Ruhango: SACCO BATUREBEREHO iritegura kuva mu bukode ikiyubakira inzu y’amagorofa abiri

Ubuyobozi bwa Sacco Baturebereho Ruhango, burahamya ko kugeza ubu bwiteguye gutangira kubaka inyubako yabwo kugirango buve mu bukode ijye gukorera ahantu hagutse mu rwego rwo guteza imbere serivise z’abayigana.

Marie Chantal Tuyishimire, umucungamutungo wa Sacco Baturebereho Ruhango, yemeza ko ubu bamaze kugura ikibanza kigari mu mujyi wa Ruhango aho bagiye gutangira kuzamura inyubako izaba ifite amagorofa abiri.

Ubuyobozi bwa Sacco Baturebero buganira n'abakiriya bayigana.
Ubuyobozi bwa Sacco Baturebero buganira n’abakiriya bayigana.

Ibi uyu mucangamutungo akaba yabitangaje ubwo Sacco Baturebereho Ruhango yagiranaga ibiganira n’abanyamuryango bayo kuri uyu wa Gatanu tariki 06/09/2013, mu rwego rwo kubashishikariza kwitabira gukoresha amafaranga y’abanki.

Jean Pierre Habimana, umukozi ushinzwe inguzanyo mu kigo cy’imari iciriritse SACCO BATUREBEREHO yabwiye abaturage ibijyanye n’imikorere ya SACCO BATUREBEREHO, aho yavuye n’aho igeze.

Akaba yasobanuye birambuye uburyo batangiriye ku bushobozi buke ntanamikoro ahagije bari bafite ariko kugeza ubu bakaba bafite abanyamuryango basaga ibihumbi bitandatu, bakaba batanga inguzanyo z’ubwoko bwose kandi bushimishije abanyamuryango.

Uyu mukozi akaba ahamagarira abatuye Ruhango gutinyuka kwegera ibigo by’imari biciriritse kugirango bashobora kwihutisha ikerekezo u Rwanda rwihaye rwa 2020. Aha akaba yabatangarije ko biteguye kubaha serivise zibanogeye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko bazavugurure nimikorere kuburyo sacco ikoreshwa murwanda hose nkandi ma bank

Antoine Roger yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka