Rutsiro: Equity Bank yafunguye imiryango

Ibigo by’imari n’amabanki bikorera mu karere ka Rutsiro bikomeje kwiyongera, nyuma y’uko na banki y’Abanyakenya, Equity Bank yatangije ibikorwa byayo muri ako karere, mu rwego rwo kwegereza serivisi zayo abaturage no kubafasha kwiteza imbere.

Equity Bank yatangiye gukorera mu karere ka Rutsiro tariki 01/07/2013 ikaba yaraje yiyongera ku yandi mabanki n’ibigo by’imari bisanzwe bikorera muri ako karere birimo banki y’abaturage y’u Rwanda, Imirenge SACCO, RIM, ndetse na COOPEC Inkunga.

Abakiliya bagana Equity Bank muri Rutsiro ni abari basanzwe bakorana na yo, ariko barafungurije konti ahandi, hakaba n’abandi bashya bafungujemo konti aho igereye mu karere ka Rutsiro.

Abagera kuri 70 bamaze kwiyandikisha mu gihe kigera ku kwezi imaze itangije ibikorwa byayo mu karere ka Rutsiro nk’uko bitangazwa na Yvonne Rwubaka, umukozi wa Equity Bank, agashami ka Rutsiro.

Abakiliya batangiye kwitabira kubitsamo bakaba bizeye no kwakamo inguzanyo mu minsi iri imbere.
Abakiliya batangiye kwitabira kubitsamo bakaba bizeye no kwakamo inguzanyo mu minsi iri imbere.

Umwe mu bamaze kuyoboka iyo banki kuva aho itangiriye gukorera mu karere ka Rutsiro ni uwitwa Nzabonimpa Thomas utuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.

Ubwo twamusangaga ku cyicaro cy’iyo banki mu karere ka Rutsiro, Nzabonimpa yagize ati “nari nje kubitsa udufaranga dukeya, kuko mfunguje konti vuba hano muri iyi banki kugira ngo ndebe ko nakwiga kuzigama, ndebe n’uko na none nazajya nsaba inguzanyo kugira ngo nkemure utubazo runaka umuntu agenda ahura na two mu buzima.”

Nzabonimpa yafungujemo konti tariki 29/07/2013. Ngo ntabwo yari asanzwe ayizi ahubwo yayimenye ari uko igeze mu Rutsiro, akaba yarayimenye ayibwiwe na mugenzi we wahageze mbere ye.

Ati “Twaraganiriye ambwira ibyiza byayo, nanjye mpita mfata umwanzuro wo kuza gufunguza konti muri iyi banki.”

Nzabonimpa avuga ko icyiza cyayo yumvise bamubwira cyatumye ahitamo gukorana na yo, ngo ni uko ushobora kujya mu bice bitandukanye cyangwa se no mu bindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba nko muri Kenya, muri Uganda, cyangwa se mu yindi mijyi yo mu Rwanda ukabikuza amafaranga yawe .

Equity Bank yatangiranye n'ikoranabuhanga kuko iyi mashini ifasha umukiliya ufite ikarita ya visa kureba amafaranga afite kuri konti no kubikuza.
Equity Bank yatangiranye n’ikoranabuhanga kuko iyi mashini ifasha umukiliya ufite ikarita ya visa kureba amafaranga afite kuri konti no kubikuza.

Ngo ushobora no kujya ku yandi mabanki nko muri banki y’abaturage witwaje ikarita ya visa yo muri Equity Bank ukayishyira mu mashini, bakareba amafaranga ufitemo n’ayo ukeneye bakayaguha.

Nzabonimpa yari asanzwe akorana n’ikindi kigo kimwe cy’imari cyitwa RIM. Arakangurira abantu kugana ibigo by’imari n’amabanki kuko bifite akamaro.

Ati “iyo ufite ikibazo runaka barakuguriza ukagikemura cyangwa waba ufite umushinga bakaguha inguzanyo ukawukora cyangwa waba ufite nk’umunyeshuri ukamutangira amafaranga y’ishuri, ukamugurira n’ibikoresho akiga, bikagufasha noneho ukagenda wishyura buhoro buhoro bitakugoye.”

Abamaze kuyoboka Equity Bank mu karere ka Rutsiro bifuza ko yazajya ijya nko mu nama z’abaturage mu mirenge no ku midugudu ikamenyekanisha ibyo ikora kugira ngo ibone abakiliya benshi kuko ikiri nshya mu karere ka Rutsiro, abantu bakaba batarayimenya cyane.

Rwubaka ukorera Equity Bank mu karere ka Rutsiro na we yemera ko abamaze kumenya serivisi zabo mu karere ka Rutsiro bakiri bacye ku buryo bateganya gukora ubukangurambaga bwimbitse mu baturage kugira ngo barusheho kuyimenya no kuyitabira.

Ati “turagenda turushaho kubabwira ibijyanye na serivisi zacu cyangwa n’umukiliya waje akabona serivisi zacu ari nziza, na we akabwira abandi, gutyo gutyo bakabwirana.”

Equity Bank yiyongereye ku bindi bigo by'imari n'amabanki bisanzwe bikorera mu karere ka Rutsiro.
Equity Bank yiyongereye ku bindi bigo by’imari n’amabanki bisanzwe bikorera mu karere ka Rutsiro.

Nk’akarusho cyangwa ibyiza bya Equity Bank byatuma abakiliya bayitabira kurusha andi mabanki ngo ni uko hari abamenyereye gukoresha udutabo mu yandi mabanki n’ibigo by’imari, ariko muri Equity Bank ho bakaba bakoresha amakarita ya visa ku buryo ahantu hose ugiye ufite nk’amafaranga kuri konti yawe ya Equity Bank ushobora kuyabikuza.

Gufunguza konti muri Equity Bank na byo ngo ni ubuntu ku buryo nta n’amafoto usabwa kwitwaza kuko ho barakwifotorera, ikindi na none inguzanyo bakayitanga mu buryo butagoranye.

Equity Bank mu karere ka Rutsiro ikora iminsi yose usibye ku cyumweru, bagahera saa moya za mugitondo kugeza saa mbili z’umugoroba.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ije ikenewe kabisa turashimira abayobozi bayo

emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka