Rusizi: Abashinzwe amakoperative n’ishoramari barasabwa gufasha SACCO

Abashinzwe amakoperative mu mirenge hamwe n’abacungamitungo b’imirenge Sacco barasabwa gukora cyane kugirango abaturage babiyumvemo bityo birusheho kuzamura ubukungu n’iterambere by’abaturage.

Mu nama umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Rusizi, Habyarimana Marcel, yagiranye n’aba bayobozi, tariki 19/08/2013, yababwiye ko mu gihe abaturage batabiyumvamo ibi bigo by’imari biciriritse bitatera imbere.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Rusizi, Habyarimana Marcel, agira inama abashinzwe amakoperative uburyo bafasha SACCO gutera imbere.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rusizi, Habyarimana Marcel, agira inama abashinzwe amakoperative uburyo bafasha SACCO gutera imbere.

Ibi kandi ngo bikajyana n’ikibazo cy’inguzanyo zihabwa abaturage muri ibi bigo zitishyurwa neza ari nabyo bituma ibigo byinshi by’imari bihomba bigakinga imiryango, aha kandi Habyarimana Marcel yabwiye aba bayobozi b’ibi bigo ko bigaragara ko bikora ariko ngo wareba umusaruro bitanga ugasanga ntawo.

Ibi byatumye hibazwa uburyo ibi bigo by’imirenge SACCO bigiye gucuka bagatangira kwihembera abakozi ariko nyamara ngo bishobora kugira ingaruka mu gihe bamwe ngo badashobora no kwinjiza amafaranga yahemba umukozi umwe.

Barasabwa gufasha imirenge SACCO gutera imbere.
Barasabwa gufasha imirenge SACCO gutera imbere.

Ni muri urwo rwego aba bakozi basabwe kwikubita agashyi bakongera umubare w’abanyamuryango n’imigabane nshingiro. Ibigo by’imari biciriritse by’imirenge SACCO byo muri Rusizi bigeze munsi ya 5% by’imigabane nshingiro ku nguzanyo z’ubukererwe zitari kwishyurwa, ngo bazamutse bakagera kuri 6% ngo baba bageze ku murongo utukura.

Gusa icyo kwishimirwa nuko umugabane nshingiro wazamutse ugera kuri miriyoni 190 bavuye kuri miliyoni 180 mu mwaka ushize ngo bafite intego yo kugera kuri miliyoni 200 zisaga muri uyu mwaka.

Kuzamuka kw’iyi mibare ngo byatewe nuko abaturage bamaze kwizera ibi bigo kubera ko bimaze kwiyubakira amazu bikoreramo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka