Ruhango: Abaturage b’umurenge wa Mwendo biyujurije Sacco ifite agaciro ka miliyoni 25
Abanyamuryango ba Sacco “Abahizi Dukire” ya Mwendo bafatanyije n’ubuyobozi bw’iyi Sacco, bashoboye kwiyubakira inyubako bazajya abakoreramo ifite agaciro k’amafaranga angana miliyoni 25 n’ibihumbi 536, aho abanyamuryango batanze angana na miliyoni 15.
Ifungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatany tariki 14/09/2012, abanyamuryango bayo batangaje ko kuva yatangira muri 2009, iyi Sacco yabagabanyirije ingendo bakoraga bajya mu Ruhango n’ahandi babitsaga kure.

Naho abandi bo bavuga ko bakize kujya babika amafaranga mu bimuga, aho rimwe na rimwe basangaga yarangiritse.
Afungura iyi nyubako ku mugaragaro, Depite Francois Byabarumwanzi, yagarutse ku bayobozi bamwe bagenda bagaragaza imyitwarire mibi bakanyereza umutungo w’abaturage baba barizigamiye muri za Sacco.

Yasabye ubuyobozi bwa Sacco Abahizi Dukire Mwendo, kutazarangwa n’iyo nyota yo kunyereza umutungo w’abaturage baba babagiriye ikizere.
Gusa n’ubwo iyi Sacco ivuye mu nyubako y’umurenge, ikaba igiye gukorera mu nyubako yayo, iracyafite ibibazo by’umuriro n’amazi, kuko kugeza ubu umurenge wa Mwendo uri mu mirenge y’akarere ka Ruhango itaragerwamo amashanyarazi; nk’uko bitangazwa na Maurice Udahemuka umuyobozi w’iyi Sacco.
Twagirimana Epimaque ushinzwe imari n’iterambere mu karere ka Ruhango, yijeje abanyamuryango b’iyi Sacco ko umuriro uzabageraho mu gihe gito, kuko b’iri mu mihigo y’umwaka 2012-2013.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
TURAKORA WE.