Rusizi: Abacungamutungo ba SACCO barasabwa kwirinda kwiba amafaranga y’abaturage
Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu, John Rwangombwa, wari uri mu karere ka Rusizi tariki 28/10/2014 yagiranye inama n’abayobozi batandukanye bacunga amafaranga ya rubanda mu turere twa Rusizi, Karongi na Nyamasheke abasaba kudakoresha amafaranga y’abaturage babitse mu nyungu zabo bwite.
Guverineri John Rwangombwa yabwiye abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse n’amabanki ko iyo bakoresheje amafaranga y’abaturage babitse mu nyungu zabo byangiza byinshi mu iterambere ry’igihugu by’umwihariko bigatuma n’abaturage batakaza icyizere cyo kugana ibigo by’imari kubera kutizera umutekano w’amafaranga yabo babikije.

Umuyobozi wa Banki nkuru y’igihugu yasabye abayobozi b’ibigo by’imari kugira imikorere ituma abaturage barushaho kubagirira icyizere gituma abo baturage barushaho kugira umuco wo kwizigamira muri ibi bigo by’imari hagamijwe kubateza imbere muri rusange.
Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Mukandasira Caritas, we yasabye inzego zose zigomba kuba maso ku mafaranga y’abaturage babitsa mu bigo by’imari, asaba abashinzwe kuyacunga gucika ku muco wo kuyakoresha mun yungu zabo bwite.

Umuyobozi wa Banki ya KCB, Kabananiye Jean Claude, yavuze ko bashyizeho uburyo bwizewe bwo kubika amafaranga y’ibigo by’imari bya za Sacco bakorana aho ngo bayasanga kuri ibyo bigo bakayigereza muri banki yabo ibyo bikaba byarinda inyerezwa ryayo.
Mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, ibigo by’imari by’imirenge SACCO ngo zagaragaje umusaruro mwiza aho mu mwaka ushize wa 2013 zungutse miliyoni 350 mu gihe mu mezi icyenda gusa ashize y’uyu mwaka wa 2014 zimaze kunguka miliyoni 312.

Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|