Rubavu: COGEAR yahamagariye abaturage gufata ubwishingizi bw’inyubako mu kwirinda inkongi

Ubuyobozi bw’ikigo gitanga ubwishingizi mu Rwanda COGEAR buhamagarira abafite inyubako n’ibindi bikorwa kubishyira mu bwishingizi kugira ngo mu gihe bigize ikibazo batagwa mu gihombo.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa COGEAR bwagiranye n’abaturage bo mu karere ka Rubavu harimo n’abakorana nabo bagaragaje ko Abanyarwanda batarasobanukirwa n’akamaro ko gufata ubwishingizi.

Muri iyo nama hagaragajwe ko benshi mu bafata ubwishingizi kugera kuri 90% ari abafata ubwishingizi bw’ibinyabiziga, mu gihe impanuka zaba ku buryo butandukanye.

Bamwe mu bayobozi ba COGEAR baganira nyuma yo kuganira n'ababagana mu karere ka Rubavu.
Bamwe mu bayobozi ba COGEAR baganira nyuma yo kuganira n’ababagana mu karere ka Rubavu.

Nk’uko byagaragajwe n’icyegeranyo cya Banki nkuru y’igihugu igenzura amabanki hamwe n’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda, abagana ubwishingizi ntibagera kuri 2%, nyamara ngo iterambere n’ibikorwa biriyongera mu gihe n’impanuka nazo ziyongera.

Kuva 2012 mu Rwanda habaruwe inkongi z’imiriro zifata amazu banyirayo badafite ubwishingizi bagahomba.

Nk’uko byagaragajwe na Seruzindu Juvenal avuga ko abanyarwanda benshi batitabira gufata ubwishingizi kubera kutamenya akamaro kabwo nkuko bamwe batamenya n’ikiguzi cyabwo nyamara ngo birahendutse.

Avuga ko mu gihe inkongi z’umuriro zifata inyubako ziyongera hakaba n’inyubako zihirima abanyarwanda bakwiye kwirinda guhomba ibyo bagezeho bafata ubwishingizi.

Nk’uko byatanzwe mu ngero inyubako ifite agaciro ka miliyoni 100 ku kwezi itanga ubwishingizi bw’ibihumbi 7500, nyamara ngo kuba abanyarwanda batamenya ibiciro by’ubwishingi bumva ko bihenze.

Seruzindu avuga ko uretse inkongi z’umuriro zibasira inyubako ngo nibyiza ko abantu bafata ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo, ingendo n’ibindi bikorwa.

COGEAR itangiye kwegera abanyarwanda ibashishikariza gufata ubwishingizi bw’ibikorwa byabo mu gihe iterambere ririmo ryiyongera mu Rwanda, ubu hakaba harashyizweho n’amabwira ko inyubako zihurirwamo n’abantu benshi nk’amahotel, amashuri, amazu yo kwidagadura hagomba gufata ubwishingizi kubera ibibazo bishobora kuhabera.

Hitayezu Dirregea, umucuruzi mu karere ka Rubavu, ashima ibikorwa byo kwegerwa n’ibigo bitanga ubwishingizi kugira bibakangurire imikorere yabo kuko bituma abadasobanukiye bashobora kumenya imikorere yabo. “nkanjye nshima imikorere y’ibigo by’ubwishingizi kuko bidufasha gukomeza ibikorwa byacu aho gukora duhomba, imodoka yanjye yigeze kugongwa nishyurwa mu byumweru bitarenze bibili nyamara iyo mba ntafite ubwishingizi nari guhomba.

Hitayezu avuga ko kuba abakorana n’ibigo bitanga ubwishingizi bibegera bakaganira bakabamenya ndetse bakumva ibibazo byabo ari intambwe y’imiyoborere myiza, agashima ko niyo ubwishingizi bugiye gushira bibutswa mbere y’igihe kugira ngo batarengerwa n’igihe.

Abajijwe niba kwishingana ari ngombwa Nyiranshuti Marie Germaine avuga ko nka rwiyemezamirimo ibikorwa bye bishobora kwangirika isaha n’isaha akagwa mu gihombo ariko ngo kuba afite ubwishingizi bituma akorana umutekano, kuba benshi badafite ubumenyi kubwishingizi ngo bagomba gutinyuka bakagana ibigo aho kwigishwa n’impanuka zabagezeho.

Cogear ikaba iburira abubaka inyubako ndende gufata ubwishingizi bw’ibikorwa byo kubaka, igatanga urugero rw’inzu ndende mu karere ka Nyagatare iherutse kugwa igahitana abantu idafite ubwishingizi mu gihe iyo buba buhari yari kwishyurwa nyirayo ntagire ikibazo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka