Rubavu: Abanyamuryango ba CEA-Gisenyi bayiheraniye miliyoni 20

Ubuyobozi bwa Koperative y’abahinzi n’aborozi CEA-Gisenyi burahamagarira abanyamuryango bahawe inguzanyo kwikubita agashyi bakishyura kuko abahawe inguzanyo batishyura bikaba bigeze ku bucyererwe bwa miliyoni 20.

Kuva mu mwaka wa 2004 CEA-Gisenyi yatangiye ibikorwa byo gufasha abahinzi n’aborozi kuzamura ibyo bakora, abahinzi bagahabwa inguzanyo yo kugura inyongera musaruro bakishyura bijeje ariko ngo bamwe mu bahawe inguzanyo ntibibuka kwishyura inguzanyo ngo ifashe n’abandi.

Kuba inguzanyo zigera kuri miliyoni 20 ziri mu bucyererwe ngo bibangamiye imikorere ya Koperative ndetse n’abandi bashaka inguzanyo ntibayibone.

Perezida w’inama y’ubutegetsi muri CEA-Gisenyi, Baganizi John, avuga ko ubu bahamagarira abanyamuryango bahawe inguzanyo kuzishyura kuko hari abatereye agati mu ryinyo, ibi bikaba bituma barafashe ingamba zo kwishyuza miliyoni zigera kuri 39 ziri hanze ya Koperative bitewe n’uko hari ubutinde mu kwishyura.

Amafaranga yakoreshejwe mu kuguriza abandi yavuye mu migabane shingiro yatanzwe n’abanyamuryango 276, gusa kutishyura kwa bamwe byatumye Banki nkuru y’igihugu yandikira iyi Koperative gushaka uburyo bwo kwishyuza amafaranga yatinze mu banyamuryango.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka