Rusizi: Abayobozi ba SACCO barasabwa gufata ibyemezo ku bakozi babo badahubutse

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA (Rwanda Cooperative Agency) cyateguye amahugurwa agamije gusobanurira abayobozi ba SACCO amategeko agenga umukozi ku murimo mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’ibyemezo bifatwa hadakurikijwe amategeko.

Ibi bije nyuma yaho hagiye hagaragara ibibazo bishingiye ku micungire y’abakozi uho usanga abakozi hamwe na hamwe bagirana ibibazo n’abakoresha bigatuma hafatwa imyanzuro idashingiye ku mategeko ibyo bigateza ingaruka zo kujya mu nkiko ndetse bikica n’akazi.

Muri aya mahugurwa yabaye tariki 18/12/2013, abayobozi b’amakoperative ya za Sacco mu karere ka Rusizi bibukijwe ibijyanye n’amasezerano y’akazi n’ubwoko bwayo ndetse n’inshingano z’umukoresha hagati ye n’umukozi ibyo bikiyongeraho uburenganzira bwe ibyo byose bakaba barasobanuriwe ko bishingiye ku itegeko rya Minisitiri w’abakozi n’umurimo rigena iby’ingenzi bikubiye mu masezerano y’abakozi.

Abayobozi b'ibigo by'imari ziciriritse barasabwa kujya bafata ingamba zitica amategeko.
Abayobozi b’ibigo by’imari ziciriritse barasabwa kujya bafata ingamba zitica amategeko.

Ndacyayisenga Jean Damascene ukuriye ishami rya RCA mu ntara y’uburengerazuba yibukije aba bayobozi ko gufata ibyemezo bikaze batabifitiye ububasha ari uguhohotera abakozi abasaba kujya bakurikiza amategeko agenga umurimo.

Umuyobozi ushinzwe iby’amategeko muri RCA, Kamugisha Patrick, yabwiye aba bahuguwe ko amategeko afasha muri byinshi bityo abasaba kwirinda kuyarengaho ngo bikorere ibyo bashaka kuko byica gahunda y’umurimo.

Yabasobanuriye ko iyo umukozi agiye gufatirwa ibyemezo runaka ku makosa yakoze aba agomba kubanza kubimenyeshwa ndetse bikanamenyeshwa n’izindi nzego zibishinzwe mu karere mu rwego rwo kwirinda ingaruka za hato na hato.

Abakozi batandukanye bitabiriye aya mahugurwa bashimiye cyane RCA kuri ubu bumenyi bunguye abakozi babo bavuga ko hari byinshi bishoragamo kandi bitari mu nshingano zabo aha bavuga ko aya mahugurwa bayakuyemo amasomo azakomeza kunoza neza imirimo yabo muri ibi bigo by’imari biciriritse.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mudufashe mutubarize impamvu abakozi ba leta batemerwa kwiga mubihugu duturanye kandi bigaga mugihe cyabo cya conge cyangwa muri weekend ubwo harya iyo baruwa ubuyobozi bwanditse ntibwihuse batumenyeshe impamvu yumvikana yatuma babuza abandi kwiga aho nabo ubwabo bigiye!!!1

matabaro paulin yanditse ku itariki ya: 21-12-2013  →  Musubize

Nyamara icyo mpamya ni uko abo babahugura ari bo usanga babategeka (reka mbivuge gutyo kuko niko biri ) gufata imyanzuro idahwitse ;abakozi bamara kugana ubutabera bamwe babashutse bakabigarika .Muri RCA hari abo babaye ububasha bw’ubushinjacyaha nk’uko itegeko ribibemerera bo bibeshya ko ari abacamanza.
MUREKE TWITWARARIKE KU MATEGEKO KUKO NI MENSHI KANDI ABANYARWANDA BOSE BARAYAMENYE ;KDI NUTAYAZI AMAZE KUMENYA KO BA AVOCAT BABAHO .UTABYEMERA NI UTUMVA UKUNTU LETA ISIGAYE ITSINDWA MU MANZA ZA HATO NA HATO KUBERA ABAYOBOZI BAHUBUKA BAGAKORA IBYO BISHAKIYE BIRENGAGIJE AMATEGEKO NK’AHO HARI URI HEJURU YAYO !

muhwituzi yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka