Rutsiro: Abakozi batatu ba BPR barakekwaho kunyereza miliyoni 38

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro tariki 22/04/2013 yataye muri yombi abakozi babiri ba banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR) mu gashami ka Murunda, uwa gatatu ntibabasha kumubona bakekwaho kunyereza amafaranga miliyoni 38.

Abatawe muri yombi ni Gafaranga Léopold wari umubaruramari (Comptable) n’undi witwa Nirere Bertin wari umubitsi (Caissier).

Umucungamutungo w’ako gashami (Gérante) witwa Mukakinani Julienne, we ntabwo yahise aboneka akaba yari amaze iminsi ataboneka mu kazi ndetse na telefoni ye igendanwa ntayiriho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda, akaba n’umwe mu bakurikiranye icyo kibazo avuga ko kuwa mbere tariki 22/04/2013 mu ma saa saba z’amanywa habayeho igenzura ritunguranye rikozwe n’ubuyobozi bwa banki y’abaturage ishami rya Karongi basanga koko ayo mafaranga yarabuze ariko bakaba bataramenya neza uburyo ayo mafaranga yanyerejwemo.

Impamvu yatumye habaho iryo genzura ngo ni ukubera ko Mukakinani usanzwe ari umucungamutungo w’ako gashami atari kuboneka, akaba atarongeye no kugaragara mu kazi guhera kuwa gatatu tariki 17/04/2013, nyuma y’iminsi ibiri atagaragara ahita akuraho na telefoni.

Mukakinani waburiwe irengero ashyirwa mu majwi ko ari we wagize uruhare runini mu kunyereza ayo mafaranga kubera ko raporo igaragaza ko hari dosiye mpimbano zagiye zitangirwaho inguzanyo ariko ayo madosiye akaba atazwi ndetse atari no kugaragara.

Hari abandi baturage bavuga ko hari amafaranga menshi yashoye mu bucuruzi bwitwa “Forever” ariko inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’umurenge wa Murunda zikaba zivuga ko zitabyemeza cyangwa ngo zibihakane, ariko bakaba bakomeje gukurikirana kugira ngo bamenye neza irengero rya Mukakinani n’ayo mafaranga.

Undi mukozi wa banki y’abaturage y’u Rwanda, agashami ka Rutsiro yari aherutse gutabwa muri yombi tariki 22/02/2013 akaba afungiye muri gereza ya Gitarama mu karere ka Muhanga kubera icyaha cyo kunyereza amafaranga asaga miliyoni icyenda.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

SINUMVA UBURYO UMUNTU UBA UTANGIYE AKAZI ATARAMARA N’IMYAKA 03 UKUMVA NGO YAGUZE INZU YA 8,000,000 RWF, UGASANGA ATUNZE MOTO YA 1,200,000 RWF UGASANGA AFITE IMODOKA YA 3,000,000 RWF KANDI AHEMBWA AMAFARANGA ATARENGA 150,000 RWF/MONTH MUBIKURIKIRANE NDAVUGA IBYA BERTIN, NAHO GAFARANGA NI GAFARANGA KOKO AFITE IMITUNGO ISUMBA KURE IYA BANK YAKORERAGA, NAHO UWO JULIENE NAWE NASHAKISHWE KUKO AFITE IMITUNGO IDASOBANUTSE NGAHO INGANDA Z’IMIGATI,....RUBANDA NTIBANYURWA PE BABAKANIRE URUBAKWIYE, NTIMUBOROHERE

RUTSIRO NTUYEMO yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

ariko Rutsiro izaterimbere ryari. Bombori bombori za buri munsi zirarambiranye pe! Ngaho mu karere, mu bitaro bya murunda, none no mu mabank byagezeyo? Gusa byo iyo urebye usanga iterambere ryihuse ry’abakozi ba bank ya Murunda wibaza niba ari imishahara yabo gusa cga niba hari ubundi bucuruzi bakora? Nanone iyo forever irakora kuri benshi muri Murunda na Gihango, n’abandi barakurikiraho.

damas yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Amafranga ni ibiryo bihiye. Usibye bariya bakozi, abantu bose bakora mu mafranga ya Rubanda bayakubita ikaramu. Abayobozi bitonde kuvuga cyane cyane abo mu murenge wa Murunda, kuko amashyamba ya pinus n’ibiti byo ku muhanda bamaze iminsi babomboraniramo baranze barabihejeje. Ngabo ba gitifu na agronome w’umurenge, none bamaze gukura mo ayabo ngo barashaka kwimuka.
Kuri bariya bakozi hababaje abacuruzi n’abandi bakaga inguzanyo bagasinyira ikirenga andi agatwarwa n’abo ba nyirayo none bakaba bagiye kwishyura ayo batariye.
Icyakora GAFARANGA Léopold we umenya yarashutswe...kuko Schola yari yaramutoje umuco wa gikristu

MUKABERA Joseph yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Erega abayobozi bamabanki bakwiye gukurwa ahantu bakorera wambwira ute ko umuntu akora ahantu imyaka irenze makumyabili ari gerant ese ayo yimbye agitangira wayabona ese wagenzura umuntu uzi ibanga rye gute urugero
Reba nyabihu ntibyamenyekanye bahinduye gerant sibaribaribye miriyoni84 ubwose murumva atari abayobozi babitera baha akarima umuntu ngo niyigenge yica agakiza aho nibarebere kuri BK uko yabigenje yahinduranyije ba manager kandi bahere kuri za sous branch nahubundi amafaranga barayamaze nuko badakora amagenzura cg iminsi yib yo bisambo itaragera ariko umuti nuguhinduranya abakozi bazongera kumenyerana hari abatahuwe.

REBERA NTACYO yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Abo bakozi sinabacira urubanza urubanza ngo nemeze ko bibye amafaranga, gusa urebye uko bigwizaho umutungo bya huti huti bikwereka ko harimo tena. amazu yo ku ma centres y’ ubucuruzi abegereye yose barayaguze, Imodoka baragura, amazu mu migi, n’ ibindi utaretse n’ ubucuruzi bwa bank ramber, ndibuka ko nanjye rwose bampaye ramber ya 4,000,000 gusa nayibishyuye niyushye akuya, kuko amezi abiri nayamaranye nabahaye 800,000 rwf. ni abaryi.

kabonero yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Hakwiye gushakwa uburyo abakozi bajya bataha basatswe kabakreka kwiba ibya rubanda kdi ubuyobozi bukaba maso.ese wowe umukozi azamara umunsi ataje kukazi ntaruhusa umukoresha we akora iki bose bakuriranwe kucyaha cyuburfatanya cyaha nuburangazi.

KITENGE Assiel yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka