inyubako nshya yo gukoreramo.
Buri murenge SACCO wujuje inyubako nshya yo gukoreramo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yakanguriye abaturage ba Rutsiro muri rusange kwitabira gukorana na SACCO, asaba abahabwa inguzanyo kwishyurira igihe, hanyuma n’abandi basigaye batarafunguza konti bakazifunguza, kandi bagakorana neza na SACCO kugira ngo izo SACCO zuzuye zikomeze zitere imbere, zizagere ku rwego rurenze urwo zigezeho.

Inyubako z’imirenge SACCO zitashywe ku mugaragaro mu gihe SACCO zatangiye zikorera mu nyubako z’utugari n’imirenge, ndetse no mu zindi nyubako zidasobanutse, ariko kuri ubu buri murenge wose wo mu karere ka Rutsiro ukaba wiyujurije inyubako yawo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka