Rusizi: BNR irasaba abaturage kwiga umuco wo kwizigamira

Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu (BNR), John Rwangombwa aratangaza ko kugira ngo iyo banki irusheho guha serivisi nziza ibigo by’imari ikomeje gahunda yayo yo kwegereza amashami ibigo by’imari hirya no hino mu gihugu, ibi bikazafasha korohereza imirimo amabanki y’ubucuruzi no kuyashishikariza kwegera abaturage.

Ibi guverineri Rwangombwa yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 28/10/2014 ubwo hatahwaga inyubako nshya ya Banki nkuru y’igihugu ishami rya Rusizi rizafasha guteza imbere ibigo by’imari n’izindi nzego mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu yasabye abayobozi b’ibigo by’imari gufata iya mbere mu gushishikariza abaturage umuco wo kuzigama kuko nta terambere ryagerwaho hatabayeho kwizigamira mu bigo by’imari.

Guverineri wa BNR yasabye ibigo by'imari kwegera abaturage bakabashishikariza kuzigama.
Guverineri wa BNR yasabye ibigo by’imari kwegera abaturage bakabashishikariza kuzigama.

Abitabiriye uwo muhango basobanuriwe byimbitse akamaro ko kwizigamira aho bagaragarijwe ko uwizigamiye abaho neza mu gihe cya ngirente cyangwa mu gihe aba atakibasha gukora.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Mukandasira Caritas nawe yagarutse ku kamoro ko kwizigamira, aho yibukije abaturage ko gahunda yo kwizigamira idasaba kuba umuntu afite iby’ikirenga.

Yavuze kandi ko iri shami rya BNR muri aka karere ryorohereza abakoraga ingendo bajyana amafaranga I Kigali bityo asaba abo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kubyaza umusaruro ayo mahirwe babonye.

Ishami rya BNR rya Rusizi ryorohereje ingendo abajyaga gushaka serivisi zayo i Kigali.
Ishami rya BNR rya Rusizi ryorohereje ingendo abajyaga gushaka serivisi zayo i Kigali.

Guverineri Mukandasira yasabye ko BNR yafasha abacungamutungo ku bijyanye no kubongerera ubumenyi binyuze mu mahugurwa, kuko hari igihe bakoresha nabi umutungo wa Rubanda bigatuma ibigo by’imari bigwa mu gihombo cya hato na hato bigatuma ba nyiri amafaranga aribo baturage babatakariza icyizere.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar avuga ko kuva aho BNR iziye muri Rusizi byatumye ibikorwa by’iterambere byiyongera bityo n’ibindi bigo by’imari birahayoboka, aha akaba ashimira imikoranire y’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere muri rusange.

Iyi nyubako ya BNR ishami rya Rusizi yuzuye itwaye akayabo ka miliyari zisaga ebyiri.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UNION DES SACCO YAHEZE HEHE KO ARIBYO BYATUMA SACCO ZIGIRA UBUYOBOZI NIMIKORERE BYIZA KURUSHA.IRACYENEWE PE INFORMATIZATION NAYO BURIYA NI NGOMBWA CYANE NTIDUSIGARE INYUMA

nshimyimana jean pierre yanditse ku itariki ya: 28-04-2022  →  Musubize

kugaba amshami kw’iyi bank nibyo bizatuma abaturage bayisangaho maze bakayigira iyabo bityo bazanasobakirwa ibikorwa byao bakanayigana igihe bibaye ngombwa

cyasha yanditse ku itariki ya: 29-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka