Rulindo: Koperative y’imirenge SACCO igiye gufasha akarere kugera ku mihigo

Imirenge SACCO yose yo mu karere ka Rulindo ngo ifite gahunda yo guteza imbere akarere kayo mu rwego rwo kugafasha guhigura imihigo aka karere kahize ya 2012-2013.

Bimwe mu byo bashyize imbere ngo birimo kongera abanyamuryango bagana cooperative umurenge SACCO, kongera ubwizagame mu banyamuryango, gucunga neza ubwizigame bw’abanyamuryango ba za SACCO, kubaka ejo heza ha SACCO, no gufasha abanyamuryango bayo kwiteza imbere mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Abahagarariye imirenge SACCO mu karere ka Rulindo.
Abahagarariye imirenge SACCO mu karere ka Rulindo.

Gusa ngo haracyakenewe ubuvugizi n’ingufu z’ubuyobozi bwo hejuru kuko bamwe mu baturage bo muri aka karere, bakunze kwifashisha ibyo bita ibimina, bakumva kubitsa mu mabanki bibagoye; nk’uko bamwe mu bayobozi ba za SACCO babivuga.

Kubera iyo mpanvu biyemeje kwegera ibimina ngo bikorane na za SACCO mu rwego rwo guhindura imyumvire y’abaturage. Akarere ka Rulindo gafite ibiro by’imirenge SACCO bigera kuri 17.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka