Rusizi: Abashinzwe imirenge SACCO barasabwa kwitwararika ku mafaranga y’abaturage

Nyuma y’aho sacco yo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi yibwe n’abakozi bayo bakaburirwa irengero, ibindi bigo by’imirenge sacco byo mu yindi mirenge birasabwa kuba maso byirinda ko amafaranga y’abaturage yakomeza kunyerezwa.

Ibi byatangarijwe mu nama yahuje inzego zose zishinzwe kugenzura ibigo by’imari biciriritse by’imirenge sacco mu nama yari igamije kubahwitura ku birebana n’imicungire y’amafaranga y’abaturege babikijwe.

Umuyobozi mukuru wungirije mu ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative Habyarimana Gilbert yavuze ko kuba ibigo by’imari biciriritse bigenda bigira imikorere mibi mu mirenge imwe n’imwe ngo biterwa no kutamenya inshingano ababikoramo bafite abasaba ko bagomba gutunganya akazi bashinzwe hakurikijwe amategeko kuko hari abizerana bagakora amakosa.

Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'amakoperative asaba abashinzwe ibigo by'imari kuba maso.
Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative asaba abashinzwe ibigo by’imari kuba maso.

Ibyo byagaragaye mu kigo cy’imari Instinzi Sacco Nzahaha aho ngo bamaze amezi abiri abakozi bayikoramo batuzuza ibitabo kubera icyizere perezida w’iyi sacco Masengesho Etienne yari abafitiye bituma biba iki kigo amafaranga miliyoni icyenda zishobora no kwiyongera kuko ngo hari n’ibindi biri kugenda bigaragara; nk’uko perezida w’iyi sacco yabitangaje aho anakangurira bagenzi be kuba maso.

Abakora muri ibi bigo by’imari biciriritse bagaragaje imbogamizi nyinshi bahura nazo zituma imikorere ya za Sacco ikomeza kuba mibi harimo gutanga inguzanyo zitishyurwa kuko ngo abazifata banga kwishyura bavuga ko ibyo bigo by’imari byaje ari ibyo kubatera inkunga.

Ibyo kandi byiyongeraho gutanga izo nguzanyo mu kajagari cyane cyane hashingiwe kuri za ruswa ndetse no kutagira abashinzwe gucunga ibi bigo kuko kugeza ubu bicungwa na ba local defence badafite n’ibikoresho byo kwifashisha barinda amafaranga.

Abayobozi ba Sacco basabye ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative kubafasha ibi bigo bikarindwa kimwe n’andi mabanki kuko birimo amafaranga y’abaturage menshi.

Abashinzwe ibigo by'imari biciriritse barasabwa kwitwararika ku mafaranga y'abaturage.
Abashinzwe ibigo by’imari biciriritse barasabwa kwitwararika ku mafaranga y’abaturage.

Mu rwego rwo gucunga neza ibi bigo bijejwe ko ibyo bigiye kwigwaho ariko mu gihe bitarakorwa basabwa nabo kurushaho kwitwararika mu gucunga imari ya rubanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yavuze ko nubwo iyi nama yageze kuri byinshi ngo bidateye ishema kuko yabaye haragaragaye ubujura aha avuga ko byaba byiza nibura mu gihe abibye amafaranga y’abaturage bo mu murenge wa Nzahaha baboneka.

Imwe mu myanzuro yafashwe mu rwego rwo gukumira ubujura ni uko inzego zose zigomba kujya zikorana amafaranga akabikwa cyangwa akabikuzwa hakurikije amategeko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka