Rusizi: Gahunda yo kwizigamira yabahesheje ibihembo

Abantu 25 ba mbere babashije kwizigamira muri banki y’ubucuruzi (BCR) ishami rya Kamembe bahawe amahirwe yo gutombora begukanira ibihembo bitandukanye birimo amaradiyo n’amateleviziyo.

Kayiranga Evariste uyobora banki y’ubucuruzi (BCR) ishami rya Kamembe yatangaje ko iyi gahunda igamije gushishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo kwizigamira dore ko ngo ibihugu bifite abaturage bateye imbere baba baragiye banyura muri iyo nzira y’ubwizigamire.

Uyu musaza w'imyaka 80 yishimiye radiyo yatomboye.
Uyu musaza w’imyaka 80 yishimiye radiyo yatomboye.

Umuyobozi wa BCR i Kamembe kandi avuga ko akarere ka Rusizi gafite imibare ikiri hasi mu kwizigamira bityo akaba asaba Abanyarusizi gufunguza amakonti y’ubwizigamire kugira babashe gutera imbere.

Ngunzu Amiere, umusaza w’imyaka 80 atangaza ko yishimiye byimaze yo gahunda yo kwizigamira aho avuga ko yatangiye kuyikoresha kuva 1958 ndetse ikaba yaragiye imugoboka muri byinshi bitandukanye.

Akarusho kuri we ngo nuko ubwizigame bumuhesheje gutombora iradiyo ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 1000 akaba akangurira abandi Banyarwanda kumenya gukoresha ubwizigame.

Ibyatombowe byose.
Ibyatombowe byose.

Si uyu musaza wenyine wagezweho n’iyo tombora yabaye tariki 23/01/2013 kuko hari n’abandi batomboye ibintu bifite agaciro gakomeye nk’amateleviziyo babikesha babikesha kwizigamira.

Uyu mugabo yatomboye televiziyo.
Uyu mugabo yatomboye televiziyo.

Ibyatombowe byose bifite agaciro k’amafaranga miliyoni ebyiri bikaba byaratazwe na banki y’ubucuruzi (BCR).

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka